Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yatangije ko mu mwaka w’Ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2024, hari amafaranga y’u Rwanda arenga kuri miliyari 9,2 Frw yagarujwe nyuma yo gukora ubugenzuzi bukumira.
Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 ubwo yagezaga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Ingengo y’imari yagenzuwe ingana na miliyari 6571 Frw bingana na 96,1% by’amafaranga yakoreshejwe mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Ku byerekeye kuzuza ibitabo by’ibaruramari, inzego 194 zabonye nta makemwa, inzego icyenda zingana na 4% byakwihanganirwa, Inzego 4 zabonye biragayitse.
Mu iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza, inzego 156 zabonye ntamakemwa, inzego 48 zabonye byakwihanganirwa, na ho inzego enye zibona biragayitse.
Mu byerekeye gukoresha neza umutungo wa Leta inzego 134 zabonye ntamakemwa, inzego 62 zabonye byakwihanganirwa mu gihe inzego 8 zabonye biragayitse.
Ati “Kuba inzego zingana na 94% zarabonye nta makemwa, 75% mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza, na 66% ku ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta birerekana intambwe irimo guterwa mu gucunga imari n’umutungo bya Leta.”
Amafaranga yakoreshejwe binyuranyije n’amategeko yageze kuri miliyari 2 Frw avuye kuri miliyari 2,5 Frw mu mwaka wari wabanje.
Kamuhire yavuze ko mu bugenzuzi bukumira bakora hari amafaranga basanze mu masezerano atari ngombwa ibigo bisabwa kuyagaruza.
Ati “Uyu mwaka kandi mu bugenzuzi bukumira bwagaragaje amafaranga angana na miliyoni 913 Frw yashyizwe mu masezerano y’imirimo bitari ngombwa.”
Kamuhire yagaragaje ko hari miliyari 3,3 Frw yagarujwe n’inzego zitandukanye, mu gihe ayagombaga kugaruzwa yari miliyari 3,4 Frw
Inzego zagaruje ayo mafaranga ni WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB.
Ati “Turasaba ko amafaranga asigaye ndetse n’andi mafaranga mashya twerekanye inzego bireba zikwiye kuyagaruza.”
Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko ubugenzuzi bukumira bwatumye Leta igaruza miliyari 9,2 Frw muri miliyari 9,3 Frw yagaragaye kuva mu 2023.
Depite Murora Beath yavuze ko kugira ngo hirindwe ibituma amafaranga ya Leta agenda mu bidakenewe hakwiye gushyirwa imbaraga mu kugenzura ibiciro ku masoko.
Ati “Abantu bashyize imbaraga mu kugenzura ibiciro ku masoko uko bihagaze mbere y’uko basinya amasezerano y’imirimo ndetse n’abakora igenzura bakareba ko harebwe ibiciro ku masoko nkeka ko byafasha abantu gusinya amasezerano y’imirimo atikubye inshuro nyinshi ibiciro nyakuri biri ku isoko kuko dusanga ba rwiyemezamirimo aha ari ho bahendeshereza Leta.”
Amafoto : Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!