Rutahizamu Theo Walcott, wakiniye Arsenal yagaragaye mu kiganiro cyibanda ku bukerarugendo bw’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda yaherekeje iyi kipe yo mu Bwongereza mu rugendo rwitegura umwaka utaha w’imikino.
Ni ikiganiro cyabaye ku wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, kibera ku kibuga cya SoFi Stadium cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Arsenal izakinira na Manchester United ku wa Gatandatu.
Theo Walcott yahuye n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Gatare Francis, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo, Kageruka Ariella, n’abandi.
Muri iki kiganiro hagaragarijwemo ko u Rwanda atari igihugu giha agaciro ingagi gusa, ahubwo by’umwihariko kigira uruhare mu gutuma umurage w’ibi binyabuzima udacika.
Iki kiganiro cyagaragayemo na Gilberto Aparecido da Silva na we wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil na Arsenal, ndetse mu 2022 akaba ari mu bagize amahirwe yo kwita izina umwe mu bana b’ingagi.
Icyo gihe yise umwana w’umuhungu ari we Impanda ‘Trumpet’, wavukaga kuri Umutungo akanakomoka mu muryango witwa Sabyinyo.
Walcott yagiye muri Arsenal avuye muri Southampton, ayikinira imikino irenga 250 mbere yo gukinira Everton no kongera gusubira mu ikipe yatangiriyemo gukina ari na ho yahagarikiye gukina mu mwaka ushize.
Igikorwa cyo guhuriza hamwe abanyabigwi bakaganira ku kubungabunga ibidukikije no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, ni bimwe mu bihabwa agaciro kuva mu 2018 ubwo u Rwanda rwatangiraga kugirana imikoranire na Arsenal.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!