IGIHE

KFC izobereye mu mitekere ya ’Fast Food’ igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

10 21-06-2019 - saa 08:07, IGIHE

Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano y’imikoranire na Vivo Energy yanditse izina ku Isi mu gucuruza lisansi nayo yamaze kuryinjiramo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Vivo Energy ifite sosiyete ya Shell ishaka kwinjira mu Rwanda iguze imigabane ya Engen Holding Ltd.

Muri Werurwe uyu mwaka Vivo Energy yatangaje ko yamaze kwegukana imigabane ya Engen mu bihugu umunani, bingana na station za lisansi 230.

Byahise bituma Vivo Energy igira station za lisansi 2,000 mu bihugu 23 bya Afurika. Muri ibyo bihugu Vivo Energy yegukanyemo imigabane ya Engen n’u Rwanda rurimo.

Nyuma yo kwegukana iyo migabane, Vivo Energy yagiranye amasezerano n’imikoranire na KFC aho serivisi zayo zigiye gutangira gutangwa mu Rwanda.

Aya masezerano agena ko buri ruhande ruzaba rufite 50% mu bikorwa bya restaurant za KFC aho zizaba zikora mu izina rya Kuku Foods isanzwe ari ishami rya KFC muri Afurika y’Uburasirazuba.

Kuku ifite restaurant 35 muri Kenya, Uganda na Tanzania. Magingo aya, yatanze itangazo rihamagarira abashaka kuba abayobozi ba Restaurant zayo muri Kigali gutangira kwandika babisaba ndetse ko abazatoranywa bazatangira amahugurwa y’amezi atatu muri Kenya.

Restaurant nyinshi za Kuku zikunze kuba ziri mu maguriro manini nk’aho muri Kenya 22 ariho ziherereye ndetse umunani muri Uganda naho niho ziherereye hose mu mijyi ndetse izindi zikaba zibarizwa kuri station za lisansi zikorana nazo.

KFC yatangiye gushaka abakozi bazakora muri restaurant zayo mu Rwanda
KFC igiye gutangiza ibikorwa mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Berry 2019-06-21 22:54:16

Ya bababbaa!!! Amaherezo impirimbanyi mukurwanya NCDs bazasaba za leta kujya bandika kumaaguriro ya fast food ko zica nabi.
Yego bazasora ,kandi nagusa rutwara n utariye ariko nyabuneka twitondere izi ndyo.

2
Idrissa Claude 2019-06-21 19:15:39

Hhhh ikibazo mbona si KFC kuko ntawuzashirwamo umugozi ngo ajye kugura ibiryo byaho! Ahubwo ikibazo nifitiye, nuko ibiryo byayo bihenze, cyane.

3
Idrissa Claude 2019-06-21 19:15:39

Hhhh ikibazo mbona si KFC kuko ntawuzashirwamo umugozi ngo ajye kugura ibiryo byaho! Ahubwo ikibazo nifitiye, nuko ibiryo byayo bihenze, cyane.

4
Idrissa Claude 2019-06-21 19:15:39

Hhhh ikibazo mbona si KFC kuko ntawuzashirwamo umugozi ngo ajye kugura ibiryo byaho! Ahubwo ikibazo nifitiye, nuko ibiryo byayo bihenze, cyane.

5
Muju 2019-06-21 17:00:28

Ndabigaye rwose,ibi ni ugutwara isoko ry abenegihugu,abenegihugu ni bo bonyine agakwiye kwemererwa gukora ubu bucuruzi,ikindi bino biryo by abazungu bitera indwara niyo mpamvu mubona cancer zuzuye aha nyamara tutarazigiraga byose ni ibi biryo by ibituburano nta kindi,kuko burya iyo Imana yaguhaye iby umwimerere wowe ukabitoba ngo uratubura uba ushyizemo ibidakorana n umubiri wawe kuko wowe uri umwimerere,ibyo rero ushyizemo bidakorana n umubiri wawe nibyo bigutera cancer.

6
Nshuti 2019-06-21 11:13:15

Nyabuneka KFC MCDo ni byo kwamaganywa ntabwo ari indyo. Umuco wa fast food si uwo kwinjijwa mu Rwanda hano dutuye mu mahanga byamaze abantu. Bitera indwara nyinshi kandi impanvu bidahenda cyane nuko nta ntunga mubiri biba bifite. Namavuta ni bisukari muba murya ni bindi byinshi ntarondora. Please no KFC in Rwanda.

7
Kaniha 2019-06-21 03:35:05

wowww ! wlcm KFC , we miss you a lot 😋

8
Patrick 2019-06-21 02:45:01

Bajye bubaka n’ibitaro byo kuvura indwara izo ryo zitagira intungamubirii zitera.
Cyangwa se binjirize igihugu amafaranga yo kuvuza abaturage batewe n’indwara zimirire mibi.

9
olivier 2019-06-21 02:28:45

NIbaze wenda bashyiraho ibiciro bibereye abantu

10
kanyamaguru 2019-06-21 02:07:55

Turarwanya NCDs namwe mukazana izindi risk factors??????

Kwamamaza