IGIHE

Amakamyo yemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna by’agateganyo

7 9-06-2019 - saa 22:52, Philbert Girinema

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko amakamyo atwara imizigo iremereye, yemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri by’igenzura ryo kureba niba imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza.

Muri Gashyantare nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyari cyahagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.

Ni umwanzuro wari wafashwe hagamijwe “kwihutisha imirimo y’ubwubatsi irimo gukorerwa ku mupaka wa Gatuna, igamije koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa kuri uyu mupaka.”

Guhera ku wa 28 Gashyantare 2019, imodoka zitwaye ibicuruzwa zanyuraga ku mupaka wa Gatuna zifashishaga uwa Kagitumba/Mirama hills.

Ubwo IGIHE iheruka gusura uyu mupaka mu mpera za Gicurasi, yasanze abakozi barimbanyije imirimo bari mu bikorwa byo gusiga amarangi n’indi mirimo ya nyuma.

Bimwe mu bikorwa bigaragara ku ruhande rw’u Rwanda ni uko imihanda yamaze kubakwa ubu hakaba harimo guterwa ibyatsi ku nkengero zayo.

Abakozi bari kubaka uyu mupaka ku ruhande rw’u Rwanda bavugaga ko ibikorwa bigeze ku kigero cya 96%.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, cyavuze ko Ikigo gishinzwe gutunganya imihanda, RTDA, cyasabye ko hakorwa igerageza ry’imirimo y’ubwubatsi bw’ibiro bya Gasutamo bihuriweho (One Stop Border Post) kugira ngo harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye imizigo iremereye.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buramenyesha abantu bose ko mu rwego korohereza iryo gerageza, amakamyo atwaye imizigo iremereye yemerewe by’agateganyo kwambukiranya umupaka wa Gatuna (OSBP) mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 10 Kamena 2019 kugeza tariki ya 22 Kamena 2019.”

Kubaka umupaka wa Gatuna ni umushinga wagombaga guhurirwaho n’ibi bihugu byombi hagamijwe koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruzi mu nzira y’umuhora wa ruguru (Northern Corridor). Iyi nzira ikoreshwa cyane mu kuvana ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya inyuze muri Uganda, igakomeza mu Rwanda.

Uyu mupaka kandi byitezwe ko niwuzura uzafasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ugabanye igihe byafataga kwambuka umupaka.

Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna biteganyijwe ko uzatwara miliyari 15 Frw.

Nubwo imirimo igeze ku musozo ku ruhande rw’u Rwanda, ku ruhande rwa Uganda ho imirimo isa nk’itarimo gukorwa kuko ahagombaga kubakwa nta gikorwa kihagaragara uretse inka zigaragara bugufi aho zirisha.

Nta gikorwa remezo nk’umuhanda kihagaragara kuko n’umuhanda uhari ni uw’igitaka, inyubako zihari nazo zikaba zigaragara ko ari iza kera kuko zishaje, izari zatangiye kubakwa nazo zarahagaze.

Itangazo rya RRA rimenyesha abantu bose ko uyu mupaka ushobora gukoreshwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri byo kugerageza imirimo yakozwe niba itabangamiye urujya n'uruza
U Rwanda rurimo kubaka inyubako zigezweho i Gatuna ngo zizafashe ubucuruzi hagati yarwo na Uganda
U Rwanda rugeze hafi 100% kugira ngo rube rwujuje umupaka wa Gatuna
Iyo ugeze ku ruhande rw'u Rwanda kuri uyu mupaka wa Gatuna ubona ko abubatsi bakora amanywa n'ijoro
Imwe mu nyubako zigezweho u Rwanda ruri kubaka i Gatuna mu gufasha imirimo izahakorerwa
Iyo ugeze ku ruhande rw'u Rwanda kuri uyu mupaka wa Gatuna ubona ko abubatsi bakora amanywa n'ijoro
Bigaragara ko Uganda yari yatangiye kubaka ariko ikaza kubihagarika

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
David karangwa 2019-06-10 21:44:57

Muve kuri uganda bajya bavuga ngo abasigajwe inyuma na mateka mbona uganda yarasigajwe inyuma na mateka yayizitiye erega akabaye icwende ni koga niyo koze ni gashira umuntuko nacyo benda kudutwara bavuge dukore kuko nabo barabizi neza cyane100â„… ko haraho batarenga

2
Muco 2019-06-10 14:24:40

Murakoze kutugezaho iyi nkuru, ,bizadufasha muniterambere rirambye. Twifuzaga ko igihe mwatubabarira mukadukorera ubuvugizi ku bijyanye n abana bacu bagiye kwiga Uganda batarafunga imipaka none muri uku kwezi kwa 6 bazaruhuka,dufite impungenge ko mu gushaka kunyura Congo na Tanzaniya,bazahita baburirwa irengero. TURAHANGAYITSE, mudukorere ubuvugizi.
MINEDUC na MINAFET n izindi nzego bireba zibafashe!

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-10 13:38:15

Nimufungure umupaka ku buryo buhoraho nta mpamvu y’agateganyo kuko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu aribyo bizana iterambere mu bihugu byombi!

4
Gahungu 2019-06-10 05:17:52

Abagande banze kubaka iwabo kuko bazi ko ubwo bazaba bamaze gushoza intambara izabisenya

5
Isi 2019-06-10 05:10:56

Kutubaka ku ruhande rwa Uganda wasanga aruko mu mitwe yabo bumvaga ahari intambara yabisenya se?
None se koko byaba arishyari bagirira u Rwanda ahubwo ngo bali ku zubaka bimwe birusha ibyabanyarwanda ra? Mbiswa ra nihugirire mu bindeba .

6
lg 2019-06-10 00:28:18

ikibazo cyo kubaka za gasutamo zigezwe twe.twubaka two kuzihatira abandi, twe dukore ibyacu bo nibashaka babireke baduhe amahoro gusa ubundi nibashaka bicare hasi

7
bimawuwa 2019-06-09 18:21:31

Byiza cyane ariko bazahindure irangi ntabwo iryo rani ribereye aho cg kunyubako yindi yaroyoyose ikorerwamo imirimo ya buri munsi. ikindi bazubake ni hotl nzizaaho hafi yu mupaka abantu bazajye baruhukiramo mugihe bagiye kwambuka bajya cg bava mu kindi gihugu.

Kwamamaza