IGIHE

BNR yasabye ubufatanye mu bushakashatsi bwihutisha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga

0 19-05-2025 - saa 16:41, IGIHE

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi mu bukungu kugira ngo gahunda yo guhererekanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ikomeze kugenda neza mu gihugu.

Ibi Guverineri wungirije wa BNR yabigarutseho mu nama ngarukamwaka y’ubushakashatsi (Annual Research Conference) yateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamaganga cy’ubushakashatsi (International Growth Centre), yabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, yahurije hamwe amabanki n’ibigo by’imari bitandukanye, abayobozi mu nzego za leta, ibigo by’itumanaho n’amashuri makuru.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Urugendo rwo kudahererekanya amafaranga mu Rwanda: Ibyafashije, Ibyagezweho n’Imbogamizi.”

Muri iyi nama, Dr. Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe ngo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bitere imbere, hagikenewe gukorwa ubushakashatsi kugira ngo iyi gahunda irusheho kugenda neza kandi igere kuri bose.

Yagize ati “Muri iki gihe ibintu bigenda bihinduka, ubushakashatsi mu by’ubukungu ni ikintu cy’ingenzi kitakwirengagizwa. Ubu bushakashatsi bwadufasha kumva byimbitse ibyadufasha mu iterambere ryo guhererekanya no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ingaruka bifite ku iterambere ry’ubukungu,”

“Ubushakashatsi kandi bufasha gufata imyanzuro ikwiye no kuyishyira mu bikorwa, butuma kandi habaho uburyo buhamye bwo gukora ibintu no gukemura imbogamizi zikomeye zibonetse.”

Guverineri wungirije wa BNR, yakomeje agaragaza ko ubu bushakashatsi bukeneye gukorwa n’inzego zitandukanye harimo abakora muri banki, ibigo by’imari n’iby’ikoranabuhanga, amashuri makuru na za kaminuza n’abandi.

Yongeyeho ko mu bushakashatsi bwimbitse ari ho hagaragaramo ibisubizo bya serivisi abakiriya bashaka, imihindagurikire y’amasoko, udushya mu ikoranabuhanga n’ibindi byafasha mu kunoza no kongera imibare y’abahererekanya n’abishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Imbogamizi nko kurinda amakuru y’abakiriya no kutayashyira hanze, kongerera imbaraga umutekano mu by’ikoranabuhanga, guhererekana amakuru y’abakiriya hatabayemo ibibazo no kugira imigenzurire ishyigikira guhanga udushya ikanafasha kugira imikorere ihamye bigomba gukomeza gushakirwa umuti.”

Imibare irashimishije

Igipimo Guverinoma yari yihaye cyo guteza imbere gahunda yo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) cyararenze.

Muri NST1 yarangiye mu 2024, guverinoma yari yarihaye intego ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bizagera kuri 80% ariko byararenze bigera kuri 300% ahanini bitewe n’ikoreshwa rya telefoni mu guhererekanya amafaranga.

Imibare ya BNR igaragaza ko ubukungu budaheza buri kuri 96% mu gihe abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga bavuye kuri 30% mu 2020 bakagera kuri 73% mu 2024, bitewe n’imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga

Mphatso Kumwenda, Umukozi wa IGC (International Growth Centre) ushinzwe Ubukungu yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwateje imbere ihererekanya no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika byashoboye guteza imbere ubukungu bwimakaza ikoranabuhanga.

Yavuze ko IGC yakoranye ubushakashatsi butandukanye na Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’ibindi bigo kandi ko bwagize umusaruro, agashimangira ko ikigo akorera kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu bushakashatsi bugamije kunoza ihererakanya no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Twiyemeje gukomezanya uru rugendo rw’ubushakashatsi dufata ibitekerezo binini bivuye ku Isi hose tukabihinduramo ibikorwa hano mu Rwanda,”

Muri iyi nama ngarukamwaka y’ubushakashatsi, hamuritse bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abakozi ba BNR ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bwibanze ku kamaro ko kunoza kwishyurwa no guhererekanya amafarnga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Guverineri wungirije wa BNR, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko hakenewe ubushakashatsi mu kunoza gahunda yo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga
Byatangarijwe mu nama ngarukamwaka y’ubushakashatsi
Iyi nama yahurije hamwe BNR n'abafatanyabikorwa batandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza