IGIHE

BPR Bank Rwanda Plc yeretse abo muri Norrsken amahirwe ari mu bigo by’imari

0 4-09-2024 - saa 14:58, Igizeneza Jean Désiré

BPR Bank Rwanda Plc yahurije hamwe abafite imishinga y’ikoranabuhanga ibarizwa muri Norrsken Kigali House, ibagaragariza uburyo bagomba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bigo by’imari biri mu Rwanda.

Norrsken Kigali yatangije ibikorwa mu 2021 ifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije sosiyete Nyarwanda n’Isi muri rusange.

Ni na ko byagenze kuko mu mwaka ushize byatangajwe ko imaze kwinjiza miliyoni 45 z’Amadolari ya Amerika, ari na yo mpamvu BPR Bank Rwanda Plc yatekereje guhugura abo bantu ngo ubwo bukungu bukomeze kwiyongera.

Iyo bigeze ku guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, iyo banki ibyumva vuba kuko, ifite imishinga mito n’iciriritse iri guherekeza mu buryo butandukanye irenga ibihumbi 40.

Umuyobozi muri BPR Bank Rwanda Plc ushinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, Arsene Ibambasi yavuze ko icyo gikorwa kiri mu masezerano BPR Bank Rwanda Plc yagiranye na Norrsken Kigali azwi nka ‘Lunch and Learn’ aho abo ba rwiyemezamirimo baganirizwa uko batera imbere.

Ati “Tuganira tureba uko twasangira ubumenyi, tubereka serivisi banki zitandukanye zitanga kugira ngo n’ejo nibakenera serivisi runaka batazatungurwa ahubwo bazamenye aho bazikura. Binatuma tubona ukuri kuri ku isoko ubundi tukazana serivisi zibabereye.”

Mu byo beretswe nk’umwihariko wa BPR Bank Rwanda Plc, harimo nka ‘Goal Account’ uburyo bufasha ba rwiyemezamirimo kuba bakwizigamira bagahabwa inyungu nini mu bihe biri imbere.

Iyo konti ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga burimo n’uko yajya ikata amafaranga kuri konti yo kubitsa umuntu yatanze, ayakaswe akazigamwa byikoze kugira ngo umuntu agere ku ntego yihaye.

Mu yandi mahirwe abo ba rwiyemezamirimo beretswe harimo gufashwa hamwe umuntu aba yaratsindiye isoko rya leta, ategereje kwishyurwa.

Icyo gihe BPR Bank Rwanda Plc iha rwiyemezamirimo amafatanga azishyura mu minsi 90 amufasha gukomeza ibikorwa mu gihe ategereje ya yandi leta izamuha.

Ku bijyanye n’imbogamizi z’ingwate urubyiruko rufite imishinga ruhura na byo, Ibambasi yavuze ko ubu bafite abafatanyabikorwa batandukanye nka BDF ishobora gufasha umuntu kubona ingwate kugeza kuri 75% n’abandi.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi w’ikigo Quantum Investments Ltd witwa Davis Musiu yavuze ko bishimiye kumenya amahirwe BPR Bank Rwanda Plc itanga ndetse agaragaza ko bagiye kureba uko bakorana.

Ati “Ndateganya kubasura ngo tuganire by’umwihariko. Nakunze uburyo iyi banki ifungukiye imishinga ikizamuka. Ni ibintu utasanga ahandi.”

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho na gahunda za Norrsken Kigali, Abraham Augustine yavuze ko mu bisanzwe bagendera ku nkingi eshatu zirimo guhuza abantu bagasangira ubunaribonye, gufasha abakorera muri kiriya kigo bakabona ububafasha buteza imbere imishinga yabo, no kubereka uko babona igishoro kibafasha kwagura imishinga yabo.

Ni ibintu Abraham yavuze ko bizahoraho, ndetse agaragaza ko nyuma y’ibyo biganiro bari kurebana n’uko iyo banki yanatanga inguzanyo, ba rwiyemezamirimo bakagura ibikorwa byabo.

Ishoramari ryose rya Norrsken mu Rwanda ubariyemo n’inyubako zayo ringana na miliyoni 20$, arenga miliyari 27 Frw. Muri Afurika hose, iki kigo giteganya gushora agera kuri miliyoni 250$.

Umuyobozi muri BPR Bank Rwanda Plc ushinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, Arsene Ibambasi aganiriza ba rwiyemezamirimo bakorera muri Norrsken Kigali
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda PLC, Rutagengwa Philbert yeretse abo muri Norrsken Kigali uko bakwiriye kwisunga amabanki akabafasha guteza imbere imishinga yabo
Ba rwiyemezamirimo bakizamuka bafite imishinga itandukanye y'ikoranabuhanga beretswe uburyo babyaza umusaruro amahirwe atangwa n'ibigo by'imari mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda PLC, Rutagengwa Philbert yeretse abo muri Norrsken Kigali uko bakwiriye kwisunga amabanki akabafasha guteza imbere imishinga yabo
Umuyobozi w’Ikigo Quantum Investments Ltd, Davis Musiu na we ari mu beretswe na BPR Bank Rwanda Plc amahirwe ari mu rwego rw'amabanki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza