Mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yongeyemo Umujyi wa Karongi uhabwa umwihariko wo kuba umujyi w’ubukereragendo, bijyanye n’ibyanya nyaburanga bihagaragara.
Mu byashingiweho mu kugira Karongi igicumbi cy’ubukerarugendo si uko urusha indi mijyi imiturirwa n’ibindi, ahubwo ni uko ufite ibyiza nyaburanga byinshi byegeranye, kakaba n’Akarere katarangizwa cyane n’ibikorwa bya muntu.
Uyu mujyi uri mu bilometero 130 uvuye mu Mujyi wa Kigali, ukaba uteretse ku kibero cy’uruhererekane rw’imisozi igize isunzu rya Congo-Nil.
Muri aka karere ni ho hari Rwabisuka, urutare ruherereye mu Murenge wa Rugabano. Ni ibuye rishashe rikagera ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba.
Uretse kuba ari rurerure aho rufite ubureburere bugera kuri metero 200, runafite akandi karusho k’uko uruhagazeho areba amataba meza ya Rubengera, ubuhinzi bwuhirwa bwa Gitwa, imisozi y’Isunzu rya Congo-Nil, Umusozi wa Gisunzu, imisozi ya Sakinnyaga, Pariki ya Mukura, byose bikaryoshywa n’Ikiyaga cya Kivu.
Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu nyaburanga birindwi muri byinshi bibumbatiye ubwiza bwa Karongi, akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu kakaba n’irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki ya Nyungwe.
Ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu
Intara y’Iburengerazuba ifite uturere dutanu dukora ku Kiyaga cya Kivu ariko iyo bigeze mu Karere ka Karongi ubwiza bwacyo bugaragara kurushaho kubera ubwinshi bw’ibigobe, imyigikibakirwa n’ibirwa.
Ibirwa biri mu Kiyaga cya Kivu ahandi biratatanye ariko byageze mu Karere ka Karongi biriyegeranya ku buryo n’ushaka gusura ibirwa byo mu Karere ka Rutsiro anyura i Karongi.
Abashoramari batangiye kumenya iri banga bageze kure bubaka amahoteri ku myigimbakirwa n’ibigobe byo muri Karongi ku buryo mu myaka 31 ishize Karongi yavuye kuri hoteli ebyiri gusa, ubu ikaba igeze kuri hoteli zikabakaba 20.
Imisozi ya Gisovu
Imisozi ya Gisovu mu Karere ka Karongi, iri ku isunzu rya Congo-Nil, ikaba na hamwe mu hubatswe rumwe mu nganda za mbere z’icyayi mu Rwanda.
Icyayi cyahatewe cyahuriranye n’ubwiza bw’iyo misozi birema ahantu nyaburanga, wa mugani hakerereza abagenzi.
Ni mu birometero bike uvuye ku isoko ya Nili iri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’Akarere ka Karongi no ku birometero bike na none uvuye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero.
Ibi byahaye Akarere ka Karongi umwihariko udafitwe n’akandi karere ko mu Rwanda wo kugira ibirango bibiri mu murange w’Isi urebererwa na UNESCO. Iyo mirage ni Ishyamba rya Nyungwe n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bateganya kuhubaka inzira y’Ubudaheranwa (Resistance trail), izajya yifashishwa mu gusobanura ubudatsimburwa bw’Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho kuva mu 1959 kugera mu 1994.
Iyi nzira izasobanura uburyo bw’imirwanire Abatutsi bo mu Bisesero bakoreshaga ari bwo kwivanga no kwiroha.
Ati “Bisesero dushaka kuyubakamo amahoteli kugira ngo uhageze atinde. Ubukerarugendo ni ugutindisha umuntu umuvanaho utwo yaje yitwaje mu ikofi”.
Amariba ya Bisesero
Iriba rya Bisesero rishamikiyeho ibintu byinshi bifitanye isano n’ubutwari bwo kwirwanaho Abatutsi berekanye muri Jenoside.
