IGIHE

Paris Saint Germain yiyongereye kuri Arsenal mu kwamamaza Visit Rwanda

19 4-12-2019 - saa 11:24, Philbert Girinema

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikiran PSG n’isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’

Ubu bufatanye kandi bwitezweho kurushaho gufungurira amarembo abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi b’ikipe ya PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Ibi bihe ntagereranywa bizajya bisangizwa abakurikira PSG ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga miliyoni 70 bari hirya no hino ku Isi.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Guhera umwaka utaha w’imikino, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.

Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.

Ibi byiyongera ku mikoranire hagati y’abakora mu ruganda rw’imideli izatangizwa mu mezi ari imbere.

Mu bijyanye no kuzamura impano z’u Rwanda, PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru i Kigali, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

Ifoto yakoreshejwe mu gutangaza ubufatanye bw’u Rwanda na PSG igaragaraho abakinnyi bakomeye b’iyi kipe. Uhereye ibumoso ni Keylor Navas; Kylian Mbappé; Neymar Jr, Ángel Di María na Marco Verrati

U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye na PSG, urugendo rw’iterambere rumazemo imyaka irenze 20 ruzarushaho gufata indi ntera kandi rukihuta kurushaho.

Nk’igihugu kiri gutera imbere muri Afurika mu bijyanye n’ubukungu, aho bwiyongera ku kigero 8.5%, rwiteze ko ruzabasha kuba igihugu cya kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko amafaranga yashowe muri ubu bufatanye ari igice gito cy’inyungu n’ubusanzwe iva mu bukerarugendo.

Ati “Dushora ku nyungu iva mu bukerarugendo bwacu mu bufaranye nk’ubu bwa Paris Saint-Germain kuko twumva neza ibyiza bizana ku isura rusange y’igihugu ku Isi hose.”

“Ibi bisobanuye ko kureshya abashoramari, kongera ingufu mu bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga muri gahunda ya Made in Rwanda, kurema amahirwe mashya y’ubukungu ku baturage bacu no kongera imirimo mu bijyanye n’ubukerarugendo. Uyu munsi abanyarwanda 142000 bafite akazi mu bukerarugendo, bageze kuri uwo mubare bavuye ku 90000 bariho mu 2017.”

Yakomeje avuga ko umwaka ushize u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1,7 ndetse rwiteze ko uyu mubare wiyongera kurushaho muri uyu mwaka.

Ikindi cyiyongera kuri ibyo ni uko rwanditse ishoramari rya miliyari ebyiri z’amadolari aho byitezwe ko ubu bufatanye buzazamura ishoramari kurushaho.

Bivugwa ko aya masezerano y’u Rwanda na PSG yaba afite agaciro kari hagati ya miliyoni umunani n’icumi z’ama-euro gusa nta muntu n’umwe wo muri RDB wigeze wemeza ko ari ukuri.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Habanabakize Olivier 2020-01-01 08:51:14

Niryizakwamamazakukobikururabamukerarugendobisyo amafaranga akiyongeramugihugu ayomafaranga ashoborakubaka umuhanda,iryumbaryamashuri,amavuriro,....

2
Jean Mateso 2019-12-05 22:41:05

PSG, VOUS ETES LES BIENS VENUS AU RWANDA, NOUS NOUS SOUVENONS TRES BIEN ET SOMMES RECONNAISSANTS DU LABEUR DES BLEUS LORS DU MUNDIAL.
QUE LE TOUT PUISSANT DIEU NOUS BENISSE.

Sé Mtoto wa Mzee.

3
bobo 2019-12-05 09:34:32

ABA TEGURA IBI AYA MA FRW BAYAKORESHE MU KUMANUKA BAKORE VISIT RWANDA FAMILIES CNE BAMENYE UBUZIMA BAMWE BABAYEMO BYAFASHA KURUSHAHO .

4
Nzi 2019-12-05 06:56:29

RUTANGA, ndagukunze cyanee igitecyerezo cyawe nikiza!!

5
REMONTADA 2019-12-05 04:37:35

Nashakaga Paris nibura muri semifinals ariko ubufatanye na RDB nibigenda nka arsenal ndabona noneho itazanarenga huitièmes

6
kPC 2019-12-05 02:16:08

Gushora imali Yes nibyo birakwiye ko bikorwa, ariko nibatwereke nibyavuyemo muri ARSENAL mbere yuko ibi bizamo
Kuruhande rwanjye njye aya mafaranga nayashora mu gihugu imbere akabyara inyungu kuri leta kandi agatanga n’imirimo kuba nyarwanda kuburyo bwihuse (investment with a direct impact on Rwandans)
aho kuyajyana mumahanga aho byaba birimo risk nini cyane yo kutageza no kuri break even Point (BEP)

Murakoze Murakarama

7
Rutanga 2019-12-05 01:48:27

Iyo ndeba comments zimwe na zimwe numva mfite impungenge ko Abanyarwanda tutazi kwihanganira kumva ibinyuranye n’ibyo dutekereza!
Kandi bene nk’ibyo nibyo biteza intambara.
Simbona neza aho Zachee akoze ikosa ry’igitangaza. Afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga uko abyumva ntawe yatutse. Kwibaza ku mikoreshereze y’amafranga ava mu misoro y’Abanyarwanda nta gisanzwe nka byo! Ni nako abayobozi batubwira Birahagije kumwumvisha ko ariya masezerano afite inyungu ku Rwanda aho kujya kumutuka mu mukuru ga mu byondo nk’aho ari inyamaswa!
Nta bupfura burimo mba mbaroga!

8
Jean Mateso 2019-12-05 01:09:41

PARIS SAINT GERMAIN, VOUS ETES LES BIENS VENUS AU RWANDA. Nous nous souvenons noir sur blanc le labeur des BLEUS lors bu mundial. Magnifique.
Sé Mtoto wa mzee.

9
Dieudonne Hakizayezu 2019-12-04 22:28:17

#Zachee, rata ibyo uvuga nibyo, u Rwanda rugomba kuryohera abanyarwanda kurusha uko ruryohera abanyamahanga!

Aya mafr batatinyutse no kuvuga umubare yakabaye ajya mu kubaka abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi.

Naho ubundi abo bakerarugendo bazajya baza bifotozanye n’abana badashyitse nk’uko twabibonye kubwa cya cyamamare cy’igitinganyi De Generes!

10
Dusimann 2019-12-04 13:21:38

Hhhhhh Zachee arandangije! Ibishyimbo kweri! Izi ni inyungu rusange! Utakwishimira ibi yaba ameze nk’umurwayi Wa Malaria uzinukwa Amata! Humura amafaranga azavamo azanyuzwa muri gahunda zinyuranye kuburyo mwene wacu Zachee yayabonera muri SACCO ariko si ayubuntu ni kunyungu nto cyane binyuze muri VUP. Njye nzungukira Mu Muhanda myiza leta irimo kubaka hirya no hino namwe n’ikibuga cy’indege cya Bugesera, Ubusugire n’ituze mu Rwanda twese turabisangiye kandi birishyurwa! Mugire umutima ushima! Thx Rukundo and Dumbuli for your messages! Zachee humura Si ibishyimbo gusa bizakugeraho n’ibijumba n’imyumbati, umuceri n’ikigage bizakugeraho! Trust me!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza