IGIHE

I Kigali, mu bwiza bwa Nyandungu ahari kurimbishirizwa abifuza kuruhuka (Video)

18 22-10-2019 - saa 13:27, Ishimwe Israel

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya ko ubuso bungana na 6% muri kilometero kare 738 zawo buzarimbishwa nk’ahantu abantu bashobora gutemberera cyangwa kuharuhukira bakishimana n’abandi.

Uyu mushinga uzasiga ibice bitandukanye bihinduwe ahantu nyaburanga ku buryo bishobora no gukurura ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Mu 2020, Kigali izunguka ahantu ha mbere hari gutunganyirizwa abashaka kuruhuka mbere yo gutekereza ingendo zo mu ntara kureba amoko y’inyoni, gusura ingagi n’izindi nyamaswa ziri muri pariki.

Muri uyu mushinga Leta y’u Rwanda iri guhindura Igishanga cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije (Eco-Tourism Park).

Ibikorwa biri kuhashyirwa biri mu bya mbere byo ku rwego rwisumbuye byubakwa mu gihugu habungwabungwa urusobe rw’ibinyabuzima.

Nyandungu iri gutunganywa ngo isubirane umwimerere wayo! Biteganyijwe ko izashyirwamo ibiyaga, ibyatsi n’ibiti, ruhurura zubatse ku buryo buzifasha gufata amazi ava ku misozi no kuyayungurura mbere yo kugera mu gishanga.

Iyi pariki igabanyije mu bice bitanu birimo ahari igishanga hagumishijwe uko hari bimeze, ibiyaga karemano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo Kurengera Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Umugwaneza Janet, yabwiye IGIHE ko Pariki ya Nyandungu ari umushinga wa mbere ugamije kubungabunga ibidukikije ushyizwe i Kigali.

Yagize ati “Twifuza gusubiranya iki gishanga. Tuzatera ibimera bisa n’ibicika mu gihugu ku buryo abana, abanyeshuri, abakora ubushakashatsi bazabona ibyo bumvaga mu magambo.’’

Ibyo biti byashyizwemo birimo ‘umugote’, ‘igikakarubamba’, ‘imiravumba’, ‘iminyinya’, ‘ikirogora’, ‘umubirizi’, ‘igicuncu’, ‘igitenetene’, ‘umukunde’.

Yakomeje avuga ko “Hari agace kazaterwamo ibyatsi (Medicinal garden) bijyanye n’umuco wo kuvura. Hari ibiti byagiye bicika kandi byari bifite akamaro. Ni mu rwego rwo kwigisha ku buryo naho umuntu yabibona abiha agaciro ko byakwifashishwa mu yindi mishinga.’’

Iyi pariki kandi nk’umushinga wagenewe kubungabunga ibidukikije, abayikoresha bazajya bagenda n’amaguru cyangwa amagare yabugenewe.

Ukinjira muri iyi pariki unyuze ku muhanda ugana i Masoro, hari inzira ebyiri zirimo iy’abanyamaguru n’abanyamagare. Izi nzira zireshya n’ibilometero 10 na metero ebyiri zubatswe hifashishijwe amabuye y’amakoro, zikaba zikikijwe n’imigano yavanywe mu Bushinwa ndetse hagati yazo hazaterwa indabyo nziza.

Yakomeje ati “Iyi migano itandukanye n’isanzwe. Iri mu igeragezwa ku buryo harebwa ko yazavamo ibindi bikoresho.’’

Umugwaneza atambagiza umunyamakuru wa IGIHE mu busitani bwa Nyandungu buzaba ahantu ha mbere ho kuruhukira muri Kigali hubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije

Umushinga wo kuryoshya Nyandungu hari aho ugenda buhoro bitewe n’imiterere y’igishanga kuko hari aho abakozi basanga amazi menshi bakifashisha ubundi buryo ariko butangiza cyangwa bubangamire ibidukikije.

Umugwaneza ati “Hari aho igishanga dusanga kimeze neza tukahareka, aho dushyira ibikorwa ni ahangiritse, ahari ibiyaga naho ni ahacukuwe ibumba. Ibice bidafite amazi menshi niho hazaterwa utwatsi tugufi ku buryo umuntu yakwicaramo cyangwa agashyiramo intebe. Ahari urukangaga ho tuzahareka gutyo.’’