Abanyarwanda ni bo bavuga ko Imana y’inka iba ku iriba. Ku Iriba rya Bisesero, haberaga inkomati y’abashumba buri wese ashaka ko inka ze zinywa ku mazi mbere.
Ni iriba ryagiraga imihora y’inka yavaga imihanda yose inka zikahahurira zije kunywa ku iriba rihiye ryatumaga inka zima vuba.
Umujyi wa Karongi
Umujyi wa Karongi nubwo udakize ku mucanga wo ku mazi nk’Umujyi wa Rubavu, na wo uri mu ikurura ba mukerarugendo by’umwihariko, abakeneye ahantu heza hatuje habafasha kuruhuka mu mutwe.
Imiterere y’Inkombe z’Ikiyaga cya Kivu yatumye aka Karere gahitamo ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije kuko ahenshi muri Karongi ni umusozi umanuka ukinjira mu mazi y’Ikivu nta kibaya kinyuzemo.
Inkombe z’Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi zigizwe n’udusozi twinjiranamo, kamwe gahereza akandi ku buryo iyo ba mukereragendo bahageze basanga Umujyi wa Karongi umeze nk’imijyi iri ku Nyanja ya Méditerranée.
Umujyi wa Karongi ugabanywamo ibice bibiri n’Umusozi wa Gatwaro. Igice cyo mu burasirasuba bw’uyu musozi ni umujyi w’ubucuruzi naho mu burengerazuba bwaho buri gice cyinjira mu mazi y’Ikivu ugisangaho hoteli ikomeye.
Umusozi wa Sakinnyaga
Sakinnyaga ni umusozi muremure uhera ku Kiyaga cya Kivu ukazamuka ukagera aho bita mu Gasenyi ku gasongero nk’imisozi igize isunzu rya Congo Nili.
Uyu musozi umuntu uri mu karere ka Rutsiro aba awureba, ndetse n’umuntu uri ahitwa ku Rutare rwa Ndaba bikaba uko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burimo gutegura umushinga wo kuwandikaho “Visit Karongi” bigakorwa mu ishusho y’amabara amurika ku buryo umuntu uri mu ndege azajya abasha kubisoma nk’uko abona i “Holly Wood” muri Amerika.
Akarere ka Karongi gafite n’umushinga wo gukora inzira y’ubukererarugendo izagenda igahura n’izakorwa mu Bisesero, ku buryo umuntu waraye muri hoteli bugacya agasurwa ibirwa, ku munsi wa gatatu azajya abona ikindi gishya cyo gusura. Ni inzira biteganywa ko kuyizenguruka bizajya bifata iminsi irenga itatu.
Isumo rya Coza
Niba ujya ukora urugendo Karongi-Rusizi, byanze bikunze wabonye isumo riri ahitwa mu i Coza, rw’ahubatse Uruganda rukora amato.
Iryo sumo hejuru ya ryo hari andi atandatu, bivuze uriya musozi uriho amasumo arindwi y’uruhererekane. Ni hamwe muhari gutegurwa kujya hasurwa na ba mukerarugendo basura akarere ka Karongi.
Rwabisuka
Rwabisuka ni urutare rurerure ruhera ku Rutare rwa Ndaba rwerekeza mu rugabano rw’amazi y’uruzi rwa Congo n’amazi y’uruzi rwa Nili. Ni rwo ruzaba intangiriro y’ubukererarugendo rushingiye ku cyayi gihinze mu mpinga z’isunzu rya Congo-Nil.
Imbere gato ya Rwabisuka hari uruhererekane rw’imisozi ihinzeho icyayi, ikaba inateretseho inganda zigitunganya zirimo uruganda rw’icyayi rwa Rugabano.
Harimo Uruganda rw’Icyayi rwa Karongi, urwa Gisovu, ruhereza izo mu Karere ka Nyamasheke zirimo Uruganda rw’icyayi rwa Gatare, urwa Cyato, urwa Gisakura, ku musozo w’isunzu rwa Congo-Nil mu Karere ka Rusizi hakaba uruganda rw’icyayi rwa Shangasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!