IGIHE

Onomo Hotel yafunguwe ku mugaragaro (Amafoto)

9 9-11-2018 - saa 10:36, Ishimwe Israel

Nyuma y’amezi atandatu Onomo Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali, yafunguwe ku mugaragaro ku wa 8 Ugushyingo 2018.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo abo mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo n’inzego za leta.

Onomo Hotel y’inyenyeri eshatu yubakishijwe imirimbo ijyanye na gakondo y’u Rwanda mu mitako y’imigongo, ibiseke n’ibishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara yizihiye ijisho.

Umuyobozi wa Onomo Hotel, Ruggieri Julien, yavuze ko bahisemo u Rwanda kubera icyerekezo cyarwo.

Yagize ati “Twatangiriye muri Afurika y’Uburengerazuba. Mu kwagura ibikorwa, twasanze u Rwanda rufite ubukungu bwihuta n’imiyoborere ihamye mu bihugu byo mu Burasirazuba. Kubaka hoteli y’inyenyeri eshatu ni igisubizo cyiza ku isoko.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yakiriye Onomo mu zindi hoteli mu kwagura ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama.

Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho gahunda ifasha abikorera kwagura ishoramari ryabo. Igihugu gishyigikiye ubukungu bushingiye kuri serivisi no kubaka ubushobozi bw’abikorera bubafasha gutanga serivisi nziza.”

Ishoramari rishya u Rwanda rwanditse mu myaka 10 ryiyongereye hejuru ya 100% mu gukurura no korohereza abashoramari.

U Rwanda rushaka kwinjiza miliyoni $74, mu bukerarugendo bushingiye ku nama avuye kuri miliyoni $42 yinjijwe mu 2017.

Onomo Hotel yihariye guteza imbere abahanga mu gukora ibijyanye n’umuco mu Rwanda, yasabwe kwita ku bihakorerwa birimo amafunguro n’ibikoresho.

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 wagizwe Ambasaderi wa Onomo Hotel yavuze ko ari ishema kuri we.

Ati “Birihariye kuko ntabwo nakoze muri hoteli. Nahuye na Visi Perezida wa Onomo, Olivier Thery i Dakar, mubwira ko ari igitekerezo cyiza gukoresha imigongo ku nyubako. Yansabye kuba Ambasaderi wayo mu Rwanda. Ndashimira ababigizemo uruhare bose.”

Yashimye ko ari urugendo rugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’affaires), Etienne de Souza, yavuze ko uko hoteli yubatse biteye ubwuzu.

Ati “Biragaragaza intego ya Onomo yo gufasha abantu kumererwa neza. U Rwanda rwakiriye abatetsi n’abayobozi b’amahoteli b’Abafaransa kuva kera. Mu myaka 30 ishize kimwe mu bigo bya mbere by’amahoteli mu Rwanda cyari umunyamuryango w’icyo mu Bufaransa i Paris.Twiteguye gukomeza gusangizanya ubunararibonye.”

Onomo Hotel Kigali iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade. Ifite ibyumba 109, birimo 10 icumi bifite n’ibikoni, byakira imiryango.

Yuzuye itwaye miliyoni $20. Uyirimo nta rungu, ifite internet yihuta ya 4G ndetse umutekano w’abayisura urizewe!

Iri muri 12 zifite ubwiza bwihariye ku mugabane ahateganyijwe kubakwa hoteli 20 bitarenze 2022.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo mu 2017 yagaragaje ko mu Rwanda habarizwa ibyumba bya hoteli 10 488.

ONOMO Hotels ifite hoteli 12 kuva i Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako, Lomé, Conakry, Rabat, Cape Town, Sandton, Johannesburg na Durban (aho yafunguwe ku wa 7 Ugushyingo 2018).

Umuhango wo kuyitaha witabiriwe n’abamurika imideli barimo inzu ya Moshions ya Turahirwa Moses, Inzuki Designs na Art Eplosion. Banasusurukijwe n’urubyiruko rw’abanyempano bitoreza mu Gatenga.

Onomo Hotel Kigali yatashywe ku mugaragaro mu birori bibereye ijisho
Sonia Rolland yagizwe Ambasaderi wa Onomo Hotel Kigali
Muri uyu muhango inzu zikora imideli zahawe umwanya wo kumurika ibihangano byazo
Lion Imanzi ni we wari umusangiza w'amagambo
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangeni (hagati) yitabiriye umuhango wo gutaha Onomo Hotel
Sonia Rolland yashimye Onomo Hotel yakoresheje imigongo igaragaza umuco Nyarwanda ku nyubako yayo
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’affaires), Etienne de Souza, yavuze ko ibihugu byombi bizakomeza imikoranire mu bijyanye n'amahoteli
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yakiriye indabo zagenewe Minisitiri Hakuziyaremye Soraya yari ahagarariye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yijeje inkunga ya Leta y'u Rwanda mu gukomeza imikoranire n'abikorera mu kwagura ubukerarugendo
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel; Sonia Rolland na Perezida wa Onomo Hotels, Ruggieri Julien, bayifungura ku mugaragaro
Hamuritswe imyambaro ikorwa n'inzu y'imideli ya Moshions
Urubyiruko rwitoreza mu Gatenga rwasusurukije abitabiriye uyu muhango
Bagaragaje ubuhanga bwo gutambuka mu bishashi by'umuriro
Umuyobozi wa Onomo Hotels, Ruggieri Julien (ibumoso) na Visi Perezida Olivier Thery bari barimbye mu myambaro yakozwe na Moshions ya Turahirwa Moses (uri hagati)

Kanda hano urebe amafoto menshi

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
amino 2018-11-10 09:24:39

wowe utahazi iyo hotel iherereye munsi ya aho bita kuri peage urenze gato ku cyicaro cya RSSB. ni byiza kunyura umuhanda wo hepfo ugakomeza tout droit àdroite ni nko muri 100 metres uvuye kuri RSSB. merci

2
ddd 2018-11-10 05:13:23

Moshions bravo.mukora ibintu byiza rwose

3
Eric 2018-11-09 19:00:25

@sikombo kuwa ejo uzancakire room muri hotel nziza y’inyenyeri 3 kuzamura muri Kigali. numbonera icumbi nzaguha 100$.

4
Habineza 2018-11-09 12:35:48

Iyi nayo mu bihe bitaha iraba nayo itezwa cyamunara... Dore ko Cyamunara nayo imaze kuba icyorezo.

5
Yohani 2018-11-09 11:05:10

Something is missing...
Iherereye he he ?

6
Abe 2018-11-09 11:01:00

Nonese @ Sikombo ntabanyarwanda uzi bakora mumahoteli? Ntabihingwa byabanyarwanda bigurishwa mumahotel?

7
TetaGasabo 2018-11-09 10:15:43

Moshions akora imyenda myiza cyane, design ze ndazikunda ari very creative. Gusa nuko mbona yavanze imico ya West Africa nu Rwanda ariko ubindi akora ibintu byiza cyane.

8
Inkotanyi 2018-11-09 09:53:16

@Sikombo, wowe se wakwumbatse izo nganda? Nibande ubwira ngo bazubake. Ihangire umyunga ureke kwirigwa uteta

9
sikombo 2018-11-09 04:46:29

ariko aya mahoteri ya buri kanya?nabazungu ninshuti zabo bayararamo?
izo dufite ubu zirahagije abandi nibubake inganda bahe abanyarwanda
akazi.

Kwamamaza