IGIHE

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Anthony Capuano uyobora Marriott International

0 3-07-2024 - saa 22:54, IGIHE

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Anthony Capuano, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ishoramari mu by’amahoteli, Marriott International.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku kurushaho guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Francis Gatare, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco muri RDB, Denise Omany n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe.

U Rwanda ruri mu bihugu Marriott International ifitemo ishoramari cyane ko ariyo nyiri Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton.

Anthony Capuano agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’amezi make agiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Byibanze ku ishoramari ry’iki kigo mu Rwanda, ndetse no kurebera hamwe andi mahirwe gishobora kubyaza umusaruro mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Kigali Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016. Ni imwe muri hoteli zo ku rwego rw’inyenyeri eshanu zikorera mu Rwanda.

Perezida Kagame asuhuza Anthony Capuano uyobora Marriott International
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Francis Gatare, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco muri RDB, Denise Omany n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza