IGIHE

Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga cyageze kuri miliyari 628 Frw

0 3-09-2024 - saa 07:37, Ntabareshya Jean de Dieu

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n’ibyo rwoherejeyo muri Nyakanga 2024 cyageze kuri miliyoni 472.66 $ [miliyari 628Frw] kivuye kuri miliyoni 411.62$ (bingana n’izamuka rya 14.83%) ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024.

Iyi raporo igaragaza ko muri Nyakanga 2023 iki kinyuranyo cyari miliyoni 315.37$. Bivuze ko ugereranyije na Nyakanga uyu mwaka iki kinyuranyo kiyongereyeho arenga miliyoni 157$.

Muri Kamena 2024, icyo kinyuranyo cyari kuri miliyoni 411.62$, ibyari bigize izamuka rya 30.88% ugereranyije na miliyoni 314.50$ cyariho muri Kamena 2023.

Raporo igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga 2024 bifite agaciro ka miliyoni 292.03 $, mu gihe mu kwezi nk’uko umwaka ushize rwari rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 184.78$.

Ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kandi bingana na miliyoni 764.69 $ muri Nyakanga 2024.

Muri iyo raporo, bigaragazwa ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byakorewe imbere mu gihugu byiyongereyeho ku kigero cya 36.14% ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024 ndetse bizamuka ku kigero cya 79.91% ugereranyije na Nyakanga 2023.

Imibare ya NISR igaragaza ko ibikorerwa mu Rwanda byoherejwe mu mahanga bingana na 230.86$ bivuye kuri miliyoni 128.32$ zari zoherejwe hanze ukwezi nk’uko umwaka ushize.

Mu byo u Rwanda rukorera imbere mu gihugu rwohereje mu mahanga harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyoni 22.92$, ibyakorewe mu nganda bifite agaciro ka miliyoni 10.23$. Hari kandi ibyoherejwe mu mahanga bidatunganyijwe bifite agaciro ka miliyoni 25% n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande ariko usanga ibicuruzwa nk’ibyo biri mu byiganje mu byo rwatumije hanze y’igihugu ndetse bifite agaciro kari hejuru y’ibyo rwoherejeyo kuko nk’ibiribwa gusa rwatumije hanze bifite agaciro ka miliyoni 128.0$.

Ibihugu biza ku isonga u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 168.06$, RDC rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 17.44$, u Bushinwa rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 7.75$, Luxembourg rwoherezayo ibya miliyoni 3.81$ na Hong Kong rwoherezayo ibya miliyoni 3.80$.

Mu bindi bihugu u Rwanda rwiherejemo ibicuruzwa muri Nyakanga 2024, ni Thailand rwoherejemo ibya miliyoni 2.99$, u Buholandi bwoherezwamo ibya miliyoni 2.91$, u Bwongereza bwoherezwamo ibya miliyoni 2.83$, Pakistan yoherezwamo ibya miliyoni 1.97$ naho u Budage bwoherezwamo ibifite agaciro ka miliyoni 1.37$.

Hari kandi ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 61.03$ ruba rwaraguze hanze narwo rukongera kubyohereza mu bindi bihugu. Ibyo ni RDC, Ethiopia, Uganda, u Burundi, Zambia, u Budage, Turikiya, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Urebye ibihugu u Rwanda rwakuyemo ibicuruzwa byinshi muri Nyakanga 2024, biyobowe n’u Bushinwa, Tanzania, Kenya, u Buhinde, Cameroun, Burkina Faso, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Turikiya, Uganda na Pakistan.

Ku bijyanye n’uburyo bw’ubwikorezi bwakoreshejwe, raporo igaragaza ko ibicuruzwa byinshi byageze mu Rwanda binyuze ku butaka, aho ibifite agaciro ka miliyoni 535.76$ ari byo byazanywe muri ubwo buryo mu gihe ibya miliyoni 228.93 ari byo byazanywe n’indege.

Ku rundi ruhande ariko ibyo rwohereje mu mahanga binyuze mu ndege bifite agaciro ka miliyoni 166.30$ mu gihe ibyanyuze ku butaka bifite agaciro ka miliyoni 64.56$.

Ikinyuranyo cy'ibyoherejwe mu mahanga cyageze kuri miliyoni 472$
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza