IGIHE

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

1 23-06-2019 - saa 13:39, Akayezu Jean de Dieu

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), amasezerano ya miliyoni 60 z’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 54 Frw, azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira Akarere ka Kayonza.

Umuhango wo gusinya aya masezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, wabereye i Roma mu Butaliyani aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yahuriye n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD ku Isi, Gilbert Houngbo.

Aya mafaranga azakoreshwa binyuze mu mushinga mugari uzakorwa mu byiciro bibiri birimo ikizatwara miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika, mu gihe icyiciro cya kabiri kiri gukorerwa inyigo kugira ngo yemezwe n’Inama y’Ubutegetsi ya IFAD.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko uyu mushinga uzibanda ku kuhira imyaka witezweho gukemura ibibazo biterwa n’izuba ryinshi ryangiza imyaka mu bice byegeranye n’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati “Ni ahantu hamaze iminsi haba ibibazo by’amapfa, twakoranye n’Akarere dutegura umushinga ujyanye no kuhira imyaka muri Kayonza, tukazakora n’ibijyanye no kubona amazi y’amatungo no guteza imbere ubuhinzi mu gice cya Ndego.”

Kuva mu 1981, IFAD ifasha Leta y’u Rwanda binyuze mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi mu bice by’icyaro irimo kuhira no kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umukamo.

Iyi mishinga yose IFAD imaze gutera inkunga ibarirwa muri 14 ifite agaciro ka miliyoni 334.9 z’amadorali ya Amerika. Ubuyobozi bw’iki kigega buvuga ko igihugu aricyo gihitamo aho aya mafaranga ashyirwa n’uburyo akoreshwamo.

Minisitiri Mukeshimana na Gilbert Houngbo uyobora IFAD ku rwego rw'Isi bashyira umukono ku masezerano
Aya masezerano yitezweho mu bikorwa byo kuhira mu Burasirazuba bw'igihugu ahakunze kugaragara izuba ryinshi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD ku Isi, Gilbert Houngbo baganira
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sinzayigaya James 2019-06-23 10:01:17

nukuri murakoze kwibuka abantu batuye ndego nabaturanyi babo kabare rwinkwavu mwili aho hose amapfa araca ibintu kuko kuva mumyaka yaza 2000 hagiye hibasirwa nizuba rikaze ndetse rimwe na rimwe abaturage baho bagasuhuka berekeza mutundi duce twigihugu kugirango babone uko babaho leta yacu rero ndabashimiye mbikuye kumutima kuko muhora mutekereza akababaro nibibazo byintama mushinzwe kuyobora. aho ndego na kabare na mwili na murama na rwinkwavu nange mpafite abavandimwe ariko amakuru baba bampa arambabaza, mugihe ahandi imvura igwa burimunsi aho iwacu izuba riba ricanye cyane.

Kwamamaza