IGIHE

One&Only Gorilla’s Nest yiyongereye ku nyubako zigezweho zakira ba mukerarugendo mu Rwanda (Amafoto)

7 2-11-2019 - saa 19:22, Rabbi Malo Umucunguzi

Igice cy’ibirunga nk’ahantu hafite umwihariko mu bukerarugendo mu Rwanda, hibarutse inyubako nshya y’agatangaza, One&Only Gorilla’s Nest, yubatse mu Kinigi mu ishyamba ry’inturusu, ahantu hitegeye ibyiza by’ibirunga by’u Rwanda.

Nyuma ya hoteli igezweho imaze igihe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, International One & Only Resorts yibarutse irindi shami mu karere ka Musanze, yitezweho kuzajya yakira ba mukerarugendo basura ingagi.

One&Only Gorilla’s Nest ifite ibyumba 14 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo. Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni. Izi nyubako kandi zigizwe n’igice kinini cy’ibirahuri ku buryo umuntu abasha kwitegereza ibyiza bitatse amajyaruguru y’u Rwanda.

Yubatswe mu biti mo hagati ku buryo buri nzu iteretse ku byuma bishinze, aho nibura bibarwa ko inzu imwe yagiye itwara miliyoni imwe y’amadolari ngo yubakwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo nibwo One&Only Resorts yatangaje ko One &Only Gorilla’s Nest yafunguye imiryango mu Rwanda.

Witegereje ku ndangaminsi igaragaza igihe umuntu ashobora kurara muri iyi nyubako, usanga kugeza ku wa 15 Ugushyingo yaramaze gufatwa.

Izi nyubako zikozwe mu buryo bifasha abantu kunga ubumwe n’ibidukikije, kuko zubatse mu mahumbezi aboneka ku birenge by’ibirunga.

Kugeza ubu kuharara byihagazeho kuko nka Forest lodge irimo ibitanda bibiri, kuyiraramo ijoro rimwe ari $3,825 ni ukuvuga nibura miliyoni 3.5 Frw; Forest Lodge King ni $3,060 ni ukuvuga asaga miliyoni 2,8 Frw; Virunga Suite ni $4,760 ni ukuvuga miliyoni 4,3 Frw naho Ingagi suite ni $5,900, nibura ni miliyoni 5,4 Frw.

One and Only Gorilla’s Nest yiyongereye ku zindi nyubako ebyiri zikomeye zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu bice by’ibirunga, zirimo Bisate lodge kuri uyu wa Gatanu yahawe inyenyeri eshanu na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, yatangije ibikorwa mu Rwanda ku wa 1 Kanama 2019.

Ingagi Suite yihagazeho kuko kuyiraramo ari $5,900
Izi nyubako ziri ahantu hizihiye ba mukerarugendo
Virunga Suite ni inzu yakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru
Silver back Suite ni inzu nayo iboneka mu Kinigi, muri One & Only Gorilla's Nest
Two Bedroom Forest Lodge yo kuyiraramo ni $3,825
Ingagi Suite ifite ubwogero bwihagazeho
Inzu zubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butaka
Iyi nyubako yagenewe ubwogero bufasha benshi kuruhuka boga
One&Only Gorilla’s Nest yiyongereye ku nyubako zigezweho zakira ba mukerarugendo mu Rwanda
Ni inyubako iteye amabengeza kandi yubatswe mu buryo bugezweho
Benshi bifuza gutemberera mu Kinigi ahantu heza uba witegeye Ibirunga
Ingagi zo mu Birunga ziri mu bikurura ba mukerarugendo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
#gukunda igihugu# 2019-11-05 05:15:18

ibi ni byiza kuko byongera ishoramali mugihugu bigatuma abantu babona akazi ndetse n’abaturiye aho hantu babona uko bagurisha imboga n’ibindi bikenerwa bityo rero abatekereza ko hoteli ari’izabanyamahanga gusa ntabwo aribyo kuko ibizivuyemo bisaranganywa kandi ba nyiri iryo shoramali batanga n’imisoro mugihugu.
icyo nashakaga kwongeraho ni uko aba artiste bo mugihugu bagombye guhabwa amahugurwa kumitako ikenerwa no kubihangano bikoreshwa nayo mahoteli?

2
ddd 2019-11-03 16:50:56

Ni byiza.gusa nizere ko hatekerejwe k uko ibidukikije byaho hantu bizagumya kubungwabungwa. Kdi imirimo y iyo lodge ntibibangamire!

3
Innocent 2019-11-03 03:22:52

Eeeeeh! Ese bizashoboka ko ibyiza by’u Rwanda abanyarwanda nabo babyishimishamo ra? Ni danger ariko ntacyo tuzajya tubirwbera inyuma!

4
valens 2019-11-02 23:32:49

iyi hotel yari iya MUVUNYI Paul wayoboraga Reyon sport yarayikodesheje imyaka 30 years nane barayivuguruye igiye kuba iya mbere ihenze mu Rwanda wumvuse ayo ma dollars yase!!!! mbega ntamunyarwanda waharara 2 nabanyamahanga gusa

5
tito 2019-11-02 22:05:13

Hari umunyarwanda numwe wayabona ra?

6
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-02 20:10:16

Nyamara ibyiza by’u Rwanda siby’abanyarwanda, ni bangahe se bashobora kwigondera kurara muri iyi hoteli bakarenzaho no gusura pariki ku giciro cya 1500$?

7
Ok 2019-11-02 13:01:18

Ngo 3,800$/ijoro muri iyo hoteli! Ariko ye; n’uko nyine ari iya mukerarugendo wo mu mahanga. Nizere ko umukozi waho ahembwa neza.

Kwamamaza