IGIHE

Abahembwe muri gahunda ya BK Urumuri Initiative bishimiye iterambere bamaze kugeraho

0 21-02-2020 - saa 09:39, Habimana James

Kuva mu 2017, Banki ya Kigali, BK, yatangije gahunda yitwa Urumuri, igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Iyi gahunda yiswe “BK Urumuri Initiative” yatangijwe tariki ya 7 Werurwe 2017, yari muri gahunda yo kwizihiza imyaka 50 iyi banki yari imaze itangiye gukora.

Ubwo yatangizaga iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ikigamijwe ari ukureba abafite ibitekerezo bizima, bishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu bihe biri imbere.

Ati “Iyo turebye imyaka 50 iri imbere, twibazaga uko twafasha abakiri bato, kugira ngo ejo hazaza bagire ubucuruzi bukomeye kandi bakoresha ikoranabuhanga. Twabonaga ko natwe tugomba kubigiramo uruhare kuko natwe bizatugiraho ingaruka.”

Muri iyi gahunda, abatoranywa bahabwa amahugurwa ku bufatanye n’Ikigo INKOMOKO, gisanzwe gihugura ba rwiyemezamirimo.

Abahembwa bavuga imyato BK

Umuyobozi akaba ari nawe washinze Zima Entreprise ikora ibintu bitandukanye mu nzuzi z’ibihaza, Mukagahima Marie Ange, avuga ko ‘Urumuri Initiative’ yamugiriye akamaro uhereye ku mahugurwa bahawe n’inguzanyo bahawe, ku buryo ibikorwa bye byagutse.

Yabwiye IGIHE ati “Ikigo cyacu cyongerera agaciro ibihaza, dukora amavuta yo mu nzuzi y’ibihaza n’ibisuguti byabyo kuva mu 2017, iki gihembo icyo cyadufashije ni uko mbere y’uko tukibona hari ibyo tutari dufite nk’iyo fu y’ibihaza, muri make byaratugoraga cyane kuyibona, aho tuboneye iyi nkunga twashoboye kugura utumashini dutoya tudufasha kuyumisha tukabasha no gukora ibisuguti neza.”

Yakomeje agira ati “Icyerekezo dufite ni ukwagura amasoko tukagera mu gihugu cyose nubwo n’ubu tugera henshi, muri make BK yatubereye ikiraro cy’aho turi uyu munsi.”

Uwizeye Josue uyobora Ikigo Josh Innovation gikora ibicanwa bitangiza ibidukikije, nawe yashimangiye ko inguzanyo yahawe na BK yatumye ashobora kwagura ibikorwa bye ndetse birushaho kumenyekana.

Uwizeye avuga ko ubu batangiye gukora drones, ariko bakaba bibanda cyane ku bushakashatsi.

Yagize ati “Mu minsi ya vuba leta yavuze ko igiye gushyiraho ikigo kiteranya drones no kuzigurutsa, twe turi ikigo cya mbere kigurutsa drones, ubu turimo gukorana n’abafatanyabikorwa, ku mafaranga ya BK yatumye nshobora kugira umufatanyabikorwa, ku buryo ubu ndakeka biri ahantu heza.”

Agaragaza ko nubwo habaye ikibazo cy’amafaranga yari yaratumyeho ibikoresho mu Bushinwa ntibize kubera icyorezo kiriyo cya coronavirus, akeka ko bizasubira ku murongo.

Ati “Nta muntu n’umwe utashimira BK kuba yarabikoze, ubu dufite abakozi 12 nubwo tutari benshi cyane ariko uko biri birimo kujya ahantu heza, ibyo turimo kugeraho byose ni ukubera bumwe mu bufasha twahawe na BK, nubwo uyu munsi bitameze neza ariko ejo bizaba bimeze neza.”

Mu 2017, Banki ya Kigali yagurije miliyoni hafi 60 Frw imishinga umunani ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Mu mishinga yatoranyijwe icyo gihe harimo Safe Motos yahawe miliyoni 11.7 Frw; umushinga DSIS&T wo kuhira uhabwa miliyoni 4 Frw; Kalisimbi Wines ihabwa miliyoni 9 Frw; WiredIn Ltd ibona miliyoni 8 Frw; Pure Pro ihabwa miliyoni 9.3 Frw; Mudacumura Publishing ihabwa miliyoni 8 Frw; Yummy & Fresh ihabwa miliyoni 3.5 Frw naho Murukali Online ihabwa miliyoni 6 Frw.

Mu 2018, izi nguzanyo zahawe, Sonia Mugabo Showroom wahawe miliyoni 4 Frw, Sanit Wing ihabwa miliyoni 5Frw, Imagine We Publishers ihabwa miliyoni 5Frw, House of Tayo ihabwa miliyoni 5Frw, Josh Innovation ihabwa miliyoni 4Frw naho Zima Enterprise ihabwa miliyoni 2 Frw.

Mu 2019, abatsinze ni Amazon Nutrition Cabinet yatsindiye inguzanyo ya 4 000 000 FRW, Avo Health Business Enterprise yegukanye 4 500 000 FRW, Greenleaves Business Enterprise yatsindiye 4 000 0000 FRW, Ishyo foods business enterprise yatsindiye 4 000 000 FRW, Nziza igisura itsindira 4 250 000 FRW, naho Kipepeo Kids itsindira 4 250 000 FRW.

Abahawe izi nguzanyo bavuga ko bamaze kwiteza imbere
Mukagahima Marie Ange washinze uruganda Zima Entreprise rutunganya umusaruro w'ibihaza yagurijwe miliyoni 2Frw
Umuyobozi wa BK (iburyo) Dr Diane Karusisi avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abakiri bato
Uwizeye Josué ufite ikigo Josh Innovation gikora imbabura zicanishwa vidanje we yagurijwe miliyoni 4Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza