IGIHE

Rubavu:Abacuruza inkoko barataka igihombo nyuma yo kujyanwa kure y’umujyi

1 8-03-2020 - saa 10:24, Mukwaya Olivier

Abacuruzi b’inkoko mu Mujyi wa Rubavu barashinja ubuyobozi bw’Akarere kubahombya kuko bwabavanye aho babonaga abaguzi byoroshye bukabajyana mu Murenge wa Rubavu ahantu batabasha kubona abakiliya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo buvuga ko bwabajyanye mu isoko ryubatse mu rwego rwo guca akajagari.

Aba bacuruzi bahoze bacururiza inkoko hafi y’umupaka muto no mu Isoko rya Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi. Mu Ugushyingo umwaka ushize basabwe kuva hafi y’umupaka, bakajya mu Murenge wa Rubavu mu Isoko rya Rukoko hirindwa akajagari.

Abacuruzi bimuwe bavuga ko nta baguzi bakibona nkuko byari bimeze mbere ndetse ngo n’uburyo bwo kugera mu isoko rishya buragoye.

Nyirasafari Marie Jeanne, umubyeyi ucuruza inkoko yagize ati “Hano nta kintu dukora ni ukwanga kwirirwa mu rugo. Abana baratsinze tubura amafaranga yo kwishyura. Nk’ubu bigeze saa sita nta muntu urambaza inkoko, sinzi impamvu batuzanye hano. Mbugangari aho nakoreraga mu cyumweru nacuruzaga inkoko 50 ariko hano n’inkoko icumi ntiwazigezaho kuko Abanye-Congo bazifatira muri karitsiye. Badufashe rwose dusubire hafi y’umupaka.’’

Umunyamabanga wa Koperative Tubumwe y’abacuruzi b’inkoko, Abeli Kalisa, yavuze ko bimuwe mu buryo butunguranye batiteguye.

Yagize ati “Abayobozi baraje badusanga mu isoko rya Mbugangari baratubwira ngo umunsi ukurikiyeho tuzabe twimukiye mu Murenge wa Rubavu kandi Koperative yacu yakoranaga n’Abanye-Congo. Ahantu batujyanye ni kure y’umupaka mu bilometero birenga bitanu, nta muhanda uhari; urangura inkoko ukagerayo harimo izapfuye.”

Yakomeje agira ati “Ni kure ku buryo nta muntu wava mu mujyi ngo ategeshe igihumbi aje kugura inkoko y’ibihumbi bine. Twarahombye abacuruzi bamwe barabiretse, tumaze guhomba miliyoni ebyiri kubera inkoko zapfuye.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko bimuye abo bacuruzi birinda akajagari, kandi ko isoko ritaba aho buri wese yifuza.

Ati “Si byiza ko buri muntu wese ashyira isoko iwe yitwaje ko irindi riri kure yaba abacuruzi n’abagura. Ibintu byose tugomba kubisanga ku isoko ntabwo ryaba aho umuntu yifuza. Ririya Soko rya Rukoko ni isoko ryubatswe ahantu hatuwe n’igice kinini kitagira isoko kuko Umurenge wa Rubavu n’igice cy’uwa Cyanzarwe nta rindi soko bagiraga.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ari mu rwego rwo kwagura ubucuruzi, guca akajagari no kurwanya umwanda.

Ati “Turashaka guca akajagari mu bucuruzi, ntabwo ahantu hose hacururizwa. Turashaka no guca umwanda kuko isoko riba rifite ahagenewe imyanda, ikindi turashaka kwagura ubucuruzi no mu yindi mirenge hakagera ubucuruzi.’’

Iri soko rya Rukoko ryari rimaze imyaka irindwi ridakora neza ku bushobozi bwaryo. Nko mu nzu 38 zo gucururizamo, eshanu zonyine ni zo zakorerwagamo mbere y’uko iki cyemezo gifatwa.

Isoko rya Rukoko ryari rimaze imyaka irindwi ryarabuze abarikoreramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Deco 2020-03-08 08:31:40

Leta nkumubyey ikwiye kumva ikibazo cyaba bacuruzi binkoko kk aho bakoreraga Mbungangari bakoreraga mu rupangu abandi bagakodesha,mwibuke ko baba bacuruza amafranga yama Bank eg :urwego bank nayandi harya Mayor aba atekereza ko ayo mafranga abagomba kwishyurwa? Mwe kureba kuruhande rumwe mwumve naba baturage barababaye niba uranguye imari ya 300 milles ikamara one week utarabona na 50 milles murumva koko aba bantu batababaje? Hakwiye kurebwa ingamba zafatwa bakaba babonerwa aho bacururiza hafi ya congo kk hari ibisigara hafi yaho bacururiza amatungo yintama nihene kuki batahabona amwanya ko hahari? Ahubwo ubona bisa no guhimana,umuyobozi yavuze ko bamaze guhomba 2 millions kubera urugendo rurerure ruri kuva Gisenyi ujya Rukoko mukuri nkabayobozi ari ibyanyu murumva aba bantu badahomba? Leta idushishikariza kwihangira imirimo aek abayobozi ugasanga ba cassa abantu ntabw mayor yakavuz kuriya kk nawe arahembwa na Leta ahubw yagafashije aba bantu kwiteza imbere .abazi aho bakoreraga nta mwanda wahabaga never nukubeshya ahubwo ababifite mu inshingano nibo badu cassa bashaka ko duhomba compritly gusa Imana irebera abayo ntihumbya hari gihe abayobozi bo hejuru bazumva ikibaz cyaba bacuruz binkoko bakazaca inkoni izamba bakababonera aho gukorera bakunguka bakiteza imbere ndetse nigihugu muri rusange murakoze.

Kwamamaza