IGIHE

Impamvu ubucuruzi bw’amafaranga burimo Supermarketings bukwiriye kwamaganwa

58 5-06-2019 - saa 14:48, Cyprien Niyomwungeri

Amarira n’agahinda bikomeje gushengura abanyarwanda n’abaturarwanda barenga 6000 bashoye mu buryo butemewe amafaranga yabo arenga miliyoni 71 Frw, muri Supermarketings Global Ltd, nyuma yo kuyihagarika mu Rwanda.

Supermarketings, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin), ni bimwe mu bigo byizezaga indonke y’amafaranga abantu hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiliya babyitabiriye.

Hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, umukiliya yasabwaga gushora amafaranga runaka akajya yungukirwa ku munsi ndetse agasabwa gushaka abandi yababona akabihemberwa.

Urugero uwatangizaga amadorali 30, Supermarketings yamwungukiraga amadorali 0.75 ku munsi, utanze amadorali 60 akungukirwa amadorali 1.5 ku munsi, utanze amadorali 120 we yungukaga amadorali 3 ku munsi, utanze amadorali 240 akungurwa amadorali 6 ku munsi.

Utanze amadolari 480 akunguka amadorali 12 ku munsi, utanze amadorali 960 akunguka amadorali 28.8 ku munsi, utanze amadolari 1920 akunguka amadolari 57.6, utanze amadolari 3800 akunguka amadorali 114 ku munsi, utanze amadorali 7600 akunguka amadorali 228 ku munsi naho utanze 15200 we yungukaga amadorali 456 ku munsi.

Aya nyuma yo gushora yari amadolari 30 400 akunguka amadolari 912 ku munsi mu gihe cy’iminsi 120.

Banki Nkuru y’u Rwanda imaze kumenya ubu bucuruzi butemewe bwari bumaze amezi atandatu mu gihugu bukorwa n’ibigo byari byarasabye ibyangombwa byo gukora ibindi, yavuze ko butemewe muri Repubulika y’u Rwanda kandi ababyitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo.

Ibi byakurikiwe no guta muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd, ndetse konti z’abari barashoyemo amafaranga zirahagarara ku buryo barimo kubunza imitima bibaza uko bazabona ayo bari bashoyemo.

Benshi mu bahombeye muri Supermarketings, bahuriza ku gusaba BNR ko yareka iri shoramari kuko ribungura kandi rikaba ryari ribumbatiye amahirwe yo kugera ku bukire.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Impuguke akaba n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, yasobanuye impamvu u Rwanda rugomba kwamagana ibikorwa by’ibigo nka Supermarketings, kuko ari indonke z’igihe gito ziba zihishwe inyuma no guhomba kw’abaturage n’igihugu muri rusange.

Ati “Iyaba ari ikintu gifatika bacuruza, urugero bakavuga ngo ni iduka ry’imyenda nuza uragura umwenda ariko tugutume abandi batatu baza kugura, habeho ihererekanya ry’ibintu, ibyo byaba ari ibintu byumvikana ariko kuba uzana amafaranga yawe ukayatanga ntacyo baguhaye waguze, niyo mpamvu biba bitemewe biba ari ibihuha mu bukungu”.

Niba ushoye amafaranga ibihumbi 240 Frw muri ibi bigo, ntabwo uyasubizwa igihe uyashatse, aba abaye igishoro ugategereza ko bagenda bayagusubiza buri munsi mu cyo bita inyungu, ugenerwa buri munsi. Bivuze ko hari iminsi ufata yo kugaruza ayawe ubundi ugafata inyungu.

Kaberuka avuga ko ingaruka irimo ari uko iyo ba bantu bashyizemo amafaranga igihe bayasabye ngo bayabasubize, wa wundi watangije ubwo bucuruzi atayabona kuko amenshi aba yarayatanzemo komisiyo.

Ati “Ntabwo ari ubucuruzi bushingiye kuri serivisi cyangwa ibicuruzwa, ni ubucuruzi bushingiye ku bihuha. Uwashyizemo amafaranga ahombye n’igihugu cyahomba menshi”.

Indonke z’igihe gito

Abashoye amafaranga mu buryo butemewe usanga bibaza impamvu haboneka amahirwe yo guha abanyarwanda n’abaturarwanda amafaranga ariko leta ikayarwanya.

Kaberuka asobanura ko abantu bibagirwa ko ari indonke y’igihe gito, kuko kuba uyu munsi wungutse haba hari abandi baje binjiye, bazashaka amafaranga yabo bakayabura.

Ati “Ni indonke z’igihe gito ariko igihe kiragera abashyizemo amafaranga bakayabura. Ibi biba binakomeye kurushaho kuko nta buyobozi na bumwe buba bubizi n’uwahombye ntabona n’uwo abaza”.

Abazana iri shoramari ry’amafaranga ritemewe bafungurira abantu amakonti mu ikoranabuhanga inyungu na komisiyo bakazitangiraho bagendeye ku ifaranga ryo mu ikoranabuhanga. Ibi ni ukwirengagiza ko mu Rwanda amategeko agenga ikoreshwa ry’amafaranga, ifaranga ryo mu ikoranabuhanga (Crypto currency) ritaremerwa.

Iri faranga nta gihugu rishingiyeho nta n’igihugu kirigenzura nubwo hari aho ryemewe nko muri Malaysia, Singapore n’u Buyapani. Nka Banki Nkuru y’Igihugu ishyiraho amabwiriza y’imikoreshereze y’ifaranga, igomba kubyamagana hirindwa izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Kaberuka avuga ko ikoreshwa ry’ifaranga ryo mu ikoranabuhanga ari ryiza ariko hari ibintu byinshi bisaba igihugu kuba kigezeho, kuko niba Afurika igifite abaturage batazi gusoma no kwandika utavuga ko bakoresha iryo faranga rishingiye ku ikoranabuhanga.

