IGIHE

Hatangijwe ubukerarugendo buzenguruka ikiyaga cya Kivu bwiswe ‘Destination Kivu Belt’

5 18-06-2019 - saa 17:03, Mukwaya Olivier

Mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, hatangijwe ubukerarugendo bwihariye bwiswe ‘Destination Kivu Belt’ buzajya bukorerwa ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu kuva mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Ubu bukerarugendo bukazajya bukorwa mu kugenda n’amaguru, gutwara igare, kureba urusobe rw’inyoni zitandukanye usanga kuri uyu mukandara, kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu no gusura ubuzima bw’abaturage babamo nk’abahinzi ba kawa, abahinzi b’amasaka, abarobyi n’uburyo inka zoga mu kiyaga.

Bwafunguwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu rwavuye i Rubavu rugasorezwa i Karongi, rwakozwe n’abarimo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, avuga ko kuba ubu bukerarugendo butarakorwaga ari amakuru make abantu batari bafite.

Ati “Mu myaka ishize wasangaga gushora imari mu bukerarugendo no kwakira abantu byafatwaga nko kwigerezaho. Ariko byaterwaga no kutagira amakuru ahagije. Uyu mushinga ufite inshingano zo kugaraga amahoteri naho kurara hahari bikazongera umubare w’abantu basura umukandara wa Kivu”.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Alphonse Munyantwali, wakoze uru rugendo kuva mu Karere ka Rutsiro kugera mu Karere Karongi avuga ko aka gace gafite umwihariko w’ibyiza byinshi abantu basura, akizeza ubufatanye bw’intara.

Ati “Umukandara wa Kivu ukize ku bintu nyaburanga. Kugenda n’igare mu bice bya Congo Nil ugenda ubona ubudasa. Abaturage ubwabo nabo bafite umuco bihariye bereka abantu. Turishimira ibi bikorwa kuko bije kuzamura ubukerarugendo”.

Ubuyobozi bwa Destination Kivu Belt, buvuga ko uretse ubu bukerarugendo hari gahunda yo gutangiza ubukerarugendo buhereye mu gace k’ibirunga bugakomereza ku mukandara wa Kivu bugasorezwa mu ishyamba rya Nyungwe.

Hanafunguwe ku mugaragaro kandi ikigo cyitiriwe ubukerarugendo bwo ku mukandara wa Kivu, cyashyizweho ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera hamwe n’umushinga w’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ku nkunga ya GIZ kugira ngo gihuze abikorera n’inzego za Leta mu kuzamura ubu bukerarugendo bwihariye.

Iki kigo kikaba gifite inshingano zo kongera umubare w’ibyiza nyaburanga bisurwa na ba mukerarugendo, kwamamaza ibyiza biri ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Babanje gukora urugendo rw'iminsi itatu
Guverineri Munyantwari mu rugendo rw'amaguru kuva Rutsiro kugera i Karongi
Harimo n'ubukerarugendo bwo kuroba
Inzego zitandukanye zitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry'ubwo bukerarugendo
Destination Kivu Belt irimo no kurira imisozi
Mbere yo guhaguruka berekeza i Karongi
Mu nzira habonekamo ibiranga umuco w'abanyarwanda
Nyuma y'urugendo rw'amaguru hazamo no kugenda mu bwato
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ni byiza cyane 2019-06-19 01:34:33

ni byiza cysne

2
Nyamagabe 2019-06-19 00:27:50

Keep it up Governor, this is a good leadership style you are exhibiting, think big and go far, let us all rwandans see what is around us and make difference, instead of blaming leaders or thinking that we will be lifted up by people from far, we must start with us and within us, we the source available, mountain, forest, rivers etc.
C.est nous meme qui doivent prendre le premier pas !!!!!!! Erega byose bizaza nidushyira hamwe, lÚnion fait la force, diasporo niza, natwe local tukaza ni iki koko tutakora ngo u Rwanda rwacu rutere imbere, nitugire umuco wo gufatanya, guhingirana byahozeho byagiye hehe,GUHANA INKA, KUGWATIRIZA, gukamira umuturanyi urwaye cg urwaje, guhana ifumbire ku muturanyi uteza kubera nta matungo, gusurana mu baturanyi byagiye hehe? gukora imigenderano byatwihishe gute?, mbese ko abayobozi baduha imirongo migari twe abaturage twashyizeho imirongo mito mito yo kugera ku ntego za SDGs. MOVE AHEAD RWANDA TURAGUKUNDA

3
muhire 2019-06-18 13:56:41

nubundi rubavu yaburaga abantu bafite creativity ni byiza nibakomeza bazaba mu myanya ya hafi mu mihigo , muzanashyireho na camping site please abayobozi musilimuke

4
muhire 2019-06-18 13:56:40

nubundi rubavu yaburaga abantu bafite creativity ni byiza nibakomeza bazaba mu myanya ya hafi mu mihigo , muzanashyireho na camping site please abayobozi musilimuke

5
musare 2019-06-18 12:52:55

ni byiza cyane but byaratinze haburaga iki koko ubu nta tu devise twahombyemo?

Kwamamaza