IGIHE

BPR Atlas Mara yakuyeho ikiguzi kuri zimwe muri serivisi, isaba abayigana kwimakaza ikoranabuhanga

2 23-03-2020 - saa 19:23, IGIHE

Tariki ya 18 Werurwe 2020 nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe ingamba zitandukanye zirimo gukuraho ibiciro byo guhererekanya amafaranga ku bigo by’itumanaho mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu bw’u Rwanda.

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwishyurana no kohererezanya amafaranga batayahererekanyije mu ntoki bishobora gukwirakwiza Coronavirus, BNR yemeje ko mu gihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki.

Izi ngamba zafashwe mu gihe abarwayi bamaze kubonekaho Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 19 , ariko bakaba barahuye n’abandi bantu basaga 680.

BPR Atlas Mara nka Banki y’Abaturage yatangiye gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije gufasha abakiliya n’abakozi kurushaho kwirinda Coronavirus ihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Iyi banki yiyemeje gukuraho ikiguzi cya zimwe muri serivisi z’ikoranabuhanga mu gihe cy’iminsi 90.

Rigira riti “Nta kiguzi kizongera gucibwa umukiliya wese wohereza amafaranga ava kuri konti ya BPR ajya ku yindi konti ya BPR hakoreshejwe mobile banking na internet banking.’’

“Nta kiguzi kizongera gucibwa umukiliya wese wohereza amafaranga ava kuri konti ya BPR ajya ku yo mu yindi banki hakoreshejwe mobile banking na internet banking. Nta kiguzi kizongera gucibwa umukiliya wese wohereza amafaranga ava kuri konti ya BPR ajya kuri konti ya Mobile Money (haba kuri Airtel na MTN).’’

Mu kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo guhangana n’ikwirakwizwa rya Coronavirus, BPR Atlas Mara, yashyizeho amabwiriza agamije gufasha abakiliya n’abakozi kurushaho kwirinda.

Muri yo harimo gusaba abakiliya gukoresha konti bifashishije telefoni igendanwa (Mobile Banking), ukoresha iyi serivisi akanda *150# agakurikiza amabwiriza cyangwa se agakoresha “BPR Mobile Banking App” iboneka muri “playstore cyangwa Appstore” muri telefoni.

Ikomeza iti “Serivisi za banki zishobora kandi gukoreshwa hifashishijwe interineti “Internet Banking”. Igihe waba utarayindikisha kugira ngo ubashe gukoresha konti yawe ukoresheje telefoni igendanwa (Mobile Banking ) cyangwa internet (internet banking), urashishikarizwa kwegera Ishami rikwegereye kugira ngo bagufashe.’’

Abakiliya ba BPR Atlas Mara banasabwe gukoresha ikarita yo kubikuza mu kwishyura ibyo bakeneye byose ahantu hatandukanye bakira ayo makarita ndetse no kwifashisha ikarita zo kubikuza mu gihe bashaka serivisi za banki kuri agent (BPR Hafi).

BPR Atlas Mara yashishikarije abakiliya n’abandi bafatanyabikorwa kwishyura no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bashyiriweho kugira ngo bagabanye ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa COVID-19 ryaturuka ku gukora ku mafaranga n’intoki.

Iyi banki yashyizeho umurongo wa 1500, ushobora kwifashishwa ku muntu ukeneye ibindi bisobanuro.

Usibye serivisi abakiliya bashobora kubona bakoresheje BPR Mobile Banking cyangwa ku mashami ya BPR Atlas Mara ari hirya no hino mu gihugu, inafite abayihagarariye basaga 310, basanzwe bafasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabagoye.

BPR Atlas Mara ikorera mu gihugu cyose aho ifite amashami 186. Mu 2018 yagaragazaga ko yabonye inyungu ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara) iheruka gufungura ku mugaragaro Ishami rishya mu Mujyi wa Kigali rikaba n’icyicaro gikuru rifite umwihariko kuri serivisi zifashisha ikoranabuhanga aho abakiliya bashyiriweho uburyo zimwe bazibona bifashishije iPad
BPR Atlas Mara yakuyeho ikiguzi kuri zimwe muri serivisi, isaba abayigana kwimakaza ikoranabuhanga
BPR Atlas Mara yasabye abakiliya bayo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi bakenera mu kwirinda gukwirakwiza COVID
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Janvier 2020-04-03 01:09:40

T urasaba mutuvuganire bpr yorohereze abantu guhuza account zabo MoMo kuberako nta transport zokugera kumashami yoyo pe murakoze

2
Mugisha 2020-03-23 15:05:05

Dear Management of BPR

December 24 2019, I applied for BPR Mobile Banking by filling the form at BPR Head Offices in front your agent. To date, I have not received any notice notifying me if the services requested has been granted. Would you kindly intervene and help me in having the service requested? It puzzles my mind when we are encouraged by central bank to go cashless transaction and use e-cash but to be frustrated in this way. Now with the COVID 19 pandemic, which has prompted reduced services from different sectors banks not excluded, I feel all your clients should automatically be given this service set up without any conditionality. Thanks for your consideration.

Kwamamaza