U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbere gahunda yo kureshya abashoramari hagamijwe kuzamura ubukungu bw’abagituye. Hari kandi gahunda yo kongera ibyoherezwa mu mahanga bituma hatezwa imbere inganda zikora ibikoresho bitandukanye binagurishwa no ku isoko ry’imbere mu gihugu kandi bigahanga akazi kuri benshi.
Mu myaka yo hambere abenshi bakuze bumva inganda zikora itabi, ibibiriti, amasabune, inzoga n’imyenda ariko ubu biragoye kurondora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bitewe n’ubwinshi bw’inganda zahashinze imizi n’izindi zitegura kwinjira kuri iri soko.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu harimo gushyira ibikorwaremezo by’ibanze mu byanya by’inganda byose, ku ikubitiro hakazaherwa ku bya Bugesera, Muhanga na Rwamagana.
Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho ibyanya by’inganda zatumye umubare w’izikorera mu Rwanda wiyongera cyane kuko ubu habarurwa inganda nini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse 608 zitunganya umusaruro nk’uwo.
Inganda zikora ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buzima busanzwe zirimo inini 91 mu gihe iziciriritse zo muri iki cyiciro ari 398.
Ku rundi ruhande izikora ibikoresho by’ubwubatsi mu Rwanda nini ni 38 naho iziciriritse zikaba 82.
Imibare Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aheruka kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko muri Werurwe 2025 igaragaza ko mu byanya by’inganda byose mu gihugu hakorera inganda 230. Ni mu gihe izikiri kubakwa muri ibyo byanya ari 98.
Bigaragazwa ko inganda zahaye imirimo abarenga ibihumbi 250 mu 2024 bavuye ku bihumbi 180 mu 2017. Ni mu gihe umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8,9% mu 2024, urwego rw’inganda rubigiramo uruhare rwa 10%
Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byatunganyirijwe mu nganda byavuye kuri miliyari 369 Frw ugera kuri miliyari 1081 Frw mu 2024 na ho umusaruro w’ibinyobwa utunganyirizwa mu nganda wavuye kuri miliyari 159 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 465 Frw mu 2024.
Ibicuruzwa byongerewe agaciro u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga byikubye inshuro icyenda mu myaka irindwi ishize, biva kuri miliyoni 217$ bigera kuri arenga miliyari 1,8$ mu 2024.
Umusaruro w’amabuye y’agaciroyinjirije u Rwanda amadovize angana na miliyari 1,7$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 147$ mu 2017. Byagizwemo uruhare na zahabu yatunganyirijwe mu ruganda rwo mu Rwanda yinjije miliyari 1,5$. Ni mu gihe ibihingwa ngengabukungu nk’ikawa, icyayi n’ibireti byinjirije u Rwanda miliyoni 442$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 283$.
Muri rusange ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2024 byarwinjirije agera kuri miliyari 4,3$ avuye kuri miliyari 1,9$ mu 2017.
Mu 2024 ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 6,9% bigizwemo urugare n’ibihingwa nka kawa yoherejwe hanze yiyongereyeho 2,9%, amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa 3Ts [Tungsten, Tantalum na Tin] yiyongereye ku rugero rwa 14,9% mu gihe icyayi cyazamutse ku rugero rwa 6,4%.
U Rwanda ruteganya gushyiraho ikigega kizafasha abashoye imari mu nganda bakabona ubushobozi butuma zikoresha ubushobozi bwazo bwose kandi zigatanga umusaruro wisumbuyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!