Ibiyaga karemano byashyizwe muri iki gishanga biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892; amazi abirimo aturuka mu gishanga cya Nyandungu, kera cyari cyajugunywagamo imyanda.

Hazarebwa uburyo bigizwemo uruhare n’abashakashatsi ibi biyaga bishobora kuzororerwa mo amafi, ariko abayaroba bakabikora byo kwishimisha atari ubworozi bwayo wakwita ubw'umwuga

Yakomeje agaragaza ko “Imyanda yari mu gishanga yabangamiraga inyoni, gutera ibiti bituma zibona aho zubaka ibyari n’aho ziterera. Turashaka kureba ko hazaza ibindi binyabuzima.’’

Ati “Uburyo ibiyaga bikorwa hashyirwamo uturwa duto duteyemo ibiti, duhamagara inyoni ziza zikurikiye ibiti n’amazi ngo zibone aho zubaka. Turateganya guteza imbere ubukerarugendo bwo kureba inyoni, twabonye ko harimo nyinshi zishobora no kwiyongera.’’

Uyu mushinga witezweho kwirinda imyuzure cyane mu gace ka Nyandungu wose uzifashishwamo ibikoresho bitangiza ibidukikije.

Uhereye ku ruzitiro ruzaba rukozwe mu biti by’amahwa ku buryo umuntu urimo imbere adashobora kubona inyuma yarwo cyangwa ngo yumve amajwi ahaturuka.

Restaurant izubakwa hifashishijwe ibyo bikoresho ndetse hatekerezwa uko yakubakwa ikazaterekwa ahabugenewe yuzuye.

Pariki ya Nyandungu kandi yagenewe parking ebyiri zingana na metero kare 2500 zishobora kwakira imodoka 100 icyarimwe. Biteganyijwe kandi ko umuriro wose uzakoreshwa uzaturuka ku mirasire y’izuba.

-  Amateka ya Papa i Nyandungu ntiyarengejwe ingohe

Hagati ya tariki 7 na 9 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, yasuye u Rwanda aruzaniye ubutumwa bw’amahoro. Yasomeye misa mu bice bitandukanye birimo na Nyandungu, aho yahagaze ku wa 9 Nzeri 1990 habura amasaha make ngo asoze uruzinduko rwe.

Buri hantu, Papa yahasigaga ikimenyetso ndetse hubakwa ibikorwa remezo na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Amateka y’aho Papa yasomeye Misa i Kigali azashyirwa mu gishanga cya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali, ari mu bizashyirwa mu Busitani bwitiriwe Papa.

-  Nyandungu yatangiye kuganurwaho!

Umushinga wo gutunganya Nyandungu uri muri gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, gukora ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo mishya muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya Kabiri (EDPRS II).

Abakozi barenga 200 [biyongera bitewe n’akazi gahari] ni bo bari mu kazi ko gutunganya Nyandungu.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bungukiye byinshi muri uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije.

Dusabemariya Alphonsine w’imyaka 48, umunyamakuru wa IGIHE yasanze ari gukora mu irerero ry’ibiti (Pépinière) yavuze ko “Ubu ntunze abana banjye kandi nishyura mituweli n’ibindi.’’

Dusabemariya Alphonsine w’imyaka 48 yavuze ko kwita ku bidukikije ari ingenzi cyane kuko bituma abantu bahumeka umwuka mwiza. Yavuze ko gukora muri uyu mushinga bimufasha kwita ku muryango we

Iryamukuru Emmanuel w’imyaka 35 yavuze ko yungukiye byinshi muri uyu mushinga. Uyu mugabo w’abana babiri yavuze ko amaze gukuramo amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw.

Ati “Nzabwira abana banjye ko ahantu babona nahakoze, bakareba ibyiza nyaburanga nabo bakavuga bati umubyeyi wacu nawe yigeze kuba agezweho.’’

Iryamukuru Emmanuel w’imyaka 35 yavuze ko amaze kwigeza kuri byinshi abikesha uyu mushinga ugamije kwita ku bidukikije

Umugwaneza yavuze ko uyu mushinga wakozwe muri gahunda yo kunoza ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Ati “Turifuza ko umuntu uzaza muri iyi pariki azagira ishusho y’u Rwanda ku buryo ba mukerarugendo bazishimira kuhasura. Abaza mu Rwanda mbere yo kujya muri za Nyungwe, bakabanza kuhanyura. Hari ibikorwa byinshi bizahashyirwa kandi bizabyara amafaranga.’’

Uyu mushinga uhuriweho n’Uturere twa Gasabo na Kicukiro, Umujyi wa Kigali Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe, FONERWA. Biteganyijwe ko uzinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu mu myaka 12.

Ni umushinga uri ku buso bwa hegitari 130, byitezwe ko uzuzura mu 2020 utwaye miliyari 5.2 Frw. Ibikorwa byo gutera ibiti n’ubusitani bizakomeza kugeza mu 2021.

Inzira y'abanyamaguru ikikijwe n'imigano yakuwe mu Bushinwa. Hari gukorwa inyigo y'uburyo yabyazwa umusaruro igakurwamo ibindi bikoresho
Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo Kurengera Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Umugwaneza Janet, yavuze ko umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu ugamije kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuzure yakundaga kwibasira aka gace
Hari irerero ryashyizwemo ibiti bitandukanye birimo n'ibyakoreshwaga hambere nk 'imiti. Agace bizashyirwamo katekerejweho nk'uburyo bwo gufasha abanyeshuri n'abashakashatsi
Hubatswe ruhurura zifite uburyo bwo kuyungurura amazi yinjira mu gishanga ku buryo imyanda yose ikurwamo
Agera mu gishanga asa neza hafi yo kuba urubogobogo
Aha ni hamwe mu hazajya hakoreshwa n'abanyamaguru batembera ku nkengero za Pariki ya Nyandungu
Hari igice cy'igishanga cyagumye uko cyari kimeze bitewe nuko kitangiritse cyane
Hari y'iki kiyaga ni ho hazubakwa restaurant ku buryo uzajya aba ayicayemo azajya yumva akayaga kakivamo
Iyi pariki izaba ifite ibiyaga karemano bitanu. Byashyizwe ahari ibyobo binini byacukurwagamo ibumba ndetse n'aho abaturage bitwikiraga ijoro bakahamena imyanda itandukanye
Hafi y'ibiyaga hatewe ibiti bitandukanye bituma inyoni zongera kuhagaruka bitewe nuko zibona aho zarika n'aho ziterera amagi
Hateganyijwe imihanda izifashishwa n’abinjira muri pariki barimo abahasura, abahakora n’abinjizamo ibintu bitandukanye nk’ibyifashishwa muri restaurant cyangwa imodoka zo gutanga ubutabazi bw’ibanze

-  Ishusho ya bimwe mu bice bigize Pariki ya Nyandungu nimara kuzura

Amarembo manini yinjira muri Pariki ya Nyandungu azaba yubakishije ibikoresho bitangiza ibidukikije. Azaba aherereye ku muhanda ugana kuri 12
Parking izaba ifite amapave y’amakoro ariko hagati hateye ibiti bituma hazamo umwuka mwiza ushobora gufata imyuka isohorwa n’imodoka
Abazajya batemberera muri Pariki ya Nyandungu bazajya bifashisha ingendo z'amaguru cyangwa amagare mu rwego rwo kwirinda imyuka yangiza ibidukikije. Imodoka nazo zagenewe aho zizajya ziparikwa
Mbere hari hakoreshejwe amapave asanzwe akoze mu mucanga ariko bitewe n'imiterere y'igishanga n'amazi akirimo aza guhindurwa hifashishwa amakoro afite ubushobozi bwo guhangana nayo
Igishushanyo cya Pariki y'Ubukerarugendo ya Nyandungu cyakozwe na Afrilandcape Ltd
Inzira zagenewe abanyamaguru bazajya bazinyuramo batikanga guhuriramo n’imodoka cyangwa ibindi binyabiziga
Mu nyungu nyinshi ziri mu mushinga wo kubungabunga Nyandungu ni uko bizafasha kwita ku bidukikije ndetse no mu rwego rw'ubuzima hazaboneka umwuka mwiza n'indwara z'ubuhumekero zigabanuke
Umushinga nurangira harigwa uko wazahabwa rwiyemezamirimo ku giti cye cyangwa ikigo gikora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije ngo awukurikirane. Abakunda amagare bazajya bayasanga ahabugenewe imbere muri pariki
Ingengo y'imari yateganyirijwe uyu mushinga yavuye kuri miliyari zisaga 2 Frw igera kuri miliyari 5 Frw kubera impinduka zagiye ziba muri uyu mushinga haba mu bikoresho n'ibindi byaje kugaragara bitari byateguwe mbere ahanini kubera imiterere y'igishanga
Pariki y'Ubukerarugendo ya Nyandungu igizwe n'ibice bitanu by'ingenzi. Itangirira munsi ya La Palise Hotel ikagarukira kuri 15 ku muhanda ugana i Ndera ku buso bwa hegitari 130

Amafoto: Cyuzuzo Rodrigue na Afrilandcape Ltd

Video: Cyuzuzo Rodrigue

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
THE BOSS 2019-10-25 05:54:51

yego nibyiza ariko ikimbabaza nikimwe nuko ibyo byiza byubakwa ariko ugasanga nta mu Nyarwanda ubasha kuhatemberera kubera ibiciro biba bihanitse, ugasanga nuwuhajya nibabagwizatunga, ugasanga pariki iri mugihugu ariko kuyijyamo uri umunyagihugu ninzozi.

2
hesron 2019-10-25 05:31:14

Mukomereze aho muteze imbere igihugu niyo majyambere aramye.

3
Pet 2019-10-25 04:58:34

Uyu mushinga ni mwiza cyane. Natangaga igitekerezo cyo kurebera ku busitani bwakozwe muri Singapore "Gardens by the Bay" aho ushobora kumara igice cy’umunsi utembera utaraburangiza, harimo amoko y’indabo/ibiti byose bibaho. Byafasha cyane mu guteza imbere ubukerarugendo.

4
#gukunda igihugu# 2019-10-24 07:39:23

@williams zoo ubu inzobere mubijyanye n’imibereho y’ibinyabuzima wayigereranya na captivite .iba ari nk’infungwa kera iburayi habagaho ZOO HUMAIN byabaga binababaje kuko abantu bazaga kureba uko umwirabura ameze bamwe bakamukozaho ikintu ngo barebeko irange ryuruhu rivaho.yabaga afungiranye mukazu aho bazaga kumureba batekerezagako abanyafurika ari nk’inyamaswa.
urugero ufashe Kasuku ukayifungirana muri case(akazu gatoya gakoze muri grille)ukajya uyireba ukumva uko iririmba urishima ariko yo uba wayikuye muri environnement yayo ni ukuvugako uba uyikuye aho yabaga yisanzuye hayibereye kuko mu ishyamba iraguruka,ikajya kureba izindi zenewayo ingabo cyangwa ingore bikanatuma zororoka donc iyo uyikuye muzindi itakaza ubwisanzure bigatuma itororoka ikaba yacika(yapfa)nyuma igakendera.
ubu mubihugu byinshi batangiye gusubiza inyamaswa mubyanya byazo zoo ziragenda zicika ni nka orhelinat kuko wibuke ko murwanda basanze umwana agira uburere iyo akuriye mu muryango.
ubu ahubwo ikigezweho ni community conservation abantu bareba,basura inyamaswa mu byanya byazo nyuma imiryango ishinzwe kubungabunga amoko( y’ibiti cga inyamaswa )agashyira imbaraga mugufasha abaturiye ibyo byanya kamere kugira ngo bagire uruhare mu kurinda no kubungabunga izo species.faune

