Mu mishinga ikomeye u Rwanda rutegerejeho kuzahindura ubukungu bw’igihugu harimo ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera no kwagura ibikorwa bya RwandAir biteganyijwe ko kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 kugeza mu 2028 bizakoreshwaho miliyari hafi miliyari 700 Frw.
Imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari u Rwanda ruteganya gukoresha mu 2025/2026 igaragaza ko hazakoreshwa miliyari 7.032,5 Frw.
Inyandiko ikubiyemo uko amafaranga yasaranganyijwe mu bikorwa bitandukanye igaragaza ko hateganyijwe gukoreshwa miliyari 6994,4 Frw mu bikorwa byo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya kiri i Bugesera no kwagura ibikorwa bya sosiyete itwara abagenzi ya RwandAir hagati ya 2025/26 na 2027/2028.
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mu Bugesera yatangiye mu 2017, icyiciro cya mbere bikaba biteganyijwe ko kizuzura mu 2027, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 7 ku mwaka, na ho abarenga 6000 bahabwemo akazi.
Sosiyete y’ubwikorezi ya Qatar Airways yaguzemo imigabane ingana na 60% ndetse umushinga uravugururwa ku buryo kizuzura neza mu 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege igeze muri kimwe cya kane (ni ukuvuga hagati ya 25% na 30%), gusa inzira z’indege, imihanda yo ku buta, inzira z’amazi n’ibindi byo hasi byararangiye, ubu hatangiye kubakwa inyubako.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa ku wa 8 Gicurasi 2025 yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ingengo y’imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 1.216,1 Frw kubera imishinga minini izashyirwa mu bikorwa irimo uwo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya (i Bugesera).
Ati “Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya cya Kigali, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.”
Inguzanyo z’amahanga biteganyijwe ko zizagera kuri miliyari 2.151,9 Frw avuye kuri miliyari 1503,5 Frw yariho mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025 na ho impano z’amahanga ziteganyijwe ni miliyari 585,2 Frw.
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 4.298,4 Frw, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’igihugu buzazamuka ku gipimo cya 7,1% mu 2025.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’igihugu buzazamuka ku gipimo cya 7,1% mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!