IGIHE

David Luiz ukinira Arsenal ategerejwe mu Rwanda

1 9-10-2019 - saa 17:12, Umwali Zhuri

Myugariro wa Arsenal, David Luiz, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu bikorwa by’ubukerarugendo bifitanye isano n’amasezerano iyi kipe yasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Luiz azagera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, akaba ari umwe mu bakinnyi ubuyobozi bwa Arsenal bwatoranyije kugira ngo agire uruhare mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nk’uko amasezerano y’impande zombi abiteganya.

Bivugwa ko kugira ngo abe ariwe utoranywa, Ubuyobozi bwa Arsenal bwarebye umukinnyi usanzwe ukurikirwa cyane n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ubu Luiz aza mu ba mbere inyuma ya Mesut Ozil.

Luiz aje mu Rwanda mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, uyu we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil , Tite, mu mikino ya gishuti igihugu cye kizakinira muri Singapore.

Azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Uyu mugabo ukomoka muri Brésil ni umwe mu bakinnyi ba Arsenal bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
David Luiz ni umwaka wa mbere ari gukinira Arsenal nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Shingiro Moussa 2019-10-10 02:29:00

You are welcome.

Kwamamaza