IGIHE

Impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kwakira isozwa ry’imurika ry’Ingoro Ndangamurage muri Afurika

0 20-11-2019 - saa 07:02, Ishimwe Israel

Kuva ku wa 15 Ugushyingo kugera ku wa 31 Ukuboza 2019 mu Ngoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt hari kubera imurika ridahoraho riri mu akomeye muri Afurika rizwi nka Future Africa Visions in Time (FAVT).

FAVT ni imurika rizasorezwa mu Rwanda nyuma yo kuzenguruka ibindi bihugu bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane bibarizwamo Abanyafurika benshi.

Ryashyizwemo ibihangano bitandukanye by’abahanzi n’abanyabugeni bazwi muri Afurika no mu Rwanda birimo bishushanya urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no gukira ibikomere nka zimwe mu nsanganyamatsiko zatanzwe ku banyabugeni bashushanyije.

Imurika ryanyuze mu bihugu birimo Kenya, Afurika y’Epfo, Brazil, Zimbabwe, Namibia, Burkina Faso, Cuba, Uganda mbere yo kugera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt, Rusaro Utamuriza Carine, yavuze ko mu gukusanya ibyamuritswe habajijwe abantu batandukanye barimo abahanzi, abashakashatsi n’abandi icyo batekereza ku hazaza.

Iri murika riri mu Ngoro yo kwa Richard Kandt, ririmo ibihangano by’ubwoko butandukanye, amajwi y’abantu babajijwe yumvikana mu cyumba cyabugenewe ndetse hari n’ahantu ushobora kwicara ukitekerezaho, ukibaza ku hazaza hawe.

Yakomeje ati “Iri murika ridahoraho ni ryiza cyane ku bashyitsi badusura, mu buzima hari ibyo udatekereza ariko aha ufata umwanya ugatekereza ku byo wakora. Rizafasha abantu kumenya umuco w’u Rwanda.”

Ni imurika ryitezweho kongera umubare w’amafaranga yinjizwa n’Ingoro Ndangamurage yitiwe Kandt avuye kuri miliyoni 3-4 Frw ya buri kwezi no kuzamura abasura bakarenga 1500.

Umuyobozi wa Goethe Institute Kigali, Katharina Hey, yavuze ko iri murika rizasorezwa mu Rwanda kuko ari igihugu gihagaze neza.

Ati “Kigali ni icyitegererezo kuri Afurika, iterambere ry’igihugu riha u Rwanda umwanya wihariye utuma rwibandwaho ku Isi yose n’i Burayi. Twatekereje ko hano mu mutima wa Afurika ari ahantu habereye gusorezwa imurika ririmo Abanyafurika.’’

Yakomeje ati “Uburyo iri murika rikorwa byerekana ko abantu bashobora kugaragaza ibitekerezo byabo mu buryo butandukanye bufasha ababireba kugerwaho n’ubutumwa.’’

Mu Rwanda imurika ryahaye umwihariko kwibuka no gukira ibikomere nk’ingingo y’ingenzi ku muryango Nyarwanda.

Yakomeje ati “Ni uburyo bwo gutekereza ku hahise hagoye urema ahazaza heza. Hari ibindi bihugu twanyuzemo aho twavuze ku bijyanye n’ubukoloni n’ibindi’’

Umunyabugeni Uwase Christa ufite ibihangano bitatu muri iri murika yavuze ko kuba byaratoranyijwe ari ishema kuri we.

Ati “Nibanze ku nsanganyamatsiko ivuga ku kwibuka no gukira ibikomere. Nahisemo gukira kuko ari ikintu tudakunze kuvuga, mu Rwanda hari Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri njye numva ari icya ngombwa cyo kuganirwaho ngo twitegure kutajyana bya bikomere mu gihe kiri imbere.

Uyu munyabugeni ubimazemo imyaka itanu avuga ko kuganira ku byabaye mu Rwanda bituma abantu bakira ibikomere bityo bigafasha ko habaho kwiyubaka no gutera imbere.

Abahanzi bafite ibihangano muri FAVT barimo Mizero Cedric, Chris Schwagga, Crista Uwase, Uwayo Ingrid, Lilian Magodi, Moses Serubibi, John Kamicha, Sam Hopkins, Rui Assubuj, Sylowia Kyambi n’abandi.

FAVT ni imurika ryatangiye mu 2015, mu Rwanda ryateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), Goethe Institute na Kaminuza yo mu Budage ya Bayreuth.

Muri iri murika hari ahantu hagenewe abantu bashobora kuruhukira, bakitekerezaho. Iki gihangano cyiswe "Travelling to Turiya'' cyakozwe na Ingrid LaFleur
FAVT ihuriza hamwe ibihangano by’ubwoko butandukanye birimo ibishushanyije, amafoto, amajwi, collage, ubuhanzi n'ibindi
Compagnie Amizero yasusurukije abitabiriye ibirori mu mukino uryoheye ijisho
Abitabiriye iki gikorwa babanje gusura Ingoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt
Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt, Rusaro Utamuriza Carine, yasobanuye ko iri murika ryitezweho kuzana inyungu nyinshi
Rusaro Carine yashimye abitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza Future Africa Visions in Time (FAVT) igiye gusorezwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, ari mu bitabiriye iki gikorwa
Muri iri murika harimo ibihangano bitandukanye by'abahanzi bafite izina muri Afurika
Abitabiriye itangizwa ry'imurika ridahoraho basura ibihangano bitandukanye byarishyizwemo
Mizero Cedric ni umwe mu banyabugeni bafite ibihangano mu imurika rya FAVT
Umunyabugeni Uwase Christa ari mu bahanzi batatu bakomoka mu Rwanda bafite ibihangano muri iri murika

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza