IGIHE

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho hafi 15% nyuma y’ibitero byo muri Arabie Saoudite

2 17-09-2019 - saa 15:39, IGIHE

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho hafi 15% kuri uyu wa Mbere bikaba ari inshuro ya mbere bizamutse kuri iki kigero mu myaka 30 yose, ni nyuma y’ibitero bibiri byagabwe ku nganda ebyiri zitunganya peteroli zo muri Arabie Saoudite.

Ibitero byifashishije indege zitagira abapilote byo kuwa Gatandatu byatumye umusaruro ushyirwa ku isoko na Arabie Saoudite uhita ugabanukaho utugunguru miliyoni 5.7 ku munsi, ni ukuvuga 6% bya peteroli ikenerwa ku Isi.

Igitero cyibasiye inganda zo mu duce twa Abqaiq na Khurais, bituma umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli utangwa na Arabie Saoudite ugabanukaho nibura kimwe cya kabiri, kandi ari igihugu cya mbere ku Isi mu bicuruza peteroli nyinshi.

Ikigo Brent crude cyatangaje ko ibiciro bya peteroli muri Amerika byiyongereyeho 14.7%, bikaba ari bwo bwa mbere bizamutse cyane muri iki gihugu kuva mu 2008.

Cyavuze ko mu gutangira gucuruza igiciro cy’akagunguru cyiyongereyeho 19.5% kikagera ku madolari 71.95, bikaba byasoje akagunguru kazamutseho 14.6% ni ukuvuga ku madolari 69.02.

Icyakora ibiciro biracyari hasi ugereranyije n’ibinini byigeze kubaho mu mezi 12 ashize aho akagunguru kamwe kaguze amadolari 86.29.

Gusa abasesenguzi bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ritazagira ingaruka z’ako kanya ku bayikenera ahubwo bishobora gufata igihe kugira ngo habeho impinduka.

Icyakora bavuga ko iki kibazo nikiramuka kimaze amezi atandatu bishobora kuzatuma akagunguru kagera ku madolari 75.

Umuyobozi wa Rapidan Energy Group, Bob McNally, wabaye n’umujyanama ku butegetsi bwa George W. Bush, yabwiye BBC ko iki kibazo gishobora kumara igihe mu gihe cyose Amerika na Arabie Saoudite ku ruhande rumwe na Iran ku rundi byakomeza kwivuruguta mu makimbirane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yashinje Iran kuba inyuma y’icyo gitero cyigambwe n’inyeshyamba z’aba-Houthi zo muri Yemen.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Pompeo yavuze ko Iran ari yo ibiri inyuma.

Yakomeje ati “Nubwo hakomeje gusabwa ko ibintu bitafafata indi ntera, Iran noneho yagabye igitero ku ruganda rwa mbere ku Isi runini mu bijyanye n’ingufu. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko igitero cyaturutse muri Yemen.”

Arabie Saoudite iyoboye ibikorwa bya gisirikare bigamije guca intege ibikorwa by’inyeshyamba z’aba-Houthis muri Yemen, guhera mu 2015. Gusa iyi ntambara ifatwa nk’iri hagati ya Arabie Saoudite na Iran itera inkunga izo nyeshyamba.

Nyuma y'ibitero bya Drones muri Arabie Saoudite, ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eric bukuru 2019-09-17 16:06:13

Ariko nkiyo uri kuvuga Imana ngo izaza itwike biriya bitwaro sinzi ahantu uba ubikura?! Ni mwebwe muhora mubesha abayoboke banyu! Uti gute? Bibiriya ubwayo yemeza ko twebwe ubwacu tuziyera iyisi kubera gukunda ibyubahiro no kugaragaza imbaraga z"ubupfapfa no kwikunda n’irari ry’ibintu! Kuko ico gihe tuzaba twarabaye nk’impumyi! Urwango ruzaba rw’inshi hagati yabavukana! Ubusambanyi burenze indwara z’ibyorezo nibindi byinshi bibi! Nonec nimba aritwe dushaka kwisenyera urumva Imana hari uruhare ibifitemwo kndi Imana yaduhaye isi ngo tuyibemwo murukundo nkuko igwisha Imvura Ku babi na beza!Nimba ibihugu bitanga ama million yama dollar kugira ngo hakorwe ibyo bitwaro ukeka ko ibyo bihugu bitanga ako kayabo kugira NGO bizabe imitako?! Rero hama hamwe tuzawote kuko nitwe tuzaba twarawicaniye! Imana vraiment ntuzongere kuyibeshera!kuko ago ma virus birirwa bakora ntabwo baba bayakora kugirango abikwe muri za musee

2
munyemana 2019-09-17 09:44:13

Niba nta gikozwe ngo Amerika yumvikane na Iran,nta kabuza muli Middle East haranuka intambara bamwe bita "Armageddon in Middle East".Benshi batinya ko Amerika nitera Iran,ibihugu bya Russia na China byafasha Iran.Ikindi giteye ubwoba,nuko Iran ishobora kwihimura ikarasa Israel ikoresheje ibihumbi bya Missiles zishinze muli Lebanon.Israel ishobora kwihimura ikarasa atomic bombs kuli Iran bikabyara Intambara ya 3 y’isi yatuma isi ishira.Amahirwe tugira nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.

Kwamamaza