IGIHE

Abifuza kwiga USA no mu Bwongereza bashyiriyeho amahirwe adasanzwe na Galaxy Gateway

4 14-03-2019 - saa 12:55, IGIHE

Galaxy Gateway Ltd imaze kuba ubukombe mu gufasha abanyarwanda kubona ibigo bakomerezaho amasomo y’ibyiciro bitandukanye bya kaminuza mu bihugu by’amahanga, yongeye gushyiriraho amahirwe abifuza kujya kwiga mu bihugu birimo; Amerika, Ukraine n’u Bwongereza.

Abafite indoto zo kujya kwiga mu mahanga iki kigo kirimo kubafasha kubona buruse zo kwishyurirwa byose birimo amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga, izo kwishyura igice ndetse n’izo kwiyishyurira.

Ikigo Galaxy Gateway gisanzwe gikora ubucuruzi bw’amatike y’indege, cyorohereza abanyeshuri biga mu mahanga kugerayo kibashyiriraho igabanyirizwa rya 25% ku matike.

Mu bihugu Galaxy Gateway ifasha abanyeshuri kujya kwigamo harimo Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bwongereza, Australia, u Burusiya na Canada.

Hari kandi Pologne, Malaysia n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Abashaka kujya kwiga mu bihugu nka Canada bashobora guhita batangira amasomo muri Gicurasi uyu mwaka, mu gihe abifuza kujya mu Bushinwa n’ahandi bayatangira muri Nzeri 2019.

Hari akarusho ku banyeshuri bakeneye gutangira kwiga mu Bushinwa muri Nzeri kuko babanza guhabwa amasomo ajyanye n’imyitwarire n’ururimi rw’Igishinwa kandi ku buntu.

Ibisabwa kubashaka kujya kwiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza, ni indangamanota z’imyaka itatu iheruka, icyemezo cy’uko warangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, icyemezo cy’uko umuntu atafunzwe na fotokopi ya Pasiporo.

Ku basanzwe biga kaminuza bashaka kwiga icyiciro cya Gatatu (Masters) na PhD bazana indangamanota y’aho bigaga na fotokopi ya Pasiporo.

Abifuza kugana iki kigo no kumenya ibisobanuro birambuye kuri serivisi za Galaxy Gateway Ltd, babasanga aho bakorera ku Kisimenti ku muhanda w’amabuye imbere ya Muringa Supermarket.

Abashaka kujya kwiga muri Kaminuza zo mu mahanga zirimo n'izo mu Bushinwa bashyiriweho amahirwe adasanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nsabimana Aimable 2019-03-30 05:48:37

Umuntu ubikeneye yanyurahe

2
Jado 2019-03-14 07:09:29

Abifuza kugana iki kigo no kumenya ibisobanuro birambuye kuri serivisi za Galaxy Gateway Ltd, babasanga aho bakorera ku Kisimenti imbere ya Camerial.

Ushobora kandi kureba ibindi bisobanuro ku rubuga rwac rwa www.galaxygateway.rw cyangwa ugahamagara kuri telefone 0785280621/0789802150/0788304430.

Ushobora no kubandikira kuri email [email protected] cyangwa [email protected]

3
damour 2019-03-14 06:23:25

muduhe number twabahamagaraho na mail zabo tubavugishe

4
dudu 2019-03-14 06:21:58

Murakoze kuba mudusangije ku makuru gusa ntago mwigeze mushyiraho contact zabo in case waba ushaka kubavugisha. muzishyizeho byafasha benshi batabasha no kubageraho bakabanza bakabavugisha. Before going straight.
Murakoze

Kwamamaza