IGIHE

Abayisilamu basobanuje uko bazatera imbere batemerewe gukorana n’ibigo by’imari bitanga inyungu

6 5-06-2019 - saa 12:19, Thamimu Hakizimana

Abayisilamu batandukanye basabye gubasobanurirwa uburyo bashobora gutera imbere kandi batemerewe gukorana n’ibigo by’imari bitanga cyangwa byaka inyungu.

Ibi bababisabiye mu nama ngarukamwaka igamije kurebera hamwe icyateza umuryango w’abayisilamu imbere ihuza abayisilamu bavuga rikijyana muri iryo dini. Inama yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019.

Mu nyigisho za Islam, ikunze gusaba ko nta muyoboke wayo ukwiye kubitsa muri banki ngo ahabwe inyungu y’amafaranga aba yarabikije

Bamwe mu bitabiriye inama babajije aba-sheikhs bari bayirimo, uburyo umuryango w’abayisilamu watera imbere kandi utemerewe gusaba inyungu mu mabanki.

Umwe yagize ati “ Muravuga ngo iyi inama igamije kureba uko abayisilamu batera imbere, ese twatera imbere dute bamwe muri mwe batwigisha ko gufata inyungu muri banki cyangwa kuyitanga bitemewe muri Islam mu gihe abayoboke b’andi madini ari byo bibakiza?”

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Saleh, avuga ko Islam itabuza abayoboke bayo gukorana na banki ahubwo ibasaba kwaka serivise zidahabanye n’imyemerere yayo.

Yagize ati “ Icyo dusaba abayisilamu ni ugusaba za serivisi zidahabanye n’imyemerere ya Islam kuko banki ni uburyo bwiza bufasha abantu kwiteza imbere no gukora imishinga yabo. Abayisilamu ntitubibabuza, babuzwa icyo idini ryacu ritatwemerera cyitwa gufata inyungu.”

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Harelimana Fatou, yemeza ko abayisilamu batapfa gutera imbere hakiri imbogamizi z’uko bacyigishwa ko gutanga inyungu ku nguzanyo bahawe n’amabanki bitemewe.

Yagize ati “ Ntabwo wagera ku iterambere udafite ubukungu. Niba hagaragaye imbogamizi y’uko gufata inguzanyo bitemewe muri Islam, twasabye aba-sheikhs ko bazahura bakagira umurongo baganiraho hagati yabo kugira ngo bafashe abayisilamu kugana ibigo by’imari.”

Yongeyeho ko nibigisha abayisilamu ibyiza by’amabanki bizatuma bagira yo mahirwe yo kuzigana ari benshi, bibafashe kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Abayisilamu mu Rwanda bafite ikigega cy’imari cyitwa , Bayt al-mal ariko si benshi bakunze kukitabira kuko nta nyungu gitanga.

Bamwe mu bayisilamu bitabiriye inama
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joseph 2019-06-05 23:28:20

Senator Fatou rwose. Abayislam ntibanze gukorana n amabank. Ahubwo nka senator yakabaye umuvugizi mwiza ko haza services za bank zitabangamiye imyizerere ya Islam. Riba(inyongera ku nguzanyo) ni icyaha gikomeye cyane Senator.

2
Joseph 2019-06-05 23:26:03

Senator Fatou rwose. Abayislam ntibanze gukorana n amabank. Ahubwo nka senator yakabaye umuvugizi mwiza ko haza services za bank zitabangamiye imyizerere ya Islam. Riba(inyongera ku nguzanyo) ni icyaha gikomeye cyane Senator.

3
bimawuwa 2019-06-05 21:21:49

abantu ntabwo basobanurirwa neza ntabwo bivuze ko inyungu ari mbi ahubwo ikibi nuko inyungu udahoraho kuyo mwemeranyijwe. inyungu ya bank igenda izamuka imanuka ibyo nibyo bibi rero ariko igumye hamwe ntabwo iba mbi wowe uyakiriye uyitangamo isadaka.ariko kandi kuba umuyobozi ku rwego rwi gihugu ntabwo bivuze ko washishikariza abantu kwica amategeko y IMANA

4
Hakim 2019-06-05 17:09:05

Ibyiza by’amabanki se ni ibihe ?
Kuguriza usanzwe ari umukire anafite ingwate yo kuguha?
BANK ntizishobora kuguriza umukene uzi ubwenge utagira ingwate ariko afite umushinga wamuzamura akamera nk’abandi.
Bank n’inguzanyo zazo ni ubujura kuri wa wundi usanganywe icyo ziri bwibe (mbese asanzwe akize)

Amatangazo ya cyamunara niyo gihamya kubyo mvuze.

Idini ya ISLAM yaziririje gufata izi nguzanyo zitanga inyungu, ibuza gutanga izo nguzanyo no kuzaka.
NTA NZIRA IHARI MURI ISLAM yo kuguza bazakungukaho 6%.

Icyo nenga:

Islam iteganya uburyo bwayo buboneye abaislam BANK zagakwiye gukoramo (ISLAMIC BANKING) abo bayobizi nkaho bashyize imbaraga muri ISLAM BANKING no gushishikariza Bank zo mu Rwanda gufungura ayo mashami, bari guhatira abaislam kurya RIBA (intérêt)!

5
khaliif 2019-06-05 14:36:09

YEAH THE VICE SENATOR SISTER FATOU YAHAYE UMUKORO NYINE ABASHEHE BAZE GUSOBANURA UKUNTU ISLAMIC FINANCE AND BANKING SYSTEM YAFASHA MUSLIM COMMUNITY MUKWITEZA IMBERE BAKORANYE NA ZA BANKS NDETSE N’IBINDI BIGO BY’IMARI KANDI BIRASHOBOKA .ABO BA SHEHE BACU RERO NIBATUGIRIRE VUBA NA BWANGU MUKUDUSOBANURIRA NEZA BAREKE GUPFOBYA UBUMENYI BWA FINANCIAL SYSTEM AND ISLAMIC BANKING BISHOBORA GUTEZA IMBERE ABATURARWANDA B’ABASILAMU HATABAYEHO INUNGU Y’IKIRENGA. iki gitekerezo cyange mugishyireho ndabasabye rwose kuko cyarengera rubanda bazahajwe n’ubukene kubera ikibazo cy’abayobozi b’idini badasobanurira LETA n’umuryango nyarwanda w’abasilamu .

6
khaliif 2019-06-05 14:20:54

Yea nibyo koko mugitabo QURAN handitsemo ko IMANA YAZIRIRIJE INYUNGU Y’IKIRENGA ARIKO YAZIRUYE UBUCURUZI,ABANTU BASHOBORA GUKORA UBUCURUZI BUZIRA INYUNGU Y’IKIRENGA (RIBBA) KANDI BAKABA BATERA IMBERE. AHUBWO ABAMENYI B’IDINI BIZE ISLAMIC FINANCE NIBAHURE N’ABAYOBOZI B’AMABANKI BABASOBANURIRE HOW TO ESTABLISH ISLAMIC BANKING SYSTEM UKO IKORA HANYUMA AMABANKI N’IBINDI BIGO BY’IMARI BIBE BYASHOBORA GUTEZA IMBERE UMURYANGO W’ABAYISIRAMU UGIZE SOSIYETE NYARWANDA.GUSA IKIBAZO NTA BAMENYI BIZE ISLAMIC FINANCE AND BANKING BARI MUSLIM COMMUNITY ,ICYO RERO KIKABA ARI MBOGAMIZI KUBASILAMU MURWANDA KUBA NTA WAJYA IMBERE Y’IBIGO BY’IMARI NA ZA BANKS TO INTRODUCE ISLAMIC BANKING SYSTEM KANDI BYASHOBOKA BITYO N’ABENEGIHUGU BABASILAMU BAGASANGIRA IBYIZA BY’UBUKUNGU BW’IGIHUGU NABANDI UKO IYOBOKAMANA YABO IBIBEMERERA AND THEIR ECONOMIC RIGHTS AS CITIZENS OF RWANDA.ABAMENYI B’IDINI UYU MUKORO NUWANYU THE BALL IS IN YOUR COURT NOW.IGUHUGU KIRASHAKA GUFASHA ABASILAMU GUTERA IMBERE ITS UP TO YOU GUSOBANURIRA IBYO BIGO UKUNTU WAFATA INGUZANYU NTA NYUNGU Y’IKIRENGA URISHYE UKABA WACURUZA UKISHYURA NUWAKUGURIJE KANDI UGATERA IMBERE CYANE CYANE KO MUBASILAMU MUFITE NINGWATE Z’IMITUNGO ITIMUKANWA .ABAMENYI B’IDENI MUHAGURUKE MUSUBIRE MUBITABO NEZA IGIHUGU KIRABATEGERJE MUGUTEZA IMBERE ABASILAMU BABANYARWANDA. MANA YACU KOMEZA GUTEZA IMBERE U RWANDA N’ABNYARWANDA .

Kwamamaza