Imyaka itatu irashize Ikibuga cya Golf cya Kigali cyubatse mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, kivuguruwe gishyirwa ku rwego mpuzamahanga.
Kuva cyatangira gukoreshwa cyatanze umusanzu ugaragara, usibye kuba umukino wa Golf warazamuye urwego, byanakuruye ishoramari rishya rigendanye n’ibikorwaremezo bishya bicyegerezwa.
Rimwe mu ishoramari ryashibutse hafi y’iki kibuga ni ‘The B Hotel’, imwe muri hoteli zuje ubwiza ziri mu Mujyi wa Kigali.
Iyi hoteli yubatswe mu buryo bugezweho ariko yarimbishijwe n’imitako ya Kinyarwanda ituma yaba ari Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga aryoherwa no kuyisangamo.
The B Hotel igizwe n’ibyuma 17 biri mu bwoko butandukanye nka ‘Junior suit’ yagenewe abanyacyubahiro, ‘Single rooms’, ‘family rooms’, ‘twin rooms’ byose birimo ibikoresho bigezweho bifasha ubirayemo kuruhuka neza.
Iyi hoteli kandi ifite resitora nziza iteka ubwoko butandukanye bw’amafunguro mpuzamahanga. Uyigannye ashobora gukoresha gym kuko ifite ibikoresho nkenerwa bifasha gukora siporo, serivisi zitandukanye zo kuruhura umubiri zitangirwa muri ’spa’ na piscine igezweho ifasha abakunda koga.
The B Hotel yubatse neza muri metero nke uvuye ahari Ikibuga cya Golf cya Kigali. Usibye kuba uyirimo aba areba ubwiza bwacyo, abasha kuruhukira ahantu heza kandi hatuje, aho uba witegeye imisozi myiza ya Kigali, unahumeka umwuka mwiza uyivaho.
Iyi hoteli ni ishoramari rya Irene Basil Masevelio, Umunyarwanda uba muri Amerika watangije Ikigo Basil Industries Ltd gikora ibikorwa by’ubwubatsi. Ni nacyo kiri kubaka Uruganda rw’Ibikoresho by’Isuku ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Muhanga ndetse n’Akabari ka The B Lounge gaherereye i Nyamirambo ndetse karitegura gufungura ’Night Club’ izaba iri mu zigezweho i Kigali.
Mu kiganiro na IGIHE, Irene Basil Masevelio, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kubaka The B Hotel no gushora imari mu gihugu mu gutanga umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Nyuma y’uko hubatswe Ikibuga cya Golf nanjye nifuje kugira umusanzu natanga mu gukomeza iterambere ry’igihugu cyacu. Natekereje kubaka iyi hoteli kugira ngo abaje kuri iki kibuga bakeneye serivisi nziza kandi zinoneye za hoteli bazibone hafi yabo.”
“Ikindi nk’Umunyarwanda uba mu mahanga nahoranaga mfite inyota yo kugira uruhare ruziguye mu iterambere ry’igihugu, ndi hano hanze guhaha ariko ngomba gushora imari iwacu.”
– The B Hotel hari abo yatangiye guhindurira ubuzima
Nubwo The B Hotel itaramara igihe kinini ikora ariko yatangiye gutanga umusanzu muri sosiyete bijyanye no guhanga imirimo kuko hari abamaze kuyibonamo akazi.
Nzayisenga Josiane ukora mu gikoni yavuze ko kubona akazi bizamufasha kwiteza imbere no kwizigamira.
Yagize ati “Hari inyungu nyinshi ndi kubona, nk’ubu byanyaguye mu bitekerezo kuko iyo ukora aka kazi uhura n’abantu benshi ukabigiraho, byamfashije no gutinyuka.”
Umuyobozi w’Abashinzwe kwakira Abantu muri The B Hotel, Umuhoza Ange Belyse, wavuze ko agiye kwaguka mu mwuga ndetse bizatuma abona ubushobozi bwo kugira icyo yinjiza mu rugo rwe.
Ati “Icya mbere ni ukunguka ubunararibonye kuko ibyo umuntu yize mu ishuri aba agiye kubishyira mu ngiro, ntarabona akazi nari mbizi mu magambo ubu bigiye kumfasha kongera ubumenyi bizamfashe gukura mu mwuga nkaba narushaho kubona inyungu zitandukanye.”
– Ikibuga cya Golf cyatumbagije agaciro ka Nyarutarama
Tariki ya 8 Kanama 2021 ni bwo hatashywe ku mugaragaro Ikibuga cya Golf cya Kigali i Nyarutarama nyuma yo kukivugurura.
Kigali Golf Resort & Villas yaraguwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga kuko yavuye ku myobo icyenda yari ifite igera kuri 18 hiyongeraho ibiri yifashishwa mu masomo y’umukino. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52.
Byari biteganyijwe ko imirimo y’icyiciro cya kabiri izarangira mu 2025 ahazubakwa hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, inzu yakirirwamo abagana iki kibuga n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye; byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 140$.
Ni ishoramari ryarushijeho guhesha agaciro aka gace, ubusanzwe gaturwa n’abifite, by’umwihariko bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, aheruka gushimangira ko ubutaka bwegereye Kigali Golf Course bwiyongereye agaciro.
Yabwiye IGIHE ati “Ishoramari rya Golf, ritanga amahirwe kuko agaciro k’ibikorwaremezo byubakwa hafi na Golf biriyongera.’’
The B Hotel iri hafi ya Kigali Golf yinjiranye ku isoko ry’u Rwanda umwihariko wo gutanga serivisi nziza kandi yihuse igendeye ku byo abakiliya bifuza.
B Lounge ni irindi shoramari Masevelio afite i Nyamirambo
Amafoto: Kwizera Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!