IGIHE

U Rwanda rwagumanye inota rya B+ rishimangira ko rwishyura neza inguzanyo

0 17-05-2025 - saa 17:03, Nshimiyimana Jean Baptiste

Ubugenzuzi bw’Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Standard & Poor’s (S&P) bwagaragaje u Rwanda rufite inota rya B+, bivuze ko rwishyura neza inguzanyo ruhabwa, byose bikagirwamo uruhare n’ubukungu bukomeza kuzamuka, amavugurura agamije kongera umusaruro w’imbere mu gihugu n’ibindi.

Ibyavuye mu bugenzuzi bwa S&P byashyizwe hanze ku wa 16 Gicurasi 2025. Bigaragaza ko ubushobozi u Rwanda rufite bwo kwishyura inguzanyo ruhabwa bukomoka ku bukungu butera imbere ku muvuduko wo hejuru, amavugurura Guverinoma ikora igamije kongera amafaranga ava imbere mu gihugu no kwitwararika mu gukoresha izo nguzanyo.

Mu 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 8,9%, umusaruro mbumbe w’igihugu ugera kuri miliyari 18,785 Frw.

Iri suzuma ryitaye kandi ku mbogamizi zugarije igihugu zirimo umutekano muke mu karere, icyuho mu ngengo y’imari, ariko igihugu kikabasha kubona inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire ku buryo zidateza ibibazo.

Kugeza mu mpera za 2024, inguzanyo zingana na 87,7% zari izihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire, bituma igihugu cyoroherwa mu kuzishyura.

S&P igaragaza ko inyungu n’andi mafaranga u Rwanda rwishyura ku nguzanyo rwafashe bihendutse cyane ugereranyije n’ibindi bihugu biri mu cyiciro kimwe. Biteganyijwe ko inyungu izaba ingana na 10% by’ibyo igihugu cyinjiza hagati ya 2025 na 2028.

Iki kigo kigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere cyo kuzarenga ubw’ibindi bihugu biri mu cyiciro kimwe mu myaka itanu iri imbere, biturutse ku ishoramari Leta ishyira mu bikorwaremezo nk’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya (kiri kubakwa mu Bugesera), kwagura ibikorwa bya RwandAir, n’imishinga migari iteganyijwe mu nzego nk’ubuhinzi, ingufu, ubuzima, uburezi, ubukerarugendo n’ibindi.

Biteganyijwe ko kugeza mu 2028, u Rwanda ruzashora miliyari hafi 700 Frw ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kwagura ibikorwa bya RwandAir.

Mu 2025/26 amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.

Mu 2024, umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 5%, umusaruro ukomoka ku nganda uzamukaho 10% mu gihe uwa serivise wazamutseho 10%.

S&P ivuga ko nubwo hari byinshi bihagaze neza ariko ubukungu bw’igihugu bwahuye n’ibibazo birimo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, umutekano muke mu karere n’ibindi ariko ingamba zirimo kuzamura umusoro, gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya umusoro, no kongera urutonde rw’ibishobora gutanga imisoro ari kimwe mu bizatuma igihugu kiziba icyuho mu ngengo y’imari mu gihe giciriritse.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2025 buzazamuka ku kigero cya 7,1%, bikagera kuri 7,5% mu 2026, na 7,4% mu 2027 mu gihe mu 2028 buzazamuka ku rugero rwa 7%.

Ubukungu bw'u Rwanda buzamuka ku muvuduko wo hejuru butuma rugira ubushobozi bwo kwishyura neza inguzanyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza