IGIHE

Leta igiye gukorera ubuvugizi abafite imyenda ya banki n’abishyura imisoro bashobora guhomba kubera Coronavirus

13 15-03-2020 - saa 11:34, Iradukunda Serge

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gukorana n’inzego zirebwa, hakwigwa uburyo abantu bishyura imisoro kimwe n’abafite imyenda muri banki bafashwa kuko bashobora kubura ubwishyu kubera ibura ry’abakiliya riturutse ku ifungwa ry’ibikorwa mu gukumira Coronavirus.

U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira mu gihugu hose, nyuma y’uko umuntu wa mbere agaragaye mu gihugu agifite.

Mu ngamba zafashwe, harimo ko ibikorwa bihuriramo abantu benshi byafunzwe, amashuri arafungwa n’ibindi bitandukanye.

Iryo fungwa ry’ibikorwa binyuranye n’izindi ngamba, nta kabuza ko zizagira ingaruka ku bantu benshi, cyane nk’abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi bashobora kuzabura icyashara.

Kuba ibi bikorwa byarahagaze kandi byari bishamikiyeho ubucuruzi bwa benshi biri mu byatumye leta itangira kuganira n’inzego bireba kugira ngo abo ubucuruzi bwakomwe mu nkokora n’izi ngamba boroherezwe kwishyura imisoro n’imyenda ya banki.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko batangiye kuvugana n’inzego zirebwa ku buryo aho biri ngombwa abantu bakoroherezwa.

Ati “Twanagize n’ibiganiro na RRA ku byerekeye imisoro. Murabizi ko uku kwezi kwa Werurwe ibigo byinshi n’inganda n’abacuruzi aribwo bishyura imisoro, kugira ngo turebe ko abadashoboye kwishyura kubera ikibazo bagize, kuba batabona abakiliya nk’abo bagiraga, bashobore kuba bakoroherezwa ntibabace amande. ”

Yakomeje avuga ko “Biri gusesengurwa kugira ngo tugende tureba urwego ku rundi, uruganda, umucuruzi ingaruka byamugizeho; zirangana gute, ese twamufasha gute […] na PSF yatwemereye ko ku wa Mbere iri buduhe ibyo babona twabafashamo. Ntabwo bivuze ko byose tuzabibemerera ariko ingaruka bagize n’ababona bashobora kugira igihombo ku buryo twabafasha byaba muri ibyo by’imisoro.”

Minisitiri Hakuziyaremye yakomeje avuga ko hari burebwe ku bafite imyenda muri banki baba bagomba kwishyura kuko nabo bashobora guhura n’ibibazo bakabura ubwishyu.

Ati “Nabyo ni ikibazo kuko banki irakomeza kubishyuza buri kwezi ariko niba atarashoboye kwinjiza amafaranga yajyaga yinjiza nk’uko byari bisanzwe, naho ni ukuganiriza za banki na BNR ari nayo ireberere urwego rw’amabanki nayo irabidufashamo kugira ngo nabo bacuruzi ntibahungabane, ntitubone ubushabitsi bufunga kandi ari ibintu twashoboraga gufasha. Twese ni ubufatanye, tugomba gushyira imbere ubuzima bw’abantu imbere.”

Minisitiri Hakuziyaremye yasabye abo ibikorwa by’ubucuruzi bitahagaze kubikorana ubwitonzi kandi bakirinda kuzamura ibiciro; ari nako bubahiriza ingamba zo kugira isuku mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gilly 2020-03-16 07:28:49

iki kemezo ninyamibwa kabisa, u Rwanda dukeneye aba ministers nkaba bareba kure bagatekerereza abaturage.we appreciate

2
gacu 2020-03-16 07:00:32

musore imisoro igihe cyageze it simpamvudi twazahembwa iki ukukwezi

3
TizoG 2020-03-16 04:54:37

Rwose ndagushimiye Minister, abayobizi nkawe nibo abanyarwanda bacyeneye, ukureba kure no kureberera abaturage neza, nibyo rwose difite icyibazo rwose cy,iyi misoro y,iki gihembwe ndetse n,amadeni ya bank kubyishyura rwose byazatugora, ndetse wasazanga hafi y,abasora twese amande tuzayacibwa!

4
Valentin Kubwimana 2020-03-16 01:59:21

Minister w inganga arakoze cyane pe kureba kure ahubwo na RURA Ikureho ikoreshwa rya Caske kuko yambarwa nabantu benshi kumunsi kdi harimo n abazungu mutuvugire birebweho kuko byakwirakiza virus vuba

5
Ernest Rugwizangoga 2020-03-15 11:39:08

Nykubahwa President wa Republic turagusaba ngo nawe nkumubyeyi wigihugu ushyigikira kiriya cyifuzo cya Minister wubucuruzi.

6
rutabeshya 2020-03-15 10:48:54

Nsubize Samba, Ariko wakwiyamaje nawe ukajya ufata ibyo byemezo byawe. Ugafungura umupaka. Gusa nizera ko ibyo gutema abantu mwabiretse. Kuki mutanyurwa ?

7
kayisinga 2020-03-15 10:00:12

nabatwara ibinyabiziga
babidufashemo twari
busore ukukwezi
umusoro kunyungu

8
MUGABO Emmanuel 2020-03-15 09:49:29

mwokabyaramwe rwose Aho Uwiteka yaba adutabaye peee

9
Dudu 2020-03-15 09:38:23

Ejo ni deadline ya VAT na payee nibakore umuti babyigeze inyuma Corona ntiyabizana ngo tujye no gusora. Njye we Leta RRA izampe urubuga nyandikireho inama zayifasha to recover ideni ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.

10
Samba 2020-03-15 08:10:28

Mureke kwihisha inyuma ya COVID-19 mufungure imipaka abantu bahahirane, ubucuruzi bukomeze, ibihugu byose bya Afurika biri guhahirana naho twe twihugikanye amagambo n’ibyemezo bifatwa giturumbuka...si byiza.

11
Sekamana 2020-03-15 06:35:19

Leta yarikwiye gufata ingamba zikarishye zirimo ko abantu bose bavuye kanze y’igihugu bagomba kujya ahantu hamwe bagacungwa nibura iminsi 14,bigakorwa kubantu bose ntagutoranya,kuko aho bigeze iki cyorezo cyamaze gufata isi yose Kandi control irakomeye cyane.

12
Alexis 2020-03-15 06:15:38

Nicyo nkundira ubuyobozi bwacu. Rwose PSF idukorere ubuvugizi loyer z’aho dukorera zibe zihagazeho kuko nta kazi turi bube dukora, kwishyura imyenda ya banque bihagarareho gato, mu gihe twese dufatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo.

13
Gakwaya 2020-03-15 06:13:27

Naba nyiri mazu babigeho kuko akazi kari gupfa mu nzego zose

Kwamamaza