Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko ibikorwa byo kwagura Ingoro y’Ubwami mu Rukari no kubaka icyiswe ‘Nyanza Cultural Village’, byitezweho kuzamura umubare wa ba mukerarugendo ukagera kuri miliyoni buri mwaka.
Ibi byavugiwe mu gitaramo ngarukakwezi cyiswe ‘Ingeri Cultural Show’ cyabaye mu ijoro ry’itariki 26 Ukuboza 2024.
Muri icyo gitaramo, Umunyarwenya Mitsutsu n’itsinda rye hamwe n’Itorero Indejuru ry’i Nyanza ni bamwe mu basusurukije abari bitabiriye.
Icyo gitaramo cyari kimwe mu bigize iserukiramuco ry’iminsi ine ryiswe ‘Ingeri Cultural Festival’ ribera i Nyanza, rikubiyemo ibikorwa binyuranye nko gutarama, gusura ibyiza nyaburanga by’i Nyanza, gukina umupira w’amaguru n’ibikorwa bifasha abana kwizihiza iminsi mikuru.
Iri serukiramuco ryateguwe n’umuryango w’urubyiruko witwa ACOR uteza imbere umuco nyarwanda mu kwizihiza iminsi mikuru mu ngeri y’umuco.
Meya Ntazinda yavuze ko Akarere ayoboye kagiye kuzamura umubare w’abahakorera ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Yagize ati “Ba mukerarugendo basura Nyanza tubapimira ku basura Ingoro y’Ubwami mu Rukari kuko uyu munsi bari hagati y’ibihumbi 80 n’ibihumbi 100 ku mwaka. Ibituma Nyanza isurwa turi kubyongera kugira ngo babe benshi kurushaho bagere ku bantu miliyoni ku mwaka”.
Yakomeje avuga ko muri ibyo biri gukorwa harimo no kubaka Umudugudu Ndangamuco (Nyanza Cultural Village) no kwagura Ingoro y’Ubwami mu Rukari kandi ko biratangira vuba.
Ati “Umushinga wo kwagura mu Rukari wamaze gukorerwa inyigo ndetse n’aho uzakorerwa hamaze kwishyurwa hose turi kwegeranya amafaranga ngo dutangire kubaka. Na ‘Nyanza Cultural Village’ twamaze kuyikorera inyigo ubu twatangiye kuvugana n’abafatanyabikorwa uko tuzakorana. Mu gihe kitageze ku myaka itanu iyo mishinga yuzuye twizeye ko abasura Nyanza ari bwo baziyongera”.
Yashimye urubyiruko rwibumbiye mu muryango ACOR rwatangiye ‘Ingeri Cultural Show’ kuko igenda ikumbuza abantu ibitaramo by’umuco nyarwanda kandi ikazatuma barushaho kubyitabira.
Umuhanzi Musinga Joe watangije ‘Ingeri Cultural Show’ yabwiye IGIHE ko yari agamije kuzamura impano z’umuco ku gicumbi cyawo i Nyanza no kongera urujya n’uruza rw’abasura ako Karere mu bikorwa by’umuco.
Yakomeje avuga ko ibyo bitaramo byatangijwe mu Ukwakira uyu mwaka aho buri kwezi hatoranywa ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda yibandwaho.
Ati “Twatangiye dutumira abakirigitananga, dukurikizaho abasizi ubu uyu munsi twari mu rwenya no gutebya. Mu kwezi gutaha turateganya kuzibanda ku nganzo y’abakaraza b’ingoma kandi twizeye ko bizagenda bizamura ubuvanganzo bw’umuco wacu kuko dutumiramo abafite aho bageze babikora n’abandi bahanzi ba hano iwacu”.
“Muri uku kwezi twahisemo kubikora nk’iserukiramuco kugira ngo dufashe abantu babone uburyo bunyuranye bidagadura muri iyi minsi mikuru”.
Yongeyeho ko muri icyo gitaramo hagikenewe abafatanyabikorwa mu bijyanye n’amikoro yo kugitegura kuko bagishyize ku biciro bito mu rwego rwo korohereza abantu bose kukitabira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!