IGIHE

David Luiz yasuye Singita Kwitonda Lodge ahatera igiti (Amafoto)

3 12-10-2019 - saa 13:24, Cyprien Niyomwungeri

Myugariro wa Arsenal FC David Luiz, uri mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo, yasuye Singita Kwitonda Lodge, mu Karere ka Musanze, ahatera igiti.

Uyu myugariro wa Arsenal ni we mukinnyi w’iyi kipe yo mu Majyaruguru ya Londres mu Bwongereza watoranyijwe ngo asure u Rwanda, mu bikorwa bijyanye n’amasezerano ikipe ye yagiranye narwo yo kwamamaza ubukerarugendo.

Kuri uyu wa Gatanu David Luiz yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira abasaga ibihumbi 250 bahashyinguwe, akomereza muri Village Urugwiro yakirwa na Perezida Kagame.

Nyuma yo guhura n’Umukuru w’igihugu, Luiz yerekeje i Musanze asura Singita Kwitonda Lodge, inyubako yo ku rwego rwo hejuru yakira ba mukerarugendo, akaba yanateye igiti muri gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga no kongera gutera ibiti kuri Singita Kwitonda Lodge.

Yashyizeho icyapa kivuga ko icyo giti cyatewe nk’ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije ndetse n’ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC.

Singita Kwitonda Lodge igizwe n’inyubako zigezweho zubatse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange, ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.

Singita Kwitonda Lodge yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, ariko ubu hashibutse umushinga ukomeye w’ubukerarugendo ugizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije.

Zirimo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro rwagutse n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Kuri Singita Kwitonda Lodge, Luiz yahuye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’abarinda Pariki y’Ibirunga, Prosper Uwingeli na Eugene Mutangana wo mu ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu 17h00, Luiz agirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri Kigali Convention Centre, akazasubira mu Bwongereza kuri uyu wa Kane.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
eric 2019-10-13 00:25:51

Nibyiza cyane David gusura urwagasabo ntakobisa nabandi bazaze welcome

2
Innocent 2019-10-12 06:44:18

Keep shining Rwanda my home and motherland!

3
ngab 2019-10-12 06:36:57

welcome again luiz

Kwamamaza