IGIHE

Umujyi wa Kigali ugiye gutaha ubusitani bugezweho imbere y’ibiro byawo (Amafoto)

10 4-11-2019 - saa 20:18, Rabbi Malo Umucunguzi

Umujyi wa Kigali uri mu mirimo ya nyuma yo kunoza ubusitani bugezweho bwubatswe imbere y’ibiro byawo, bwagenewe ibikorwa remezo bigezweho bifasha abantu kwidagadura, kuruhuka no kunguka ubumenyi.

Ni ubusitani bugezweho bwubatswe ku muhanda imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, ahateganye n’icyicaro gikuru cya I&M Bank. Bwubatswe ku nyubako yo hejuru, kuko munsi yabwo harimo inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry’umujyi wa Kigali.

Ubu busitani bugeze mu cyiciro cya nyuma cyo kubakwa, bufunguriwe abaturage muri rusange. Bufite intebe zihariye umuntu ashobora kwicaraho akahasomera igitabo, yumva akayaga aganira n’inshuti n’ibindi.

Mu buryo aha hantu hubatswe, biteganyijwe ko hazashyirwa internet nziramugozi y’ubuntu, ku buryo abantu bashobora kuhicara bakarahura ubwenge.

Umujyi wa Kigali utangaza ko kuhatemberera bizaba ari ubuntu, ariko ku bantu bifuza kuhakorera ibikorwa by’izindi nyungu nko kuhafatira amashusho y’ubukwe cyangwa y’indirimbo, urateganya kureba uko byazakorwa kugira ngo haboneke uburyo bwatuma hazajya habungabungwa neza.

Ubu busitani bwatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka, buzatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere. Bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226,1 Frw.

Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

Ni ibikorwa ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, aho buteganya ko mu gihe mu mwaka wa 2050 abatuye uyu mujyi bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 bavuye kuri miliyoni 1.3 babarurwa kuri ubu, uyu mujyi ugomba kuba ufite ibidukikije bihagije kandi abaturage bafite ahantu hakwiye ho kuruhukira.

Ubu busitani bwubatswe imbere y'Umujyi wa Kigali
Uvuye kuri kaburimbo azamukira kuri 'escaliers', naho abafite ubumuga bakanyura mu nzira bagenewe yubatswe ku ruhande
Aha hantu hashyizwe uburyo bufasha abahasura kwicara bakaganira
Ni ubusitani buzashyirwamo na internet
Ubu busitani bwubatswemo n'inzira z'abafite ubumuga ku buryo nta muntu n'umwe ubuhejwemo
Ubu busitani bwubatswe hejuru y'inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry'Umujyi wa Kigali
Ni ubusitani bwubatswe mu buryo bugezweho
Mu minsi mike abantu baratangira gutemberera no kuganirira muri ubu busitani
Wicaye muri ubu busitani uba witegeye zimwe mu nyubako zigezweho zitatse Umujyi wa Kigali rwagati
Imiterere y'ubu busitani ubwitegereje uhagaze hejuru mu biro by'Umujyi wa Kigali
Abagenda mu magare bashyiriweho uburyo butuma babasha kwisanzura muri ubu busitani

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kanyarwanda 2019-11-06 02:47:30

Mu mujyi wa Kigali ubwiherero ni bucye, nahariya niba narebye neza ntabwo nahabonye. nabyo babitekerezaho

2
Niyo 2019-11-06 00:14:34

Iyi jarde ni nziza cyane ariko yaba nziza kurushaho hongewemo ibiti bitanga igicucu, nibishoboka bazigire nyinshi mu mugi buri karitsiye igire iyayo

3
Nadine 2019-11-05 11:23:13

//www.youtube.com/watch?v=7j3c734-0_I urakoze Moussa ku bw’igitekerezo cyiza.iyi mitaka ni myiza peee.

4
Kaniziyo 2019-11-05 10:43:43

Byiza. Umujyi wacu uracyeye rwose.

5
Kaniziyo 2019-11-05 10:43:39

Byiza. Umujyi wacu uracyeye rwose.

6
HABARUREMA Moussa 2019-11-05 09:30:43

hari imitaka njya mbona y’ifunga ikanifungura ikanagira amatara meza iba I Madina kumusigiti w’intumwa y’imana Muhamadi-Imana imuhe amahoro n’umugisha- ubwo natwe bishobotse bayishyiraho igafasha abantu mubihe by’ubushyuhe ndetse n’imvura haba ntabushyuhe bukaze ikaba igaragara neza cyane kuko iba yifunze, uwashaka gufata igitekerezo kuri iyo mitaka yareba kuri iyi video link https://www.youtube.com/watch?v=7j3c734-0_I

7
ALICE 2019-11-05 05:51:17

nibyiza ariko ntimwatekereje kuko umuntu ashobora kuhicara imvura irwa cy hava izuba ryinshi

8
Olivier 2019-11-04 17:08:16

This shall be my place

9
Guy 2019-11-04 13:04:47

Umujyi wa Kigali turawinginze nudufashe ushyire hanze Igishushanyo mbonera Gishyashya cya 2050 kuko turababaye cyane, kubaka nikibazo, kugura no kugurisha ibibanza bisa naho byahagaze. Turabasaba udufashe kuko cyaratinze cyane kandi ubundi Master nibwo buzima bwabanyamujyi.

10
Fbk 2019-11-04 12:52:12

Ni byiza arko bashake ukuntu batwikira aho abantu bicara simbona mugihe cyuzuba haruwahicara .

Kwamamaza