Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwatangaje ko inyungu y’iki kigo yageze kuri miliyari 47.8 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2024 nyuma yo kwishyura imisoro, bigaragaza izamuka rya 29.5% ugereranyije n’inyungu iki kigo cyari cyabonye mu mezi atandatu ya mbere ya 2023.
Ni imibare yashyizwe hanze kuri uyu wa 30 Kanama 2024, mu kiganiro abayobozi ba BK Group PLC bagiranye n’itangazamakuru.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko umutungo rusange w’ikigo wazamutseho 10.1% muri ayo mezi, na ho umutungo w’abanyamigabane wazamutseho 13% ugera kuri miliyari 414.2 Frw.
Inguzanyo zatanzwe na Banki ya Kigali ibarizwa muri iki kigo cy’ishoramari, muri aya mezi ziyongereyeho 14% mu gihe amafaranga abakiliya bizigama yiyongereyeho 6%.
Ati “Uyu musaruro mwiza wa BK Group Plc ukomoka ku miyoborere myiza n’ubukungu buhagaze neza bw’u Rwanda. Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere ku rugero rwiza no kwihagararaho imbere y’ibibazo mpuzamahanga.”
Yagaragaje ko kuva mu 2021 ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka ku ijanisha rya 10.%, no hejuru ya 8% kuva mu 2022 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagaragaje ko Banki ya Kigali yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikigo muri rusange kuko inyungu yayo yageze kuri miliyari 89 Frw mu mezi atandatu ashize, bigaragaza izamuka rya 16% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.
Inyungu yaturutse kuri serivisi banki itanga zitari inguzanyo yageze kuri miliyari 32 Frw, bigaragaza izamuka rya 23%.
Ati “Twishimiye umusaruro w’ibyo twagezeho kuko bijyanye n’ibyo twari twasezeranyije abanyamigabane mu mezi ashize, turi mu nzira nziza yo kugera ku byo twiyemeje mu gihe cy’umwaka.”
Dr Karusisi yagaragaje ko amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye agenda agabanyuka ugereranyije n’inyungu ikigo kibona, bituma inyungu Banki ya Kigali yabonye nyuma yo kwishyura imisoro na yo iba nyinshi kuko yageze kuri miliyari 46 Frw, bingana n’izamuka rya 28.2% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere mu 2023.
Yagaragaje ko inguzanyo zitangwa na Banki ya Kigali zakomeje kwiyongera kuko nko muri aya mezi ziyongereyeho 14%, mu gihe n’abizigamira bazamutseho 6.2%.
Dr Karusisi yavuze ko inguzanyo zitishyurwa neza ari zo zikirimo ikibazo kuko zikiri kuru 5.72% nyamara Banki Nkuru y’u Rwanda isaba ko zidakwiye kurenga 5%.
Ati “Dufite ibikorwa byinshi tuzakora kugeza igihe umwaka uzarangirira tugerageza kubishyira ku murongo, mbere na mbere duhereye kuri bariya batashoboye kwishyura ku buryo tuzagabanya uyu mubare ukagera nibura munsi ya 5%”.
Yahamije ko ubukungu bwa Banki ya Kigali buzakomeza kuzamuka mu mezi atandatu akurikiraho, hashingiwe ku kwiyongera kw’inguzanyo zitangwa ariko no ku nyungu zindi ikigo kibona.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari(Chief Finance Officer), Anitha D. Umuhire, yagaragaje ko ibyo BK Group Plc yinjiza muri rusange byikubye hafi kabiri mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, mu gihe kuri Banki ya Kigali ho ibyinjira muri rusange byikubye inshuro 2.2.
Umutungo rusange wa BK Group Plc urenga miliyari 2.300Frw, bigaragaza izamuka rya 10.1%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!