IGIHE

Ibirori byahumuye! Radisson Blu yinjije Abanyarwanda mu bihe by’iminsi mikuru (Amafoto)

0 5-12-2023 - saa 11:46, Mugisha Christian

Radisson Blu Hotel & Convention Centre, ni imwe mu mahoteli akomeye mu Rwanda. Bimaze kumenyerwa ko mu ntangiriro z’Ukuboza buri mwaka, igira ibikorwa binyuranye harimo n’ibyo inyuza muri serivisi zayo ishimisha Abaturarwanda, inabinjiza mu bihe by’iminsi mikuru banezerewe.

Ibirori byo kwinjira mu minsi ya nyuma y’uyu mwaka, byabimburiwe no gucana ikirugu cya Noheli ‘Christmas Tree Lighting’, kiri mu binini bicanwa mu Rwanda.

Mu mperza z’icyumweru gishize ku ya 01 Ukuboza 2023, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, nibwo ababyeyi n’abana babo, abakundana n’abandi b’ingeri zitandukanye basaga 800, bari bamaze gusesekara ahabereye iki gikorwa.

Hari hatatse mu buryo bubereye ijisho, ku buryo hafatirwaga amafoto azahora ari urwibutso ruhebuje ku bayafashe.

Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo ku bari bitabiriye. Baryohewe n’umuziki aho basusurutswaga n’umuhanga mu kuvanga imiziki ukiri muto cyane, Dj Professor, indirimbo za korali, abakora ubufindo, ku buryo abakuru n’abato bari bafashwe neza.

Hari imikino itandukanye yashimishije abana, ndetse banagirana ibihe byiza na Père Noël, wabageneraga impano zinyuranye nk’uko abimenyereweho.

‘Made in Rwanda’ yahawe umwihariko

Muri ibi birori kandi Radisson Blu Hotel & Convention Centre, yageneye urubuga abafite imishinga ikora ibikomoka mu Rwanda, rwo kugaragaza ibikorwa byabo kandi bakabikora ku buntu nta kiguzi, mu gihe cy’iminsi itatu byamaze.

Bamwe mu bari babukereye barimo abakora imyambaro, ubugenzi, abatunganya ikawa n’abandi benshi.

Mu minsi ibiri yakurikiye hakozwe ibindi bikorwa byiswe ‘Christmas Bazaar’ birimo imikino, filime n’ibindi byihariye byari bigamije gushimisha no kwigisha ababyitabiriye by’umwihariko abana, kandi kwinjira muri ibi bikorwa byari ubuntu.

Umwe mu bakozi ba Radisson Blu Hotel & Convention Centre, wari uhagarariye ibikorwa by’itegurwa ry’umunsi wo gucana ikirugu, Eric Rugamba, yavuze ko muri ibi bihe abantu baba bitegura kwinjira mu mwaka mushya, iyi hoteli iba ibahishiye udushya twinshi.

Yagize ati “Mu ijoro rishyira umunsi wa Noheli n’uw’Ubunani, tuba twateguye ifunguro utasanga ahandi, ku buryo unagarutse hano ku munsi ukurikiye utarihasanga.”

Yavuze ko kandi ku bijyanye n’amacumbi ndetse n’ibyumba by’inama muri iki gihe, hazaho igabanyuka ry’ibiciro mu rwego rwo gufasha abakiliya babo gutangira umwaka mushya wa 2024 mu byishimo.

Byitezwe ko hazaturitswa urufaya rw’ibishashi by’umuriro [Fireworks], byinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2024, bikazabera ku gisenge [Rooftop] cya Kigali Convention Centre, aho hazaba hari n’imyiyereko ya drones izaba itangaje kandi inogeye ijisho.

DJ Professor, niwe wavangaga imiziki
Ibi birori byasusurutswaga n'itsinda ry'ababyinnyi batandukanye
Ibi ni ibirori ngarukamwaka bisanzwe bitegurwa na Radisson Blu Hotel & Convention Centre
Iki kirugu cyubatswe gifite uburebure bwa metero 20
Hateguwe imitako inyuranye ibereye ijisho
Haririmbwe indirimbo za Kolari zitandukanye, binyura abana
Imyambaro ikorerwa mu Rwanda nayo yaramuritswe mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda'
Hari n'inzu itatse mu buryo bwa Kinyarwanda
Abana, bagiranye ibihe byiza na Père Noël, wabageneraga impano zinyuranye
Abana bari bizihiwe
Abafite ibihangano binyuranye by'ubugeni nabo ntibatanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza