Ba mukerarugendo basura Pariki ya Nyungwe, bagiye gutangira kuryoherwa n’umunyenga wo ku migozi abantu bashobora kugenderaho izwi nka ‘zipline’ igiye kuhashyirwa bitarenze intangiriro za 2025.
Mu kiganiro kigufi Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Niyibizi Protais, yagiranye na IGIHE yavuze ko hafashwe icyemezo cyo gushyira iyi migozi muri Pariki hagambiriwe gukomeza kugena amahitamo menshi ku bahasura haba ku Banyarwanda n’abandi ndetse no kubaremera uburyo bwo kuhamara igihe.
Ati “Icyemezo cyo gushyiramo uyu mugozi cyaje mu rwego rwo gushyiraho amahitamo menshi y’abasura iyi pariki cyane cyane hibandwa ku Banyarwanda n’abandi bo muri aka Karere, dushingiye ku byagaragaye ku basura Canopy cyane.”
Yongeyeho ko uyu mugozi uzarushaho kunyura abazawugenderaho, kubera umwihariko wa Pariki ya Nyungwe igizwe n’ishyamba ry’inzitane kandi bikaba ari ikintu kizatanga umusanzu mu kuzamura umubare w’abayisura cyane.
Ibyibanze byose byamaze gukorwa kugira ngo uyu mugozi utangire gushyirwaho, ariko Niyibizi akemeza ko ibyangombwa aribyo bikiri imbogamizi.
Ati “Ibikoresho byose n’inyigo byamaze gutegurwa, ubu hakaba hategerejwe gukora ibijyanye n’iyigangaruka ku bidukikije, ndetse n’ubu tukaba dutegereje uburenganzira butangwa na Minisiteri y’Ibidukikije. Twe turiteguye umunsi ibyo byabonetse.”
Uyu mugozi uzajya ugenderwaho n’abantu, uzaba ufite uburebure buri hagati ya kilometero 1,5 na kilometero 1,9. Uzaba uri mu gice cyo ku Uwinka, hafi y’igice kirimo ‘Canopy Walk’, bikaba biteganyijwe ko ushobora kuzatwara ari hagati y’ibihumbi 350 $ n’ibihumbi 400$.
Ibibura biramutse bibonekeye igihe, mu gihembwe cya mbere cya 2025, abantu baba batangiye gukoresha iyi migozi.
Mu Ukuboza 2022, iyi pariki yasuwe n’abakerarugendo 2,628, uwo mwaka wose urangira isuwe n’abakerarugendo 21,564, mu gihe umwaka wa 2023 warangiye isuwe n’abarenga 22,000.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso bwa kilometero kare 1,019, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye bitewe n’uko ari ishyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!