IGIHE

Ibyo wamenya kuri Gorilla Games, imikino y’amahirwe ishobora gukinirwa no kuri telefone

55 8-08-2019 - saa 18:52, Muvunyi Arsène

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 mu Rwanda hazatangizwa uburyo bw’imikino y’amahirwe [betting] ifite umwihariko wo gukorera kuri murandasi na telefone ngendanwa.

Ubu buryo bwitwa Gorilla Games bwashyiriweho abanyarwanda n’ikigo cya Cheza Game Rwanda.

Mu gihe ibindi bigo bikoresha imikino y’amahirwe no gutega bifite aho bikorera haba hazwi ku buryo ushaka gukina aba agomba kujyayo, Gorilla Games yo ifite umwihariko wo kuba ikorera no kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe.

Kuri mudasobwa umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa internet ari rwo www.gorillagames.africa, porogaramu ya gorilla games muri telefone zigezweho cyangwa se *878# ku bakoresha telefone zisanzwe.

Umuntu ashobora gutega ku mikino itandukanye iri kuba ako kanya cyangwa n’indi y’amahirwe myinshi bafite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 08 Kanama 2019, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Gorilla Games, Hebert Kalisa, yavuze ko icyiza cy’ubu buryo bwo gukina imikino y’amahirwe bukorwa byoroshye kandi mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ati “Icyambere biroroshye kuyikoresha, ni uburyo bwizewe ukoresha aho uri hose, uko ubishaka kose, ifite umutekano kandi ikurikiza amategeko.”

Utsinze amafaranga ayabona binyuze mu ikoranabuhanga

Nk’uko umuntu ushaka gukina imikino ya Gorilla Games ashobora kubikorera aho ari hose yifashishije ikoranabuhanga, gushyiraho no kubikuza amafaranga nabyo niko bikorwa.

Umuntu ushaka gushyira amafaranga ye kuri konti ye ya Gorilla Games kugira ngo abashe gutega yifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money, Airtel Money cyangwa se konti yo muri banki.

Iyo atsinze intego ye amafaranga ye ashobora guhita ayohereza kuri konti ye imwe mu zavuzwe haruguru.

Kalisa ati “Ujya ku ikofi yawe yo muri Gorilla Games ugashyiramo umubare w’amafaranga wifuza kubikuza, warangiza ukabyemeza kuri tekefone yawe.”

Abataregeza imyaka 18 ntibemerewe gukina

Uburyo ikoranabuhanga rya Gorilla Games ryubatse, ryahujwe n’amakuru y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu ku buryo umuntu utaruzuza imyaka 18 adashobora kwiyandikisha mu bakina ngo bimukundire.

Ibi biri mu rwego rwo kubahiriza amategeko, atemerera abana batarageza imyaka y’ubukure kwinjira mu mikino y’amahirwe.

Uwabaye imbata yo gukina ashobora guhagarikwa. Gorilla Games ni ikigo cy’ubucuruzi ariko kitaye ku mibereho myiza y’abakigana ku buryo badakeneye kumva umuntu wakennye ari bo biturutseho.

Bitewe n’uko byagaragaye ko umuntu wakinnye imikino y’amahirwe nabi bishobora no kumuviramo kubatwa nayo, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Parag Adsare yavuze ko bakoze ku buryo uwo bigaragayeho ko ageze ku kigero cyo kuba imbata ahita ahagarikwa.

Ati “Hari urugero rworoshye nkunda gutanga niba tubonye ko umuntu runaka akina cyane saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro, imyitwarire nk’iyo yashyizweho kode ku buryo ihita igaragara, dufite ikipe ibishinzwe nikurikiza intambwe zose igasanga ari ko bimeze bazahita bamuhagarika.”

Nubwo umuntu yahagarikwa gukina, azaba agifite uburenganzira bwo kubikuza amafaranga ye yaba yarariye mu gihe yari akibyemerewe.

Birashoboka ko kandi umuntu yabona ko atangiye kuba imbata y’imikino y’amahirwe akisabira ko konti ye ikurwaho, agahabwa amafaranga yari asigaranye.

Abakiriya ba Gorilla Games bamazwe impungenge ku bijyanye n’umutekano w’amafaranga yabo kuko bakorana n’ibigo bibiri bifite ubuzobere mu gucunga umutekano binyuze kuri internet.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro i Remera nibwo hazatangizwa ku mugaragaro Gorilla Games aho hazaba hari n’umuhanzi Bruce Melodie.

Abantu biyandikisha mbere y’igihe bemerewe guhabwa amafaranga ibihumbi bitanu yo gutangira batega.

Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki Parag Adsare yavuze ko Gorilla Games ifite umutekano uhagije
Ushinzwe Ubucuruzi muri Gorilla Games Hubert Kalisa yavuze ko bafite agashya ko gukina hifashishijwe ikoranabuhanga
Abanyamakuru basobanuriwe ibyerekeye Gorilla Games

Amafoto: Dushimimana Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
muhayimana Eric 2020-07-01 12:17:07

Andika hano nibyiza

2
Tuyizere dieudonne 2020-06-28 14:14:24

Murakoze gutegura ububuryo

3
ndayisaba anicet 2020-06-26 03:00:42

k wiyandikisha ni gute 0782266337

4
Mujyanama 2020-06-24 02:17:25

Mujyamama bonheur

5
Dushimirima j claude 2020-06-23 09:43:21

Mwansobanuriye procedure uko bakora itike iri combined ukoresheje telephone itari smart?

6
Dushimirima j claude 2020-06-23 09:43:21

Mwansobanuriye procedure uko bakora itike iri combined ukoresheje telephone itari smart?

7
Mayira eric 2020-06-23 01:17:05

Ibintu byose kobanzegukora mwadukosoreye *878#bigakora?

8
Emmanuel Uwizeyimana 2020-06-18 23:54:59

Andika hanonjyewe ko nyura kurig google bsimbibone, najya muri play store NGO nkuremo app. nabwo sinyibone bagenzi banjye dufatanyije agahigo mwansobanuriye koko?nanjye nkikinira.

9
Nshimiyimana Eric 2020-06-17 17:49:20

Byose byaranze

10
kamanda wema innocent 2020-06-17 15:28:18

umuntu ubishaka abigenza ate kugirango akine

11
Munyankera jean bosco 2020-06-16 02:09:49

Abenshi ntituzi uko wavana amafaranga kuri Mm uyajyana kuri konti yawe ya gorilla games,
Mutugiriye neza mwadufasha.

12
Mfitumukiza david 2020-06-13 05:55:17

welcome

13
uwimpuhwe clement 2020-06-09 06:16:17

ark muduhaye na numero zanyu mwaba mukoze cyane pe bamwe twarazibuze kandi turazishaka murakoze 0783183866 mwamfasha

14
uwimpuhwe clement 2020-06-09 06:12:16

nange ndashaka gukina ariko kwiyandikisha byarananiye uwaba abizi yamfasha kuko ndashaka gukorera cash iyo nkoresheje *878# ngewe biranga sinzi impamvu mumfashe pe !!!!!

15
Ignace Ntagara 2020-06-05 09:48:57

Murakoze kuri aya makuru muduhaye ariko byari kuba byiza kurushaho iyo muduha numero yo muri Gorila games umuntu yahamagaraho agize ikibazo. Murakoze

16
Habiyakare 2020-06-05 06:43:07

Ese mukorana na virtual games gusa cg mukorana na champions ziburayi byose. Mumpe number yanyu nshaka gukina.

17
Ariel Iriho 2020-05-31 00:10:08

mwarakoze kutuzanira bet kuburyo bw’ikoranabuhanga biradufasha cyane,ariko kururya bwa*878#harikiburaho niba nararebye neza urugero:over ntayiriho nabonyeho gutsinda no kunganya

18
claude 2020-05-27 03:43:52

mfite ikibazo kigira kiti ejo nakinnye champion y’a bundesliga nda bettinga nkura ama frw yanjye kur mobile money mbitsa kuri account yanjy yo muri gorilla game ngorango mbone uko nkina ndangije ndakina bambwira ko bitakunze. noneho ndebye frw ndayabura nsanga kuri account yanjye ntayariho kdi mfite SMS inyereka KO nabitse neza nindi ibyerekana ko nakinnye bikanga.munsobanurire kuko nabuze na numéro nabasobanuzaho

19
niyigena abdaull malik 2020-05-26 10:18:44

nshaka kuba umunyamuryango wa pray gorilla game

20
hategekimana victor 2020-05-10 02:38:12

ukonabona application yanyu

21
Manirakiza J.Claude 2020-05-08 13:38:29

Ndashaka kurya muri gorilla betting

22
Aime didier 2020-05-03 03:23:38

ndigushaka gukina

23
Jean damascene 2020-04-24 03:47:27

Iyi mibare mwatanze ya USSD turi kuyikoresha bikanga

24
Emmanuer 2020-04-18 07:59:14

Njye nalagelageje byalanze nibamuri gukola muzanyoherereze number zanyu nababonaho kuliyo numero mbahaye sms kuko ntiriho

25
kanyamashyaka cyprien 2020-04-18 05:29:32

ese ugize ikibazo kurh gorilla betting yahamagara kuyihe nomero?