Yongeraho ko ikiri inzira ndende kuko n’iryo koranabuhanga ritaragera kuri benshi, kandi igihugu kitagira ifaranga rikoreshwa na bamwe abandi batarikoresha.

Ibyago ku mabanki n’agaciro k’ifaranga

Uretse kuba umuturage yashukwa no kubona inyungu by’igihe gito ariko ntayibone, iri shoramari ry’amafaranga ritemewe rinafite ingaruka ku mabanki n’ibindi bigo by’imari byemewe kuko abaturage bashiduka bagakura amafaranga yabo muri ibyo bigo bakayoboka aho bizezwa indonke.

Kaberuka ati “Umuntu akagenda akavana amafaranga yari afite kuri konti ye ati reka njye muri ibi. Bibaye byinshi amabanki yatangira kubona abantu bayakuramo amafaranga yabo bajyana muri ririya shoramari”.

Akomeza avuga ko bitewe n’uko ibigo byinshi bikora ririya shoramari ritemewe usanga bishingiye hanze y’igihugu, byagira ingaruka ku madevize kuko abantu batangira kohereza amafaranga hanze y’igihugu.

Ati “Bivuze ko ari nk’aho wagiye kurangura ibintu hanze y’igihugu [imports]. Birumvikana ntabwo wohereza amafaranga y’u Rwanda kuko aba adakorayo ahubwo wohereza amadolari, bivuze ngo na twa tudolari duke igihugu cyari gifite utangiye kudusohora ku bintu utaranguye”.

Bisobanuye ko bishobora gutuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro kuko byashyira igitutu ku madevize ugasanga idolari ryazamutse kandi ntacyo bishingiyeho.

Ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibiturukayo nacyo cyazamuka kandi bikagira ingaruka ku ishoramari kuko ubundi ishoramari ari ibintu byungura nyira byo na sosiyete muri rusange.

Impuguke akaba n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, yasobanuye impamvu u Rwanda rugomba kwamagana ibikorwa by’ibigo nka Supermarketings
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Hahaha 2019-06-10 15:10:12

Ariko nka RIB na BNR ibi bintu bijya kumara amezi angana kuriya bikorerwa mu gihugu muba mureba he? Ubu koko ntabwo mwari muzi ko birimo gukorwa? Ubu muzi umubare w’abantu babihombeyemo uko bangana?

2
Hahaha 2019-06-10 15:10:10

Ariko nka RIB na BNR ibi bintu bijya kumara amezi angana kuriya bikorerwa mu gihugu muba mureba he? Ubu koko ntabwo mwari muzi ko birimo gukorwa? Ubu muzi umubare w’abantu babihombeyemo uko bangana?

3
Mujyasiyoni 2019-06-09 11:22:41

ahubwo leta nibahe ibyo byangombwa byemewe bakore.iriya nyungu ntahandi wayisanga .

4
B inn 2019-06-08 08:33:06

Ese niba ikibazo aruko abantu bashora amafranga Hari risk Yuko arinyungu zigihe gito bizeza abaturage bagahomba ubu gufunga company abaribashoye bo barungutse cg barahombye? what is the difference?ntibisobanutse gsa byarabaye ntakundi

5
Nshimyimana Zephanie 2019-06-07 14:34:35

Ibi ni ukubirwanya pe byatuma ifaranga ryacu Rita agaciro

6
Umuti 2019-06-07 05:49:03

Ahubwo uko bigaragara abifite batega indege bakajya malesia bagashora none ntibanashaka ko tumenya uko bayabonaga!!najyaga mbona ibizu birebire bizamuka nkayoberwa aho ava!!!!?none burya !!?!!yewe mureke abakira bakire!!!pu nzajya ndya duke ndyame kare

7
emile 2019-06-07 04:18:52

Impuguke ziri aha! none c ni ikihe kigo murwanda ushobora gushoramo amafaranga 100K, kuburyo nyuma yiminshi icumi wabikura 20k nibura mu gihe cya mezi atatu? kudashora ayo mafaranga hanze nkayagumana cg nkayabika muri bank nyarwanda atanyungukira byamarira iki? Ikibazo cya Afurika nuko usanga abayobozi aribo bakorera busness zabo hanze yigihugu barangiza bakabuza abaturage gushora hanze. Utazamenya ubwenge Inama nayo izamureka

8
N 2019-06-07 04:07:55

International Monetary Fund (IMF) chief Christine Lagarde said that virtual currencies should not be dismissed outright by various governments around the world. She further claimed that the digital currencies could provide conventional government-issued tenders a “run for their money.â€

Le chef du Fonds monétaire international (FMI), Christine Lagarde, a déclaré que les gouvernements ne devraient pas rejeter les monnaies virtuelles. Elle a en outre affirmé que les monnaies numériques pourraient fournir aux offres conventionnelles émises par le gouvernement une «course pour leur argent».

9
Chirack ndagano 2019-06-07 04:07:08

Rwose ubwo bucuruzi bwa supermarketing bukumirwe
Gusa niba bishobok ababushoyemo basubizwa ayabo

10
samu 2019-06-07 03:32:30

ubundi reta yakagombye kubanza kugarura ibyabaturage kuko nitwe ireberera mbere ya byose, gufunga abayobozi bayo ma company ntanyungu nimwe byaha umuturage. nonese reta yamenye gte umubare wamafranga aba turage bashoyemo kd bavugako badafite uburyo bwo gukontorora ubwo bucuruzi?

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza