Biragoye ko hari umuntu watembereye mu Karere ka Rubavu muganira ngo akubwire ko atagize amatsiko yo kwinjira muri Lake Kivu Serena Hotel , ngo yitegereze ubwiza bwayo cyane ko iri mu zireshya abatari bake.
Lake Kivu Serena Hotel ifite inyenyeri eshanu, ni imwe mu zimaze kuba ubukombe mu Karere ka Rubavu uhereye mu 2007 ubwo yavugururwaga igahabwa iryo zina. Ni imwe mu zikurura abatari bake bakunze kugenderera Rubavu by’umwihariko bifuza gusura ikiyaga cya Kivu.
Iyi hoteli iri mu birometero 160 uturutse mu Mujyi wa Kigali, bikaba iminota 20 mu gihe wayerekezaho wifashishije indege.
Ni hoteli ifite ibyumba 65 birimo 36 byifashishwa na buri wese wifuza kuyisura, bitandatu by’abanyacyubahiro benshi bita ‘Suites’ ndetse na 23 byakira imiryango (family rooms).
Nk’izindi hoteli z’inyenyeri eshanu, usanga mu cyumba harimo buri kimwe nkenerwa yaba telefone wakwifashisha mu guhamagara, internet, televiziyo n’ibindi byinshi.
Leon Munyeshuri ukuriye serivise zo kwakira abakiliya muri Lake Kivu Serena Hotel, yabwiye IGIHE ko iyi hoteli ari imwe mu zakira ba mukerarugendo bagenderera Akarere ka Rubavu by’umwihariko igakundwa n’abanyamahanga batari bake.
Ati “Urabona ko ari hoteli iri neza ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ba mukerarugendo bagenderera Akarere kacu usanga akenshi baba bifuza kuba muri Kivu Serena. Indi mpamvu ituma bahakunda ni uko dufite serivise zo kubatembereza yaba mu mazi ndetse no mu modoka tubajyana ahandi hantu nyaburanga hatandukanye.”
Munyeshuri yavuze ko hari benshi muri ba mukerarugendo usanga bifuza gusura ibindi bice nyaburanga babagana bakabafasha kuhagera ndetse no kuhatemberera ariko bagataha muri Lake Kivu Serena Hotel.
Iyi hoteli iracyafite imbogamizi z’uko Abanyarwanda bayifata nk’iy’abanyamahanga gusa, ari nabyo Munyeshuri yikijeho ahamya ko imiryango ifunguye kuri buri wese.
Ati “Urebye imwe mu mbogamizi zihari ni uko usanga Abanyarwanda bagifata Kivu Serena Hotel nk’iyabanyamahanga, ntabwo aribyo rwose uko tubonye umwanya wo kubibabwira tugerageza kubibutsa ko yubakiwe buri wese uyigana.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bifuza gusura Lake Kivu Serena Hotel bajya bakurikira kenshi imbuga nkoranyambaga zayo kenshi kuko ariho batangira amakuru by’umwihariko y’igihe bashyizeho poromosiyo cyangwa gahunda yihariye.
Ati “Nk’ubu muri iki gihe cy’impeshyi hari gahunda y’igabanya ry’ibiciro twashyizeho, turi gukangurira abantu kuba bafashe ibyumba byo mu minsi mikuru hakiri kare kuko hano ubusanzwe haruzura neza neza, ayo yose rero ni amakuru wakura ku mbuga nkoranyambaga zacu.”
Uretse ba mukerarugendo, iyi hoteli yakira imiryango ishaka kuharuhukira ndetse n’abakozi b’ibigo bitandukanye bifuza kuhakorera inama cyangwa umwiherero.
Ni hoteli ariko kandi ku rundi ruhande yakira ibirori bitandukanye n’abageni bifuza kuharuhukira nyuma y’ubukwe.
Umuhanda werekeza muri Kivu Serena Hotel ukunze no kwifashishwa n'abakora siporo by'umwihariko batwaye amagare
Kivu Serena Hotel iri mu za mbere zifite izina rikomeye i Rubavu
Akayaga usanga muri Kivu Serena Hotel gatuma wiyumvamo ikaze bataranakwakira
Ahateganyirijwe gufatira amafunguro, abantu baba bitegereza ikiyaga cya Kivu
Ku ibaraza ry'ahafatirwa amafunguro umuntu yumva akayaga gaturuka mu kiyaga cya kivu
Imbere mu cyumba cya Kivu Serena Hotel
Icyumba cyo muri Kivu Serena Hotel kiba kirimo buri kimwe cyose nkenerwa ku muntu wakirayemo
Televiziyo isusurutsa uwaraye muri Kivu Serena Hotel
Isuku ni kimwe mu byigaragaza ucyinjira muri Kivu Serena Hotel
Mu cyumba haba harimo ibyo kunywa byagufasha kwica inyota
Mu cyumba haba hanateguye imbuto z'ubwoko butandukanye wifashisha mu gihe waba uzikeneye
Intebe zo kwicaraho wirebera televiziyo mu gihe uri mu cyumba zarateganyijwe muri Kivu Serena Hotel
Bitewe n'uko iri ahitaruye urusaku rw'ibindi byose iyo waraye muri Kivu Serena Hotel usinzira nta nkomyi
Ibiti biteye muri Kivu Serena Hotel biyizanamo akayaga gakundwa n'abatari bake
Hari ibyumba uraramo ukaba witegeye ikiyaga cya Kivu
Ku ibaraza uraharuhukira ukagubwa neza
Inzira iva mu byumba bya hoteli ikikijwe n'indabyo zikundwa n'abatari bake
Muri Kivu Serena Hotel hateganyijwe ubwato butembereza abashyitsi
Ubwato bwihariye kandi bugezweho buba bwateguriwe abaraye muri Kivu Serena Hotel ngo bubatembereze Ikiyaga cya Kivu
Kivu Serena Hotel ifite ubwato bw'ubwoko butandukanye
Uretse ubwato, muri Kivu Serena Hotel hari n'abahanga mu kubutwara batembereza abantu mu kiyaga cya Kivu
Iyo ugeze mu mazi hagati witegeye Kivu Serena Hotel neza
Uretse abakiliya ba Kivu Serena Hotel, usanga abatembereye ku kiyaga cya Kivu niyo baba batayirayemo baza kuhafatira amafoto no kwihera ijisho ibyiza byaho
Iyi Hotel yubatse neza ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
'Piscine' ya Kivu Serena Hotel yubatse ku buryo buryoshya amafoto
Ahafatirwa amafunguro muri Kivu Serena Hotel
Bafite abahanga mu gutegura amafunguro atandukanye
Buri kantu nkenerwa ku hafatirwa amafunguro kaba kateguwe kandi ku gihe
Buri wese ahabwa amahitamo y'icyo ashoboye gufata muri Kivu Serena Hotel
Piscine ya Kivu Serena Hotel ni imwe mu bikurura abahanga mu koga bishimisha
Buri gitondo amazi yo muri 'piscine' ya Kivu Serena Hotel abanza gupimwa
Kuri buri cyumba cya Kivu Serena Hotel, hari aho umuntu yicara yumva akayaga mu gihe abyutse cyangwa adashaka kujya kure y'aho yaraye
Hari benshi bahitamo kwiyicarira ku mucanga w'Ikiyaga cya Kivu bumva amahumbezi yo mu mazi ari nako baruhuka
Umucanga wo kuri Kivu Serena Hotel wifashishwa mu mikino itandukanye
Ahandi umukiriya wa Kivu Serena Hotel afatira icyo kunywa cyangwa amafunguro anaganira na bagenzi be
Hateguwe icyumba kinini cy'aho abantu bafatira ibyo kurya no kunywa banaganira
Mu ijoro uwaraye muri Kivu Serena Hotel, iyo yicaye ku ibaraza ryaho aba yumva akayaga keza kazamuka mu Kiyaga cya Kivu
Ba mukerarugendo bakunda gutwara ubwato bwo muri Kivu Serena Hotel
Hateganyijwe amagare yifashishwa n'abakiliya ba hoteli baba bifuza gukora siporo
Hanateguwe icyumba cyo gukoreramo siporo kirimo ibikoresho ndetse n'abatoza babihuguriwe
Aho gufatira amafunguro cyangwa icyo kunywa unitegeye ikiyaga cya Kivu
Isuku y'ahafatirwa amafunguro ni kimwe mu byitabwaho muri Kivu Serena Hotel
Aba bari mu kiyaga cya Kivu barya umunyenga wo mu bwato
Amafoto ya IGIHE: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!