26
Mvuyekure Sylvain 2020-04-18 01:30:45

Gorilla Games Mwarakoze Mweretse Benshi Ukobaroba Ifi Ntakomutagize You’re World Yego Nibyokoko Murakoze.

27
Claude muhawenimana 2020-04-08 07:31:35

ndashaka kwıyandıkısha

28
Revero candi 2020-04-04 22:14:00

Nibagiwe passwd mwanyibutsa!?

29
kamana venant 2020-04-01 02:22:01

Nshaka gucyina nanjye

30
kamana venant 2020-04-01 02:21:58

Nshaka gucyina nanjye

31
tuyishime damson 2020-03-30 21:07:07

Kugirango utangire gukina bigenda gute mbikora bikanga

32
Noel rambo 2020-03-30 08:14:58

Konshaka kwiyandikisha nabigenzante

33
Bankundiye Charlotte 2020-03-29 07:33:14

Mwadushyiriraho Igihe Umukino Uzajya Utangirira Byababyiza Kurushaho

34
micoyase james 2020-03-29 01:18:26

Andika hano
konshaka kwiyandicyisha nabigenza gute murakoze

35
micoyase james 2020-03-29 01:08:15

Andika hanod

dukine kwirinda corona virus

36
Karasira evariste 2020-03-27 05:15:26

Mudusobanurire gubafite simat fon ukobabigenza

37
Karasira evariste 2020-03-27 05:15:26

Mudusobanurire gubafite simat fon ukobabigenza

38
tuyizere steven 2020-03-17 12:37:28

Uwashaka kuyijyamo yajyamo gute

39
tuyizere steven 2020-03-17 12:37:28

Uwashaka kuyijyamo yajyamo gute

40
NTAKIRUTIMANA Emile 2020-03-17 04:44:45

Konshaka kwiyandicyisha nabigenza gute murakoze

41
NTAKIRUTIMANA Emile 2020-03-17 04:44:45

Konshaka kwiyandicyisha nabigenza gute murakoze

42
Harerimanan Gaspard 2020-02-26 08:09:07

scores twazikurahe kuyihe rubuga

43
Haruna mushimiyimana 2020-01-08 15:16:30

Mwiriwe ikibazo dufite mudusobanurire amafaranga yokubetinga ntirayabona knda mwatubwiyeko muzaduha 5000fr yikaze

44
ishema yves 2019-11-22 01:09:53

kondi kwandika *878# ntibikunde. nigute ushobora kuvana amafaranga kuri Airtel money,mtn mobile money mutubwire

45
ishema yves 2019-11-22 01:09:49

kondi kwandika *878# ntibikunde. nigute ushobora kuvana amafaranga kuri Airtel money,mtn mobile money mutubwire

46
NSHIMIYIMANA ETIENNE 2019-11-19 06:52:00

KOSHAKA KWIYANDIKISHA MWAFASHA IKI? MUBWIRE UKUNU NABIGENZA MUFASHE MURAKOZE

47
Dukuzumuremyi fabien 2019-08-18 06:32:11

mubwire uko nabigenza uburyo natangira niyandikisha aho mbaza kujya 2.nimava ndajyahe 3.intabwe kuyindi uburyo natangira ntiyandikisha ndabinginze cyane.

48
dukuzumuremyi fabien 2019-08-13 08:48:43

dukuzumuremyi fabien

49
Joseph 2019-08-09 06:59:54

Ko ndimo nkanda *878# bikanga byaba biriguterwa Nik ( why is it not working when I press *878# and also on internet)

50
dad 2019-08-09 01:47:08

ntagishya bazanye nayandi ma company arabifite ibyo bita betting live, nubundi abanyarwanda baracyahomba uzo sosiyete ntacyo zungura abanyarwanda uretse reta yinjiza imisoro yibyo bi company

51
Njye 2019-08-09 00:58:18

Nakanze*878# byanze nagiye kuri games gorilla ntibikunda ubwo mbigenze nte

52
Willys 2019-08-08 21:05:23

Ntaho muzabona ibiryabarezi byateje abantu imbere, ariko muzabona benshi kandi benshi cyane mu bihugu byose byakeneshejwe bikabije. Abiyahura kubera byo nabo ntiwababara

53
Dufitumukiza tresor 2019-08-08 13:01:44

ibyo turabishyigikiye rwose reka tuzagerageze amahirwe
murakoze

54
rukundo 2019-08-08 12:39:52

Baraza se sha kurya iki ko twashiriwe!!!

55
Gakwandi 2019-08-08 12:05:20

Ibintu nk’ibi by’ibiryabarezi ntagihugu nzi byateje imbere.

Kwamamaza