IGIHE

Access Bank Rwanda yamuritse ibirango bishya

0 17-06-2019 - saa 09:42, Ferdinand Maniraguha

Access Bank Plc, imwe mu mabanki akomeye ku mugabane wa Afurika yihuje na Diamond Bank yo muri Nigeria hagamijwe gukora ikigo kimwe cy’imari gikomeye ku mugabane wa Afurika.

Hashize amezi abiri Access Bank na Diamond Bank zihuje zikabyara ikigo kimwe cyagumanye izina Access Bank Plc.

Diamond Bank izwi nka banki yakoraga ubucuruzi bwegereye abakiliya ku giti cyabo mu gihe Access Bank yibandaga cyane ku bigo na za sosiyete.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo hamurikwaga ibirango bishya bya Access Bank, Umuyobozi Mukuru w’iyi banki mu Rwanda, Jean Claude Karayenzi, yavuze ko guhuza ingufu kw’izi banki zombi ari amahirwe akomeye ku bakiliya.

Yagize ati “Access Bank yasaga naho ari banki yibanda ku bigo na za sosiyete kandi aho isi igana ni ukwegera abaturage cyane. Diamond Bank yo yasaga n’ikorana cyane n’abaturage. Birumvikana rero ni uguhuza imbaraga. Twishimiye cyane uku kwihuza kuko ubu noneho tuzagera ku bakiliya tutabashaga kugeraho mbere."

Kwihuza kwa Access Bank na Diamond Bank kwahaye ingufu ikigo kimwe Access Bank Plc n’abakiliya bangana na miliyoni 29 mu bihugu 12 byo hirya no hino ku Isi ikoreramo, biyigira banki ya mbere ifite abakiliya benshi ku mugabane.

Karayenzi yakomeje agira ati "Access Bank na Diamond Bank basangiye imyumvire imwe yo kuzamura umugabane wa Afurika mu bijyanye n’amabanki. Uku kwihuza byazamuye ubushobozi bwa banki yacu mu guhaza ibyifuzo by’abakiliya bose. Byongereye ingufu haba mu buryo bw’amafaranga, ikoranabuhanga, umutekano usesuye w’abakiliya bacu n’amahirwe menshi ku batugana."

Umuyobozi ushinzwe guhuza abakiliya na banki, Bwiza Gloria, yavuze ko Access Bank mu Rwanda hari serivisi zitandukanye iri gutegura zizazana impinduka mu mikoranire yayo n’abakiliya bayo.

Yavuze ko guhera mu kwezi gutaha hari serivisi nshya zizamurikwa zitari zikabonetse ahandi ahari ho hose.

Yagize ati "Turashaka kuba banki ya mbere nziza mu bijyanye no kwegera abakiliya ku giti cyabo tutibagiwe no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abakiliya bacu guhorana hafi konti zabo. Hari serivisi nyinshi tugiye gushyira hanze mu kwezi kumwe kuri imbere kandi twizeye neza ko ari serivisi zitari zakabonetse ahandi."

Imwe muri izo serivisi nshya Access Bank igiye kuzanira abakiliya, ni uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu bindi bihugu aho Access Bank ikorera, umukiliya yifashishije telefone ye ngendanwa.

Ubwo buryo bwiswe Access Africa, Bwiza avuga ko intego yabwo ari ugukomeza kubuteza imbere kugeza ubwo umukiliya azaba abasha kohereza amafaranga ye ahari ho hose ku Isi akoresheje telefone ye na konti ye ya Access Bank.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri Access Bank, Olivier Gakuba, yavuze ko uretse kongera serivisi no guteza imbere ikoranabuhanga, bazananoza uburyo bwo gutanga inguzanyo kandi bugera kuri benshi.

Ati "Tuzabigeraho tunoza kandi dushyira mu ikoranabuhanga uburyo bwacu bwo gutanga inguzanyo ku bakiliya bakorera umushahara. Tuzegera cyane abakiliya ari nako dutera inkunga ubucuruzi mpuzamahanga."

Iyi banki yizeza ko itazahwema guteza imbere umuco wo gukorana n’ibigo by’imari mu baturage itibagiwe no guteza imbere abagore.

Kuba Access Bank na Diamond Bank zihuje, Karayenzi avuga ko nta ngaruka bizagira ku bakozi b’ibigo byombi kuko nta n’umwe uzirukanwa.

Ikirango gishya cya Access Bank
Umuyobozi ushinzwe guhuza abakiliya na banki, Bwiza Gloria, yavuze ko Access Bank mu Rwanda hari serivisi zitandukanye iri gutegura zizazana impinduka mu mikoranire yayo n'abakiliya bayo
Umuyobozi Mukuru w'iyi banki mu Rwanda, Jean Claude Karayenzi, yavuze ko guhuza ingufu kw'izi banki zombi ari amahirwe akomeye ku bakiliya.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri Access Bank, Olivier Gakuba, yavuze ko uretse kongera serivisi no guteza imbere ikoranabuhanga, bazananoza uburyo bwo gutanga inguzanyo bugera kuri benshi

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza