IGIHE

U Bwongereza bwatanze inkunga y’asaga miliyari 44Frw yo guteza imbere ishoramari mu buhinzi

0 4-09-2024 - saa 20:02, IGIHE

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Ray Edward Harry Collins, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko iguhugu cye cyagennye inkunga ya miliyoni 25 z’ama-Pound [miliyari 44.3 Frw] agamije gufasha mu iterambere ishoramari rishingiye ku buhinzi.

Iyi nkunga igamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi muri Afurika biteganyijwe ko Minisitiri Lord Collins, ayitangariza mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda, aho yanitabiriye Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF 2024) iri kubera i Kigali.

U Bwongereza buzanyuza iyi nkunga ya miliyoni 25 z’ama-Pound mu kigo cya AgDevCo Ventures, kizafasha abakora ubucuruzi buto n’ubucuriritse bushingiye ku buhinzi, kwaguka.

Bitewe n’ishoramari ry’u Bwongereza ryabayeho mu bihe byashize, AgDevCo yagiye igira uruhare mu guharanira kwihaza mu biribwa mu Rwanda, hatezwa imbere imirire ndetse hanahangwa imirimo mu bigo by’ubucuruzi nka Kigali Farms na Kivu Choice.

Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri Collins azaboneraho no kureba umusaruro w’ibikorwa igihugu cye cyateye inkunga bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho azasura Trinity Metals kugira ngo asobanukirwe uburyo ubucukuzi bukozwe mu buryo buboneye bufasha u Rwanda kugera kuntego zo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Yagize ati “Muri uru ruzinduko rwanjye mu Rwanda, ndizera kuzasobanukirwa byinshi ku mubano w’ibihugu byacu byombi. Ibihugu byacu bikomeje gukorera hamwe mu gushakira umuti ibibazo bitandukanye birimo ibireba ibihugu byombi ndetse n’akarere, birimo iby’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubukungu buhuriweho,”

“Binyuze muri ubu bufatanye bw’igihe kirekire, tunarajwe ishinga no kurandura ubukene, kongera imbaraga mu burezi, guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi.”

Uretse ibyo kandi, biteganyijwe ko Minisitiri Lord Collins azanagirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen. (Rtd) Kabarebe James.

U Bwongereza bwatanze inkunga y'asaga miliyari 44 Frw mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku buhinzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza