IGIHE

Banki zemerewe korohereza abazifitiye inguzanyo, igiciro cyo guhererekanya amafaranga kivanwaho

23 18-03-2020 - saa 23:37, Twarabanye Venuste

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe ingamba zirimo kwemerera amabanki gusubiramo amasezerano y’inguzanyo kugira ngo azorohereze abayabereyemo imyenda mu gihe cyo kwishyura no gukuraho ibiciro byo guhererekanya amafaranga mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu bw’u Rwanda.

Coronavirus yabaye icyorezo cyugarije Isi ndetse mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bayo 11, bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.

BNR yatangaje ko nyuma y’aho Coronavirus igaragariye ku Isi ndetse ikaba iri kugira ingaruka ku bukungu, ifatanyije n’izindi nzego za leta bagiye inama n’amabanki n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu rwego rwo gufata ingamba zigamije guhangana nazo.

Itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 18Werurwe 2020 rivuga ko mu ngamba zafashwe harimo kwemerera banki kongerera abakiliya bazo igihe cyo kwishyura imyenda isigaye, mu gihe bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Rigira riti “Amabanki yemerewe mu buryo burenze ubusanzwe gusubiramo amasezerano y’inguzanyo, kugira ngo zorohereze abazibereyemo imyenda (inguzanyo) uko bakwishyura mu gihe bagize ingorane zo kwishyura uko byari biteganyijwe bitewe na Coronavirus.”

BNR yakomeje itangaza ko yasanze ari ngombwa gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije, bituma kuri gahunda isanganywe yo kuyafasha kubona amafaranga yongeraho ‘Inguzanyo y’ingoboka yishyurwa mu gihe cyisumbuye ku gisanzwe’.

Yashyizeho inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50 Frw banki yakwiyambaza igihe igize ikibazo cy’amafaranga.

BNR iti “Iyo nguzanyo izishyurwa ku ijanisha ry’urwunguko fatizo rya banki nkuru. Iyo nguzanyo ikaba yamara igihe kingana n’amezi atatu, atandatu cyangwa 12. Iyi nguzanyo y’ingoboka ihari mu gihe cy’amezi atandatu kandi BNR izajya iyitanga mu bushobozi bwayo.”

Mu rwego rwo gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije kandi BNR yafashe ingamba yo ‘koroherezwa mu kugurura impapuro mpeshamwenda ziri ku isoko”.

BNR yatangaje ko mu gihe cy’amezi atandatu yemeye ko izajya igura impapuro mpeshamwenda ku giciro cy’isoko mu gihe uzifite yabuze undi muguzi ku isoko ry’imari n’imigabane kandi igihe cyo gutegereza undi muguzi igikura ku minsi 30 gishyirwa kuri 15.

Indi ngamba BNR yatangaje ni iyo ‘kugabanya igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki itajya munsi’.

Yatangaje ko “Mu rwego rwo gufasha amabanki gukomeza gufasha inzego z’ubucuruzi zazahungabanywa na coronavirus, yiyemeje ko kuva tariki 1 Mata 2020 igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki zitajya munsi kigabanukaho 1% bityo bikaba 4% aho kuba 5%.”

-  Kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwishyurana no kohererezanya amafaranga batayahererekanyije mu ntoki bishobora gukwirakwiza Coronavirus, BNR yemeje ko mu gihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki.

Ibyo kandi bikazajyana n’uko nta kiguzi kizongera gucibwa abantu bahererekanya amafaranga kuri Mobile Money.

Itangazo rikomeza riti “Nta kiguzi kizongera gucibwa umucuruzi mu gihe yishyuwe hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile Money na Virtual POS).”

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John, ryemeza ko igipimo ntarengwa cy’amafaranga yoherezwa hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile Money) cyongerewe kiva ku bihumbi 500 Frw gishyirwa kuri miliyoni 1.5 Frw ku bakiliya bo mu rwego rwa mbere naho ku bo mu rwego rwa kabiri kiva kuri miliyoni 1 Frw gishyirwa kuri miliyoni 4 Frw.

BNR yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba no gukomeza gusesengura ingaruka za Coronavirus kandi yiteguye kuba yafata izindi ngamba zikwiye.

Banki Nkuru y’u Rwanda yashishikarije abaturarwanda gukoresha aya mahirwe yo gukurikirwaho ikiguzi cyo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe kashi bityo bakitabira uburyo buhari bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Kohererezanya amafaranga hifashishijwe serivisi za Mobile Money byagizwe ubuntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Jean Pierre 2020-03-21 03:36:02

Iyi gamba yorohereza abafashe credit muri bank ninziza nkuko mwitangazo bavuze ko hagomba kuvugurura amasezerano,byakangombywe gukorwa hakirikare cg BNR ikamenyesha za bank zose ko bagomba kubimenyesha abakiriya bazo.

2
Jean Pierre 2020-03-21 02:55:33

Iyi gamba yorohereza abafashe credit muri bank ninziza nkuko mwitangazo bavuze ko hagomba kuvugurura amasezerano,byakangombywe gukorwa hakirikare cg BNR ikamenyesha za bank zose ko bagomba kubimenyesha abakiriya bazo.

3
Jean Pierre 2020-03-21 02:38:58

Iyi gamba yorohereza abafashe credit muri bank ninziza nkuko mwitangazo bavuze ko hagomba kuvugurura amasezerano,byakangombywe gukorwa hakirikare cg BNR ikamenyesha za bank zose ko bagomba kubimenyesha abakiriya bazo.

4
NZAYINAMBAHO Martin 2020-03-21 01:30:37

Murakoze cyane bayobozi ba BNR turasabako mwadufasha URWEGO BANK igashyiraho uburyo bwo kwiguriza amafaranga ukoresheje telephone nkuko izindi bank zibikora byadufasha cyane natwe gukomeza kubaho Murakoze

5
Red-f63 2020-03-20 16:32:33

Muraho inama nziza Leta nibigo byigenga nibahembe abakozi bose bage mu mago nkabari mu kato ndetse nabaturagi bahame mumago yabo bikorwe nkiminsi 14 nibura bizatanga umusaruro bitaribyo muzambwira nyuma ... Ninama natangaga nubwo bitari ngombwa .gusa bantu bimana hatagira unyumva nabi akarakara. Mba nsabykmbabazi hakiri kare. Mbifurije ibyiza.

6
Mimi 2020-03-20 15:19:23

Nimukomese mudufashe ikibazo cyokwishyura ubukode nikibazo

7
Hakizimana varens 2020-03-20 12:22:10

Ubuyobozi bwacu ntibuhwema kutugiri’nama natwe turagerageza kubiramubikorwa

8
Niyonsenga marc 2020-03-20 12:12:48

Corona virus tuyirwanye twivuye inyama

9
Soso 2020-03-20 12:11:17

Wowe witwa Uwera ibyo wavuze niba ari ukuri in agahomamunwa. Dusanzwe dukemura ibibazo n’ibyo tuzabikemura. Ni ukuzira agatsi. Ni gute wagira 4.000.000 zitwa epargne forcé zidashobora kubikuzwa ubishatse. Ni ugufata bugwate ubuyobozi buriya bwakibonye nicyo nkundira u Rwanda. Aucun probleme n’est eternel.

10
Soso 2020-03-20 12:11:17

Wowe witwa Uwera ibyo wavuze niba ari ukuri in agahomamunwa. Dusanzwe dukemura ibibazo n’ibyo tuzabikemura. Ni ukuzira agatsi. Ni gute wagira 4.000.000 zitwa epargne forcé zidashobora kubikuzwa ubishatse. Ni ugufata bugwate ubuyobozi buriya bwakibonye nicyo nkundira u Rwanda. Aucun probleme n’est eternel.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza