IGIHE

Ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228 Frw

7 21-05-2020 - saa 11:38, Ferdinand Maniraguha

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228.6 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 7.5 % ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Ingengo y’imari izagera kuri miliyari 3245.7 Frw ivuye kuri 3017.1 Frw yakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021.

Iyi ngengo y’imari yaje mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, cyatumye bimwe mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere bisubira inyuma.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko kubera guhungabana kw’ibikorwa by’ubucuruzi byavagamo imisoro, bizagira ingaruka ku misoro yakusanywaga ku buryo imisoro izinjizwa mu 2020/2021 izagabanuka ikagera kuri miliyari 1421 Frw ugereranyije na miliyari 1569 Frw yakusanyijwe mu ngengo y’imari iri gusozwa.

Mu kuziba icyuho cy’imisoro yari kuzakusanywa, Dr Ndagijimana yavuze ko Guverinoma izongera inguzanyo ziva hanze no mu gihugu hibandwa ku zihendutse kandi hubahirizwa igipimo ntarengwa cy’umwenda w’igihugu.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azaba ari miliyari 1962.8 Frw, bingana na 60.5 % by’ingengo y’imari yose. Inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 492.5 Frw, ni ukuvuga 15.2 % by’ingengo y’imari yose, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba ari miliyari 783.4 Frw, bingana na 24.1 % by’ingengo y’imari.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6 % mu ngengo y’imari itaha.

Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga menshi azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (ibikorwa bihora bigaruka) kuko angana na miliyari 1582.8 Frw (48%), azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 1294.5 Frw (40%) naho Miliyari 306.5 Frw (9.4%) azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta.

Muri ibyo bikorwa by’ishoramari rya Leta harimo gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus, kwagura ibikorwa bya RwandAir, no kongerera ubushobozi Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko Guverinoma izibanda cyane cyane ku ngamba zo kuzahura ubukungu, Kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye hibandwa kongera ibikorwa remezo, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera imirimo hihutishwa imishinga y’ibikorwa remezo n’ibindi.

Ubukungu buzazamukaho 2%

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku Isi hose buzagabanuka, ubw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Icyakora Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

Mu mwaka wa 2020 ibyo u Rwanda rwohereza hanze bizagabanukaho 19 % naho ibyo rutumizayo bigabanukeho 7%.

Iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi riziyongera ku gipimo cya 3 %, ibihingwa ngandurarugo biziyongera ku gipimo cya 3.4%.

Urwego rw’inganda ruzazamuka ku gipimo cya 4 %, urw’ubwubatsi ruziyongera ku gipimo cya 5.4 % naho urwego rwa serivisi ruzamukeho 1 % kubera ingaruka za Coronavirus cyane cyane ku bukerarugendo no kwakira inama.

Umusaruro w’amahoteli na resitora uteganyijwe kugabanuka ku kigero cya -30.7 % naho uw’ubwikorezi wo ukazamanuka ku gipimo cya -1.9%.

Ku ngengo y’imari yari yateganyirijwe umwaka wa 2019/2020, hagaragajwe ko imaze gukoreshwa ku gipimo cya 89% kandi ko ukurikije ibikorwa Guverinoma izishyurwa muri Kamena 2020 umwaka w’ingengo y’imari uzarangira ikoreshejwe neza.

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ingengo y'imari u Rwanda ruzakoresha iziyongeraho miliyari 228 Frw
Ku wa 21 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagajeje ku badepite n'abasenateri imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari ya 2020/2021 bubahirije ingamba zo kwirinda Coronavirus
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Inzu 2020-05-21 22:46:06

Leta igomba gushyira amafaranga menshi mu rwego Rwubuhinzi kuko rwagaragaye ko rufatiye runini Ubukungu bwigihugu kandi ko rutapfa guhungabanywa nkizindi nzego zubukungu, ikindi leta igomba gushyira amafaranga menshi mu gutezimbere inganda, ubwubatsi Leta igomba kugura ubutaka bwokubakaho ikabugurisha aba Investors kuri make bakubaka inzu ziciriritse bakazigurisha kugiciro gito kubazikeneye.

2
Sakega 2020-05-21 21:22:53

Inama nabagira mujye mukora ingengo y’imari mutabaze inkunga kuko ntimuzi niba izaboneka ,ikindi habeho kuringaniza imishahara kuko usanga hari abahembwa amamiriyoni abandi barira, gushyigikira Abacuruzi b’Abanyarwanda bagacuruza bisanzuye nk’uko abanyamahanga bafatwa neza,umuntu ntacuruze yikanga guterezwa cyamunara ugasanga RRA ivuga ngo afite amadene nyamara wareba ugasanga hari ikindi kibyihishe inyuma ,gucuruza ni impano ntago ari ukwiga cyane ababishoboye bashyigikirwe kuko usanga niyo hatejwe cyamunara umucuruzi akakwa ibye ,ubihawe ntashobora kubikoresha ngo yishyure imisoro .

3
Ndizeye J.Paul 2020-05-21 14:05:51

Ihangane,gusa Leta yacu ni umubyeyi wa bose. Ariko amashuri yigenga avangira igenamigambi rya Leta kuko iyo Leta ipanga ibyumba by’amashuri igiye kubaka ,ipangira abana bose batitaye kubazajya mu maprive bityo hari aho usanga ibyo byumba birimo abana bake kuberako abandi (abafite ababyeyi bari fire baba babajyanye muri prive) ! Nawe ukajya kwigishayo kubera ko bazaguha salary ifatika kuko mukuba 3 umwarimu ukirerera Leta !Rero mwihangane kuko mwahembwe menshi aho mwagiye ! Prive ni izabifite n’abashaka menshi!

4
N. 2020-05-21 14:00:33

@Umwalimu, Ikibazo cyawe cyo kuba Hari ibyo ukenera utakibona kirumvikana. Ariko aho gutaka cyane no kwibwira ko n’abandi Bose bagowe nkawe, ahubwo wakagombye gukura isomo mu byabaye bidutunguye! Ubutaha uzatekereze ku kindi kintu cyajya kiguha agafaranga igihe Boss akubwiye ko birangiye cg bisubitswe. Ariko se uzanibaze uti: Ariko ubundi kubera iki ngomba kubakorera? Uzisubize. Ko umushahara ari contrepartie y’akazi, kakaba ntako, abo bene amashuri bo murumva mutabagora mukurura mwishyira cyane! Kuvuga ko ubukungu bw’igihugu bwo butazazamuka nagato, (Ku bwawe ngo ni baringa), uribeshya: Don’t think that the economy is bad because your economy is bad! Buriya uziko ku birebana n’abantu ku giti cyabo hari Abakoreye amafaranga menshi muri ibi bihe bya covid 19/( ndetse no mu bihe bizayikurikira bikanagora nabenshi muri twe) kurusha mu bindi bihe?!

5
N. 2020-05-21 14:00:07

@Umwalimu, Ikibazo cyawe cyo kuba Hari ibyo ukenera utakibona kirumvikana. Ariko aho gutaka cyane no kwibwira ko n’abandi Bose bagowe nkawe, ahubwo wakagombye gukura isomo mu byabaye bidutunguye! Ubutaha uzatekereze ku kindi kintu cyajya kiguha agafaranga igihe Boss akubwiye ko birangiye cg bisubitswe. Ariko se uzanibaze uti: Ariko ubundi kubera iki ngomba kubakorera? Uzisubize. Ko umushahara ari contrepartie y’akazi, kakaba ntako, abo bene amashuri bo murumva mutabagora mukurura mwishyira cyane! Kuvuga ko ubukungu bw’igihugu bwo butazazamuka nagato, (Ku bwawe ngo ni baringa), uribeshya: Don’t think that the economy is bad because your economy is bad! Buriya uziko ku birebana n’abantu ku giti cyabo hari Abakoreye amafaranga menshi muri ibi bihe bya covid 19/( ndetse no mu bihe bizayikurikira bikanagora nabenshi muri twe) kurusha mu bindi bihe?!

6
Rugahura 2020-05-21 12:31:20

Ya gahunda,yo kwigira tudategereje ak’ imuhana ese yarangiye ite

7
Umwalimu 2020-05-21 05:40:43

Ese ubukungu buzazamuka gute? Nk’ubu abarimu bo muri private schools (amashuri yigenga) inzara itwiciye mu ngo twe n’imiryango yacu, abo usabye ko bakuguriza wenda ukazabishyura wasubiye mu kazi nabo bakubwira ko ntako bameze, bank ntacyo yakumarira udahembwa, none se ubwo bukungu buzamuka abaturage baburara si baringa! Mineduc na REB ubwo uzabona ije mumashuri yigengango igiye kugenzura Umwalimu, ntacyo batumarira kino gihe twicwa n’inzara, tuzashwana nabo.

Kwamamaza