IGIHE

Perezida Kagame yakomoje ku bigo bya Leta bikora ubucuruzi bishobora kwegurirwa abikorera

0 10-01-2025 - saa 07:04, Nshimiyimana Jean Baptiste

Perezida Paul Kagame yatangaje ko hashize igihe hari itsinda riri kwiga ku bigo bimwe na bimwe bya Leta bikora ubucuruzi bishobora kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gucungwa neza kandi bibyare inyungu zifuzwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta y’umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023, yagaragaje ko bimwe mu bigo bya leta byagize ibibazo mu kubona inyungu, kubona amafaranga yo gukoresha (liquidity) no kwishyura inguzanyo byafatiwe.

Nk’urugero Kivu Marina Bay Ltd kuva yatangira byagiye bigaragazwa ko igwa mu bihombo.

Kugeza muri Kamena 2023, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko yari imaze guhomba miliyari 20,6 Frw nyamara mu 2013 yari yafashe inguzanyo ya miliari 4,37 Frw igomba kwishyurwa mu myaka 10.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje ko hari gahunda yo kugira bimwe mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi byegurirwa abikorera.

Ati “Kuva mu mwaka ushize na mbere yaho hari gahunda gusuzuma no kureba ibigo bya Leta bishobora kwegurirwa abikorera bigakurwa ku bigenerwa ingengo y’imari ya Leta, kandi ibi bizageza ku byo twifuza kubona mu bucuruzi bwacu.”

“Ibi biri gukorwaho biracyakomeje, hari itsinda rimaze igihe ribikurikirana binakorana n’Ikigega Agaciro Development Fund kigenda cyita ku bigo bya Leta bikora ubucuruzi n’ibisa na byo mu gihe hakiri gutunganywa ibyo kubyegurira abikorera.”

Ibigo bya Leta 21 bikora ubucuruzi byagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’imari wasojwe muri Kamena 2023, byinjije miliyari 945,79 Frw.

Perezida Kagame yavuze ko hari kwigwa uburyo ibigo bimwe bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza