IGIHE

Ibyaranze urugendo rwa Sergio Ramos na bagenzi be mu Rwanda (Amafoto na Video)

0 14-05-2022 - saa 08:38, Mihigo Saddam

Ku wa 30 Mata 2022 nibwo inkuru yabaye kimomo ku misozi yose y’u Rwanda ko ibihangange mu mupira w’amaguru, Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer basesekaye i Kigali.

Nta mukino aba bagabo bari bagiye gukina mu Rwanda nubwo babigize umwuga ahubwo bari muri gahunda yo kureba ibyiza birutatse.

Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bose ni abakinnyi ba Paris Saint Germain (PSG) mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

PSG ni imwe mu makipe afitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye.

Bakigera mu Rwanda bahise bajya muri Parike y’Akagera barahacumbika banareba ibyiza nyaburanga biri muri iyi pariki.

Aba bagabo bafashe umwanya bahura n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, basangira ifunguro mbere yo kujya gusura ingagi.

Bagize umwanya uhagije wo gusura Pariki y’Ibirunga aho batsuriye umubano n’ingagi n’izindi nyamanswa zitandukanye.

Basuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi.

Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside cyabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022.

Bigeze kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022 nibwo aba bakinnyi bahuye n’itangazamakuru muri Kigali Convention Centre (KCC) banaganira n’abana bakina muri PSG Academy.

Muri iki kiganiro, abana bahawe umwanya babaza ibibazo by’amatsiko bahabwa ibisubizo mu buryo butandukanye bitewe n’uwabajijwe.

Mbere yo gutaha, Sergio Ramos yavuze ko yanezerewe cyane n’uko yasanze u Rwanda kandi bitazaherera aho ahubwo azagaruka.

Yagize ati “ Narishimye cyane ku buryo n’ubu gutaha ntabishamadukiye. Nzagaruka kuko ntabwo ibi byiza nabyigomwa igihe kirekire.”

Umunyezamu wa PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Costa Rica, avuga ko amateka y’u Rwanda yamuhaye isomo rikomeye ry’uko igihugu cyakwiyubaka nyuma y’ibibazo.

Yagize ati “Mu mateka y’u Rwanda hari aho ugera ukagira amatsiko yo kubona uko rumeze ubu. Buri wese yibaza ibanga Abanyarwanda bakoresheje ngo bagarure ishusho y’igihugu.”

Sergio Ramos ni myugariro ukomeye ku rwego rw’Isi ukina mu mutima w’ubwugarizi muri PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne kuva mu 2005.

Ramos w’imyaka 36 yatangiye ruhago mu 1992 akina mu Camas y’abato ahava mu 1996 ajya muri FC Sevilla y’abato kugeza mu 2003.

Mu 2005 yavuye muri FC Sevilla agana muri Real Madrid yavuyemo mu 2021 ajya muri PSG azakinira kugeza mu 2023.

Umunya-Costa Rica, Keylor Antonio Navas Gamboa w’imyaka 35 nawe yabaye muri Real Madrid imyaka itanu (2014-2019) mbere yo kujya muri PSG mu 2019.

Navas yabaye muri Levante kuva mu 2014, ikipe yakiniye nk’intizanyo ya Albacete yari yamuguze imyaka ibiri, 2010-2012.

Mu bwana bwe, yakiniye Saprissa kuva mu 1999 kugeza mu 2005 yinjira mu ikipe nkuru yavuyemo mu 2010 ajya muri Albacete.

Julian Draxler w’imyaka 28 akina hagati mu kibuga afasha abataha izamu. Yageze muri PSG mu 2017 avuye muri VFL Wolfsburg yabayemo kuva mu 2015 kugeza mu 2016.

Draxler kandi akinira Ikipe y’Igihugu Nkuru y’u Budage kuva mu 2012 akaba amaze gukinamo imikino 58. Julian kandi yakiniye Ikipe ya Schalke04 y’iwabo mu Budage.

Thilo Kehrer ni myugariro w’imyaka 25 ukinira PSG kuva mu 2018 ubwo yari avuye muri Schalke04 y’iwabo mu Budage.

Kehrer ni we wari muto mu bakinnyi ba PSG basuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. Uyu kandi yakiniye VFB Stuttgart (2010-2012) na SSV Reutingen imyaka itandatu (2000-2006).

Navas ubwo yageraga i Kanombe
Bwa mbere mu mateka Sergio Ramos ubwo yari ageze mu Rwanda
Draxler ubwo yageraga mu Rwanda yari afite amatsiko menshi yo gusura ibyiza byarwo nyaburanga
Julian Draxler, Keylor Navas, Sergio Ramo na Thilo Kehrer bafite inkuru ndende yo kuzabara i Paris imyaka n'imyaka
Imparage zo muri Parike y'Akagera zabonanye na Sergio Ramos
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'ababatembereje muri Pariki y'Akagera
Draxler na Kehrer bombi bakomoka mu Budage
RDB isanzwe ifitanye amasezerano na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda
Bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
PSG isanzwe ifite irerero ry'umupira w'amaguru mu Rwanda
Baganiriye n'abana bato bakunda umupira
Sergio Ramos yigeze kwita ingagi izina rya mudasumbwa mu muhango uheruka wo kwita izina
Byari ibyishimo ubwo aba basore bari bageze muri Pariki y'Akagera
Sergio Ramos García w'imyaka 36 ni myugariro w'ikipe y'igihugu ya Espagne na PSG
Sergio Ramos yifashishije indebakure kugira ngo abone inyamaswa ziri mu Rwanda
Sergio Ramos na bagenzi be basogogenjwe ku mbyino za Kinyarwanda
Sergio Ramos na Julian Draxler mu misozi yo muri Pariki y'Ibirunga
Sergio Ramos n'umugore we Pilar Rubio bamaze kubyarana abana bane
Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer ubwo bari muri Pariki y'Akagera
Umunyezamu wa PSG, Keylor Navas n'umugore we Salas Andreas babonye inkuru nziza bazabarira abana babo
Byari ubuzima bushya ku bakinnyi ba Paris Saint Germain ku butaka bw'u Rwanda
Bahawe amafunguro yateguriwe ku butaka bw'u Rwanda
Byari ibyishimo ubwo aba bakinnyi bajyaga gusura ingagi mu Birunga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza