IGIHE

Perezida Kagame yasuye ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika

2 8-06-2019 - saa 16:50, Ferdinand Maniraguha

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yasuye Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, (SDGC/A) gifite icyicaro i Kigali.

Iki kigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere intego zigamije kugeza isi ku iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntabwo byatangaje ibyaganiriwe mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo kigo, icyakora kuri Twitter hagaragara amafoto ari kumwe na bamwe mu bakozi bacyo.

Perezida Kagame asuye iki kigo mu gihe guhera ko kuwa 12-14 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama yo gutekereza ku rugendo rw’imyaka itatu intego z’iterambere rirambye zimaze zigiyeho, kurebera hamwe ibyuho n’imbogamizi no kureba uko hafatwa ingamba zo kugera ku ntego mu myaka 12 isigaye.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye (SDGS) , nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntego zikaba zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Dr Belay Begashaw kuri uyu wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko mu nama igiye kubera mu Rwanda hazibandwa ku ngingo eshatu ari zo; ubuzima, uburezi n’ubuhinzi hagamije kwihaza mu biribwa.

Yavuze ko muri Afurika hakiri icyuho mu gushora imari muri izi ntego z’iterambere rirambye nyamara ari wo mugabane ukiri inyuma, aho usanga abarenga 40% ari bo bafite amashanyarazi, abagera kuri 42% bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bari mu bukene.

Afurika buri mwaka iba ifite icyuho kiri hagati ya miliyari 500$ na miliyari 1200 $, yabakabaye arenga ku ngengo y’imari kugira ngo izi ntego zigerweho.

Inama izabera mu Rwanda izitabirwa n’abantu bagara ku bihumbi bibiri bavuye hirya no hino ku isi, baba abavuye mu miryango itegamiye kuri Leta, muri za Guverinoma, abikorera, abashakashatsi n’abandi.

Ku munsi wa nyuma w’inama, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bagera kuri batandatu bazagaragaza ishusho y’uburyo intego z’iterambere rirambye zimaze kugerwaho muri Afurika.

Perezida Kagame hamwe n'Umuyobozi w’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Dr Belay Begashaw
Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'Umuyobozi w’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Dr Belay Begashaw
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abakozi b'Umuyobozi w’Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika
Perezida Kagame asuye iki kigo mu gihe guhera ko kuwa 12-14 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama yo gutekereza ku rugendo rw’imyaka itatu intego z’iterambere rirambye zimaze zigiyeho

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Malayika 2019-06-09 21:31:53

@Zogeye, kuba ari abantu birahagije, urashaka kubasonukirwa gute kundi ? Aba ni abakozi b’ikigo cya SDG cya uN, wowe se ukora iki mu buzima ? Niba ukorana nabo ukaba utabazi cg "utabasobanukiwe" ni wowe waba ufite ikibazo, niba kandi udakorana nabo ukaba ushaka kubasobanukirwa wakwitwa Rwivanga.

2
zogeye 2019-06-09 01:28:06

aba nabanyarwanda?usibye prezida wacu nziko ari umunyarwanda
abandi simbasobanukiwe.

Kwamamaza