IGIHE

Black Friday yageze! Ibyo wamenya kuri uyu munsi usigaye wizihizwa no mu Rwanda

0 25-11-2021 - saa 09:06, Mukahirwa Diane

Hari abantu bafite ibintu bashaka kugura ariko bakabona ibiciro biri hejuru, ubu bategereje ko Black Friday igera, ngo babashe guhaha ibyo bifuza ku giciro gito.

‘Black Friday’ ni uwa gatanu ukurikira ibirori byo gushima Imana (Thanksgiving) mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba ku wa Kane wa nyuma wa Ugushyingo. Muri uyu mwaka, Black Friday izaba ku wa 26 Ugushyingo 2021.

Thanksgiving yizihizwa cyane mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Buyapani, Canada, Liberie n’ibindi.

Mu Budage no mu Buyapani uyu munsi wizihizwa ku wa Mbere w’Icyumweru cya Kabiri cya Nzeri. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada wizihizwa ku wa Kane w’icyumweru cya Kane cya Ugushyingo.

Black Friday bivugwa ko bwa mbere yabaye mu 1869 bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ryari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu korohereza abaturage kwitegura iminsi mikuru ibiciro biraganywa.

Byatangiye uyu munsi bawita Big Day, uko iminsi ishira uza kwitwa Black Friday. Ni ho abantu bafashe umuco ko buri wa Gatanu wa nyuma wa Ugushyingo ugomba kuba umunsi wo guhaha kandi ku giciro gito.

Ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi na Sosiyete zikomeye ziwufata nk’uw’agaciro. Nka Amazon itangira kwamamaza ibicuruzwa izagabanyiriza ibiciro mu cyumweru kibanziriza uyu munsi.

Black Friday mu Rwanda

Ntabwo ari buri Munyarwanda wese wabaza Black Friday ngo ayimenye ariko ashobora kuba azi ko hari iduka runaka rizagabanya ibiciro ku wa Gatanu.

Hari amwe mu maduka mu Rwanda yamaze kugabanya ibiciro mu kwizihizazanya n’abakiliya babo uyu munsi. Gusa amenshi usanga ari mpuzamahanga akorera mu gihugu cyangwa andi acuruza ibintu bigenewe abasilimu cyane basobanukiwe n’uyu munsi.

Hibandwa ku maduka acuruza imyenda, amavuta, imitako n’ibindi by’ubwiza.

Uyu mwaka Black Friday izaba ku wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo, mu mwaka washize mu 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu miliyoni 180 baguze ibintu binyuze kuri murandasi kuri uyu munsi, mu 2019 haguze abasaga miliyoni 92.

Muri Afurika mu 2019, 67% by’Abanyafurika y’Epfo baguze ibintu kuri Black Friday, mu gihe muri Nigeria miliyoni eshatu zatumye ibintu kuri Jumia kuri uyu munsi.

Mu 2019 habaruwe abantu miliyoni 124 baguze ibintu kuri Black Friday babiguze mu maduka, mu gihe abangana na miliyoni 142 baguze binyuze kuri murandasi.

Kuri Black Friday abantu baba bagura bameze nk'abacuranwa
Amaduka menshi usanga yagabanyije ibiciro kuri uyu munsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza