IGIHE

Huye: Uko ikigega BDF cyafashije Munezero kugera ku nzozi ze mu bukorikori

0 7-11-2019 - saa 12:34, Prudence Kwizera

Munezero Gloriose wo mu Karere ka Huye avuga ko Ikigega cy’Ingwate BDF (Business Development Fund) cyamufashije kushyira mu bikorwa umushinga we w’ubukorikori bwo gutaka amasaro, atangira kwiteza imbere.

Uwo mubyeyi w’abana babiri asanzwe atuye mu Murenge wa Simbi; afite imyaka 48 y’amavuko.

Yabwiye IGIHE ko yigiye ubukorikori bwo gutaka amasaro muri Centrafrique; mu mwaka wa 2013 ageze mu Rwanda yiyemeza kubishyira mu bikorwa no kubibyazamo amafaranga.

Ati “Nzi gukora ibikapu by’amasaro, udukapu duto, inigi, udukomo, amashapure, tapi, rido n’ibindi byinshi.”

Akigera mu Rwanda yigishije abandi bagore gutaka amasaro ndetse n’Akarere ka Huye kabagenera amahugurwa batangira no gushyira mu bikorwa ibyo bize bahereye ku gishoro gito bari bafite.

Nyuma yaho baje kumenya ko ikigega BDF gitera inkunga abagore, urubyiruko n’abagabo bafite imishinga; bishyira hamwe ari 12 barakigana.

Ati “BDF tugiye kuyireba tubereka ibikapu twakoze n’imirimbo twakoze barishima badusobanurira uko tuzafashwa n’uko tugomba kwishyura. Buri umwe muri twe bamuhaye ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500 batubwira ko tuzishyura ibihumbi 250 andi akaba ari inkunga baduhaye.”

Munezero kimwe na bagenzi be buri umwe yahawe imashini ebyiri zidoda ibikapu bijyaho amasaro.

Ati “Nafashe imashini idoda ibikapu n’indi ikora imirimbo y’abagore; bazimpaye mu kwa kabiri uyu mwaka.

Zikoreshwa n’abakozi babiri aho muri umwe amuha amafaranga agera ku bihumbi umunani buri cyumweru ku buryo iyo abaze amafaranga zimwinjiriza ku kwezi agera ku bihumbi 150 Frw.

Yemeza ko amafaranga abona amufasha kwishyura inguzanyo no kwagura ibikorwa bye ndetse no kwita ku muryango we.

Usibye abakozi babiri bahoraho hari n’abandi barenga 10 aha akazi kadahoraho iyo kabonetse.

Ati “Nko mu gihe cy’icyi mba mfite ibiraka byo gukora amashapure menshi ku buryo hari abantu mpa akazi bakamfasha nkabagenzura ko bari kubikora neza.”

Usibye abo 12 bahawe ibikoresho hamwe na Munezero, avuga ko hari n’abandi 12 bagiye kwishingirwa na BDF mu bagera kuri 60 yigishije ubukorikori bwo gukora nk’ibyo akora.

Avuga ko afite intego yo gukomeza kwigisha abandi ariko hari imbogamizi y’uko batakibona uburyo bwo kubaha imyamyabumenyi kuko uwabibafashagamo atagihari.

Yifuza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, WDA, cyabibafashamo kugira ngo nabo babone uburyo bwo kugana BDF kuko idashobora kubishingira ku nguzanyo badafite imyamyabumenyi.

Ashimangira ko BDF yabafashije cyane kandi abakozi bayo babahaye n’amahugurwa ubugira kabiri babasobanurira uko bacunga umutungo neza.

Afi intego yo kwagura ibikorwa bye akaba umushoramari mu bijyanye n’ubukorikori akajya aranguza abandi ibyo bacuruza.

Umukozi wa BDF mu Karere ka Huye, Kamikazi Aline, yabwiye IGIHE ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2019 bishingiye abantu 222 aho babahaye ibikoresho n’amafaranga byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 94 Frw.

Kamikazi yavuze ko Munezero Gloriose ari umwe mu bo bishingiye bishyura neza inguzanyo kugeza ubu.

Yashishikarije abandi bose bafite imishinga myiza bifuza gukora kubagana bakabishingira.

Munezero adoda ibikapu yarangiza akabitakaho amasaro
Bimwe mu bikoresho birimo amashapure, inigi, ibikomo, imisatsi, imitako n'ibindi bikorwa na Munezero
Ibi ni bimwe mu bikoresho by'ubukorikori bikorwa na Munezero Gloriose
Iyo mitako yayikoze yifashishije imifuniko y'amacupa ya fanta n'udutambaro dusaguka iyo arimo kudoda imyenda
Mu masaro abasha gukoramo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buzima busanzwe
Munezero Gloriose yereka umunyamakuru imwe muri tapi akora
Udukapu duto Munezero yakoze yifashishije ibitambaro n'amasaro
Yemeza ko kuri ubu ibikorwa bye bimwinjriza agera ku bihumbi 150 Frw ku kwezi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza