IGIHE

Amahoteli mu Rwanda ari kubara miliyari z’ibihombo kubera COVID-19

4 22-03-2020 - saa 13:32, Twarabanye Venuste

Urwego rw’amahoteli yo mu Rwanda ruratangaza igihombo cy’asaga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda kuva muri Gashyantare 2020 kubera icyorezo cya coronavirus.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda, Barakabuye Nsengiyumva, kuwa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020 yabwiye itangazamakuru ko amwe mu mahoteli yahagaritse abakozi mu rwego rwo kugabanya ibihombo no kwishyura imishahara itishyuye kuri abo bahagaritswe.

Ati “Aho bigeze bamwe mu banyamuryango bacu bavuze ko bamaze kubara igihombo cya miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda uyabariye hamwe. Turacyategereje raporo ziva mu yandi mahoteli ariko imibare ikomeje kuzamuka.”

Yavuze ko bari kuganira na Guverinoma ngo irebe uko yagoboka amahoteli kugira ngo ave muri ibi bihe bitayoroheye cyane ku bijyanye n’imisoro.

Ati “ Banku Nkuru y’u Rwanda yatangaje ibijyanye no kuvugurura amasezerano ku bijyanye n’inguzanyo za banki ariko ntabwo turatangira kubiganiraho mu buryo bwagutse. Dufite n’ikibazo cy’imisoro kubera ko nta mafaranga kubera kubura abakiliya.”

Nsengiyumva yavuze ko bakeneye ibiganiro na Guverinoma bigamije kubemerera kugabanya bimwe mu biciro byashyizweho kugira ngo bagumane bamwe mu bakozi.

Mu Rwanda hari amahoteli, amacumbi n’ahandi hakira abantu hagera ku 7,000 hatangaga akazi ku bantu barenga 84,000. Ni mu gihe urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri muri rusange bifite imirimo ibarirwa ku bihumbi 142,000.

Nsengiyumva yavuze ko kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege zitwara abantu n’inama u Rwanda rwagombaga kwakira, urwo rwego rwatakaje imirimo myinshi kubera coronavirus.

Ihagarikwa ry’abakozi

Kuwa Gatanu mu gitondo, nibura abakozi batandatu bakiriye bo muri Kigali Diplomat Hotel amabaruwa abahagarika ku kazi by’agateganyo.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’iyo hoteli, Alphonse Semugaza igira iti “Kubera icyorezo cya coronavirus cyakoze ku bikorwa byose, tubandikiye tubamenyesha ko tubahagaritse ku kazi mu gihe kitazwi guhera tariki 20 Werurwe 2020 ibintu nibisubira mu buryo tuzongera tuguhamagare.”

Umwe mu bakiriye iyo baruwa yavuze ko atazi uburyo arabaho mu minsi iri imbere kubera ko ako kazi ariko kamwinjirizaga.

Ati “Nakoraga kuri iriya hoteli mu myaka irenga itanu ishize, ubu ntabwo nzi uko biraza kugenda. Ndasaba ko sosiyete zafata amafaranga zazigamye zikatwishyuraho make ndetse agakomeza kutwishyurira ubwishingizi mu gihe tugitegereje gusubira ku mirimo.”

Ingingo ya 21 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ku isubikwa ry’amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, igaragaza ko mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi “adashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda mu mwaka umwe.”

Ikomeza ivuga ko “Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze, bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko. Umukoresha, nyuma yo kubigaragariza abahagarariye abakozi mu kigo, ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no guhuza imirimo isa, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana kandi akabimenyesha mu nyandiko umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha.”

Ingingo ya 22 iviga ku burenganzira bwo gusubizwa mu kazi. Ivuga ko umukozi usezerewe ku kazi kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, kandi akaba atarengeje amezi atandatu uhereye igihe yasezerewe, afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi adakoze ipiganwa iyo yujuje ibisabwa ku mwanya umukoresha akeneyeho umukozi.

Amahoteli aratangaza igihombo cya za miliyari kubera coronavirus
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Patapata 2020-03-22 20:36:21

Kuri iyi si abantu bafite ikibazo cyo gutekereza hafi.None c ninde urimo kunguka muri ibi bihe.Ahubwo izo hotel muzihe Leta izikoreshe mugushyira abantu mu kato ndetse n’amashuli bayifashishe mugushyira abantu mu kato.Njye mbona abantu batarimo kubona ko ejo hazaza ari habi cyane.
Ikindi Minisante nikorane nizo hotel zegereye ibitaro abaganga bazifashishe muburyo bw’amacumbi abataha kure bature hafi y’akazi
Indi nama ngira Minisante nuko hari abaganga bagurana aho bakoreraga kuko urugero hari abava Kigali bajya Rwamagana abandi bakava Rwamagana baza Kigali nahandi kandi iyo mvuze abaganga byumvikane ko mba mvuze abakora kwa muganga bose Doctors nurses midi wife

2
Tuyisenge 2020-03-22 11:12:40

Ok
Amahoteri mwihangane
Kuko abasengaga NGO amafaranga aje baheze munzu,abazanaga amafaranga Baheze munzu,KDI bazanaga Ayo bakoreye bavuye murugo none ntibari gukora,
Musengere abantu Bose indwara igende mwtaka igihombo mwenyine muvugire na ba client banyu.

3
Venasiya Mukarugendo 2020-03-22 11:09:59

Baba bashyizemo abari gusenyerwa. Ni igihe cyo gufatanya.

4
Meddy 2020-03-22 07:50:27

Ariko nkubwo kuki batangira kubara ibihombo bareba igihugu cyose kiri mubihe bidasanzwe!! Ninde c udafite igihombo !? Ariko gutangira kubara igihombo sibyo byihutirwa! Icyambere n’ugutabara ubuzima bwacu n’abacu Ibindi bizaza nyuma

Kwamamaza