IGIHE

Coronavirus yajegeje Isi! Menya serivisi z’ibanze wabonera kuri internet utavuye mu rugo

4 22-03-2020 - saa 16:25, Ishimwe Israel

Coronavirus imaze gufata intera ikomeye ndetse abantu benshi bakangaranyijwe n’ingaruka z’iki cyorezo ku buzima bwabo bw’ahazaza.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka kuri Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu abasaga 310 000 bayanduye, yahitanye 13 556 mu gihe abasaga ibihumbi 95 bayikize.

Mu Rwanda, hamaze kuboneka abarwayi 17 ba COVID-19 kuva kuwa 14 Werurwe 2020 ubwo uwa mbere yatahurwaga. Abo barwayi bahuye n’abantu basaga 688 kuva bagera mu gihugu.

Mu kwirinda ko ubu bwandu bwakomeza gukwirakwira kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu saa 23:59, hashyizweho ingamba zigomba gukurikizwa zirimo guhagarika ingendo zitari ngombwa, abantu bakaguma mu ngo.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, rivuga ko ‘‘Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.’’

Abaturarwanda basabwe kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM.

Muri serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora harimo izijyanye no guhaha no gushaka imiti biri no mu bihangayikishije abatari bake. Inama zafasha abantu kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi harimo gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha cyangwa gutumiza ifunguro.

Icyorezo cya COVID-19 kimaze kwigisha Isi imibereho ishingiye ku ikoranabuhanga aho buri kimwe cyose kuva ku gutuma ibicuruzwa no kubyishyura rikoreshwa.

Mu Rwanda by’umwihariko hari serivisi zikenewe zijyanye no guhaha ziri gutangirwa kuri internet kandi zakwifashishwa na benshi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga, DMM HEHE Ltd, Iribagiza Clarisse, yatangaje abinyujije kuri Twitter ko guhahira kuri internet bifasha mu kurinda ubuzima.

Yagize ati ‘‘Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, HeHe iri gukorana n’ibigo by’ishoramari by’imbere mu gihugu, ushobora guhahiramo ndetse ibicuruzwa ukabigerezwa mu rugo mu kwirinda kugera ahantu hari abantu benshi.’’

Mu gutanga izi serivisi, Hehe yafatanyije n’amaguriro, farumasi, amaduka acuruza imyambaro n’inkweto, ibitabo, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho n’imitako byo mu rugo ndetse n’iby’abana.

Ubusanzwe mu kwishyura ibi bicuruzwa hakoreshwaga uburyo butandukanye burimo gutanga amafaranga mu ntoki [butari gukoreshwa], Airtel & MTN Money ndetse no gukoresha amakarita ya VISA & MasterCard.

Ku mbuga zisanzwe zitangirwaho serivisi zo kuri internet hariho amabwiriza afasha abazisura kubona uko batumiza ibicuruzwa bakeneye, bakabigerezwa aho batuye, kandi ku giciro kiboneye.

-  Ibigo biri gukorana na DMM HEHE mu gutanga serivisi zo kuri internet:

  • Amaguriro:

-  HeHe Mart: https://www.mart.com/

-  Tuma 250: https://shop.tuma250.com/

-  Simba Supermarket: Ushaka gutumiza ibintu hamagara: +250 788 307 200)

-  Germany Butchery: https://hehe.rw/germany-butchery

-  Slice & Cakes: https://sliceandcakes.com/

-  Question Coffee: https://hehe.rw/question-coffee

  • Farumasi:

-  Vine Pharmacy: https://vinepharmacy.rw/

  • Amaduka y’imyambaro:

-  A F L I M B A: https://shop.aflimba.com/

-  Ubumuntu: https://lnkd.in/eeHdBRY

-  Uzi Collections: https://shop.uzicollections.com/

-  UZURI K&Y: https://shop.uzuriky.com/

-  Posh Creative: Shop.poshcreative.rw

Ibitabo:

-  Imagine We: https://shop.poshcreative.rw/

-  Pages: https://shop.pages.rw/

  • Telefoni n’ibindi bikoresho

-  Iwawe Tech: https://shop.iwawetech.com/

  • Imitako n’ibikoresho byo mu rugo:

-  Rural African Art: https://ruralafricanart.com/

-  Shema Shop: https://shop.shemaluxury.com/

-  Imigongo Art Center: https://shop.imigongoart.com/

-  Glo Creations: https://shop.glocreations.rw/

  • Ibikoresho by’abana

-  Toddle Care: https://toddlecare.com/

-  Ki-pepeokids: https://shop.ki-pepeokids.rw/

Muri ibi bigo by’ubucuruzi hiyongeramo Vuba Vuba, itanga serivisi zo kugeza ibintu bitandukanye byiganjemo ibinyobwa n’amafunguro ku babikeneye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikorana na restaurent 50 mu Mujyi wa Kigali hose; bihesha amahirwe abatumiza amafunguro bayifashishije guhitamo ibyo bakeneye byose kandi biboroheye. Uyifashisha asabwa kugira ‘application’ ya Vuba Vuba imuhesha amahirwe yo kubona restaurents zamufasha guhitamo ibyo ashaka.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho ni amahirwe yabyazwa umusaruro mu kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Mu Rwanda ubucuruzi bwo kuri internet bumaze imyaka hafi irindwi ariko buracyagaragaramo icyuho kuko butaritabirwa na benshi.

Mu 2017, imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yo mu bihugu 152 ku Isi yagaragaje ko kuri internet hahererekanyijwe tiliyari $3.9, inyongera ya 22% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Anna 2020-03-23 02:28:50

@billy ndakeka yashatse kukumvisha ko urebye pouvoir d’achat ibi biragoye.ex jumia yananiwe no mubihe bisanzwe.niba uri muri kgl wakagombye kumwumva aho kumutuka...

2
Billy 2020-03-23 00:32:05

Wowe wiyita pol iyaba wagyaga mumuhanda nibura ngo banakumenye nibura ufungwe kugeza aho ikicorezo kizarangirira.kuko wuzuye ubujiji bwokudasoma ngirango.

3
Pol 2020-03-22 13:28:50

Ni kubuntu ariko?ni nde ufite amafaranga araburara ngo ni corona?

4
Pol 2020-03-22 13:28:46

Ni kubuntu ariko?ni nde ufite amafaranga araburara ngo ni corona?

Kwamamaza