IGIHE

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo muri Taxi Voiture

7 17-06-2019 - saa 18:38, Ferdinand Maniraguha

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka nto zizwi nka Taxi voiture, bigomba kubahirizwa guhera tariki 15 Kamena 2019.

Mu biciro bishya, ikilometero kimwe kizajya kibarirwa amafaranga 1500 nk’uko byari bisanzwe hanyuma ibilometero bikurikiyeho kugeza ku bilometero 30, umukiliya acibwe amafaranga 700 kuri buri kirometero agenze.

Mu gihe umukiliya agenze ibilometero birenze 30, ibirengaho bizajya bibarirwa amafaranga 500 buri kilometero.

Izindi mpinduka zagaragaye mu minota utwaye imodoka agomba gutegereza umugenzi, aho hatanzwe iminota 15 umukiliya yemerewe gutegerezwa ntiyishyure.

Mu gihe iminota 15 yo gutegerezwa ku buntu ishize, buri minota 15 irengaho azajya ayishyurira amafaranga 1500.

Ubusanzwe nta minota yo gutegerezwa ku buntu umukiliya yahabwaga, yatangiraga kwishyura agiteregezwa.

Umwe mu bashoferi b’imodoka ntoya bakorera mu mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko ari inkuru nziza kuba ikilometero cyazamuriwe igiciro kuko bizabafasha kwinjiza amafaranga ahagije kugira ngo babone uko bishyura serivisi zitandukanye basabwa zirimo imisoro n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubara ibiciro.

Icyakora, yavuze ko bishobora kubanza gutonda abakiliya kuko bazasabwa kwishyura menshi kuyo bajyaga bishyura.

Yagize ati “Nk’ubu kuva mu mujyi rwagati ujya ku Gishushu wishyuraga 5000 Frw ariko ubu icyuma kiri kubara 7000 Frw. Ni menshi ku mukiliya.”

RURA yatangaje ko izo mpinduka z’ibiciro zakozwe hashingiwe ku kiguzi cya serivisi zo gutwara abantu mu modoka ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Hari hashize igihe abashoferi b’imodoka nto binubira ibiciro biriho, bavuga ko bitajyanye na serivisi bishyuzwa zirimo imisoro n’ibindi.

Hashyizweho ibiciro bishya ku batwara abagenzi mu modoka zizwi nka Taxi Voiture
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
babel nim 2019-06-24 00:54:46

@Nkundurwanda, urakoze kudufasha kuri iyo mibare

2
assoumani 2019-06-21 06:31:27

Rura yo urebye uko ikora namande ica usanga RRA yakabiri irenzeho RRA sinzi niba a abadepite babizi

3
Kanyagwanda 2019-06-19 21:01:00

Uzi bugegera buzamarwa n’iki koko? Urukundo rwo gukamura Kanyarwanda mubona mutazabura amaraso nka rupfu koko

4
Habyalimana Jean Louis 2019-06-18 11:06:01

Ibyo biciro byanyu biratubangamiye kdi muraduhohotera bikabije

5
Nkundurwanda 2019-06-18 01:13:01

Dukoresheje ingero zifatika reka turebe niba bihenze cyangwa bihendutse ugereranije nuko abantu bishyuraga.
1. Nyabugogo-Sonatube=10.2km= 7,940 FRWS
2. Nyabugogo-Gare Nyanza=12.3 km= 9,410 FRWS
3.Nyabugogo-Kanombe/kubitaro= 17.2km= 12,840 FRWS
4.Nyabugogo-Kimironko/Kwisoko=11.6km= 8,920
5. Nyabugogo-Chez Lando= 9.4 km= 7,380 FRWS
6.Nyabugogo- Kibagabaga/hopital= 8.8km= 6,960 Frws
7.Nyabugogo-Nyarutarama/MTN= 9.3km= 7,310 Frws
8. Kigali city Tower- Sonatubes= 9.3 km= 7,310 Frws
9. Kigali city tower- Kicukiro Centre= 8.7 km= 5,540 Frws
10. Nyabugogo- Nyamata/Ku karere=43.9= 25,530 Frws
11. Nyabugogo- Masaka/kubitaro= 25.8km= 18,860 Frws
12. Nyabugogo-Rubavu/Gisenyi= 147km= 80,500 Frws
Abagenzi n’Abatwara Taxi-voiture murabivugaho iki?

6
Rwema 2019-06-17 22:05:46

Erega ubwo abanyarwanda abagiye kuba victimes w’ubucuruzi bw’abahinde bazanye turiya tumashini ! Aba bashauffeurs ndeba babyishimiye ntabwo bumva se ko iki giciro kiri hejuru kizabababuza abagenzi ! Kuva mu mugi kugera Remera harimo 11 km, ni ukuvuga ko uzajya wishyura [1500 (10 x 700)] = Frw 8 500, kandi nyamara ubundi twahishyuraga 5000 gusa, none aya Frw 3500 (40%) yinyongereye, RURA yo iyasobanura gute, niba mbere mu bwumvikane hagati y’ugura n’ugurisha byagaragaraga ko Frw 5000 ari fair price ?! Ubundi iyo abategetsi bananiwe na economy batangira kwivanga muri businesses z’abantu harimo no kubategeka ibiciro bagurishaho, ko mperuka turi muri liberal economy, byaje guhinduka ryari ku buryo na MINICOM ibigira umurongo wa politiki igafunga abacuruzi ngo ni uko bazamuye ibiciro ? Uber nigire vuba igere na hano i Kigali ubundi turebe ibya RURA abaye umukozi wa ba mpatsibihugu ikivanga no mu bitayireba !

7
Akayezu 2019-06-17 12:34:06

Mudushyirireho n’ibiciro bya Taxi minibus mugendeye k’umusoro wa gare

Kwamamaza