IGIHE

Umusaruro w’amafi mu Rwanda wiyongereyeho 27.8 %

1 12-02-2019 - saa 09:13, IGIHE

Umusaruro w’amafi mu mwaka wa 2018 wiyongereyeho 27.8 % ugereranyije n’umwaka wabanje.

Igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) rigaragaza ko umusaruro w’amafi wagiye wiyongera guhera mu 2016, nyuma y’ishoramari n’ikoranabuhanga ryashyizwe mu bworozi bw’amafi.

Mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwabonye umusaruro w’amafi ungana na toni 26 581, mu 2017 haboneka toni 31 465 naho mu 2018 haboneka toni 43 632.

RAB ivuga ko imbaraga zakoreshejwe ngo hongerwe umusaruro w’amafi ziri gutanga umusaruro.

Icyakora, The NewTimes yatangaje ko igihugu kikivana hanze toni 15000 z’amafi buri mwaka kugira ngo kibashe guhaza isoko.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana mu cyumweru gishize yabwiye abadepite ko Leta yagabanyije ibisabwa ku bantu bashaka korora amafi, bituma haboneka abashoramari benshi.

Yavuze ko abashoramari boroherezwa kubona ibyangombwa, bakemererwa gukoresha amazi , gufashwa kubona no kwita ku dufi duto n’ibindi.

U Rwanda rumaze kubona abashoramari 26 bororera amafi mu biyaga bya Kivu, Muhazi, Ruhondo na Sake.

Nibura ku mwaka, umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi mu gihe mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba umuturage arya ibilo bitandatu ku mwaka.

U Rwanda rufite ibyuzi by’amafi 1424, muri byo 731 bitanga umusaruro, 569 ntibitanga umusaruro uko bikwiye naho 125 ntibikoreshwa.

Umworozi w’amafi, Simarinka Célèstin wo mu karere ka Karongi yavuze ko imbogamizi ikomeye bafite ari uburobyi butemewe n’amategeko, aho ba rushimusi bakoresha imitego itemewe bakaroba amafi mato kandi ariyo aba yitezweho gukura agatanga umusaruro.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ikindi kibazo aborozi babagaragarije ari ubushobozi buke kugira ngo batange umusaruro uhagije. Yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo inkunga ziboneke.

Yavuze ko hagiye hanumvikana ikibazo cy’amaturagiro y’amafi adahagije ariko ngo cyarakemutse kuko Guverinoma yashyizeho amaturagiro abiri afite ubushobozi bwo guturaga utwana tw’amafi miliyoni 4.5 ku mwaka.

Hari n’andi maturagiro mato umunani yashyizwe mu turere dutandukanye.

Muri gahunda ya Leta yo kuva 2018 kugeza 2024, u Rwanda rushaka kujya rubona umusaruro w’amafi ungana na toni 112 000 buri mwaka.

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jacques 2019-02-12 02:58:47

Turabyishimiye cyane, kdi bakomeze gushyiramo ingufu mugufasha aborozi, kubona ibitunga amafi kugiciro kidahanitse kugirango asarurwe adahenze buri munyarwanda abashe kugura nibwo umubare w’abayarya uziyongera.
ifi ni nziza kubuzima twese turabiz, turanayikunda, ariko hari igihe usanga zihenze.
ikindi muhwiture inzego z’ibanze zidindiza abashaka gutangira ubworozi bw’amafi muma koperative bagatinda kubaha ibyangombwa byibanze bituma bakomeza bakabona ubuzima gatozi.

Kwamamaza