5
#gukunda igihugu# 2019-10-23 02:28:58

Abantu muri gutekereza ibya zoo aho bashyira inyamaswa zinyuranye kugirango abantu baze kuzireba cyari igitekerezo cyiza ariko nimukurikira aho isi igeze iyo ukuye inyamaswa mubyanya byazo(icyanya)
bigira ingaruka mu mibereho yazo urugero kuzihindurira aho ziba bishobora gutuma zitororoka zikaba zakendera burundu.
kuberako aho baba bazishyize hatandukanye na environment yaho zisanzwe ziba.
urugero Panda ziri gukendera ndetse bivugwa ko kororoka kwazo biruhanyije. ni izo mu miryango ya ours ubusanzwe ours polaire zirya inyama ariko panda zo zirya ibibabi by’imigano.
Ubu ibigo byemerewe kukora zoo keretse izubushakashatsi bugamije kugenzura no kwiga inyamaswa zifite ikibazo kidasanzwe.
nukuvuga ko abatekereza zoo mujye muzirebera mubyanya byazo akagera ,nyungwe n’andi mashyamba.
ahubwo hari uwavuze ko bazashyiremo n’amagare y’abafite ubumuga byo nibyo bazabikoremo.
hari uwatanze igitekerezo cyo kuzamura umuhanda pour plus de durabilité na perennisation du projet nibyo uko abatuye kigali baba benshi batanafata amazi birangira amanutse mugishanga agatera imyuzure niyo resultant ya kiriya kiyaga mubona kunyange.
mfite igitekerezo cyo gukora conservatoire des plantes projet narayikoze theoriquement ndashaka kuzatangira kuyikora no gushaka abatera inkunga icyo gikorwa.

6
Eva 2019-10-23 01:15:51

Ntureba icyo bita kwita kubikorwa by’iterambere bishingiye Ku kutangiriza ibidukikije.

Ntimuzibagirwe gushyiramo ububwoko bw’inyamaswa kuko bwazajya bukurura ba mukerarugendo.

1. Gasumbashyamba.
2. Impala
3. Impalage
4. Inkende

Binashobotse mwazashyiramo agace gato kubatsemo inzu zireberwamo inyamaswa zinkazi mukaba mwashyiramo nk’intare cg ingwe kuko nizimwe mu inyamaswa abantu benshi basaza batarabona.

Tubashimiye kubw’iki gikorwa kandi komeza utere imbere Rwanda.

Dutegerezanyije amatsiko menshi Ku mushinga uzubakwa ahahoze ikigo k’inganda igikondo.

7
Akami Tazaz 2019-10-23 00:34:59

No mumugi rwagati cg se hafi yawo cyane hakenewe park nziza nk’iyo ngiyo...Kugirango bihe CBD umwuka mwiza,haboneke ahantu abantu bakorera mumujyi bashobora kunyura bagahumeka umwuka mwiza,bakaruhuka stress z’akazi kenshi ndetse bikongera n’ubwiza bw’umugi.RDB izarebe ko byashoboka,ikore inyigo ifatiye urugero kuri company garden ya Capetown. Naho ubundi ndizera ko iyi garden ari itangiriro ry’izindi nyinshi kuko buri bishanga biri mumugi wa Kigali n’iyindi mijyi,ibitari iby’ubuhinzi byagakwiye kuzatunganywa bikabungwabungwa neza muri ubu buryo.

8
Mukristo 2019-10-22 23:31:48

Muzibuke guhingamo n’inshinge no kurinda ubu busitani ko bwabamo inzoka, ibimata, ingonokera, ibinyabwoya, n’ibindi byose byakwangiza umutekano w’abahasura.

9
bimawuwa 2019-10-22 17:34:42

uyu mushinga ni mwiza uretse gusa ko bigera ahanu ugasanga babizanyemo amanyanga bigahinduka bibi,nkubu uzasanga kwinira muri iyo park bizahenda kandi nta wishuza abantu iyo bagiye muri za park. bashyiremo ni mikino ya bana hari na system washyiramo outdoor gym ni bikoresho bitameze nka bimwe yo muri gym bikozwe mu buryo bitangirika bishinze hasi kuburyo nta wagikura aho kiri bashiraho mobile restaurant shops zicuruza ibintu bya byubugenzi crafts kuburyo na bamukerarugendo bahatemberera babasha kugura nka kantu kabibutsa holiday yabo bakoze aho bacururiza ibinyobwa byoroheje ntabwo akenshi muri park bahacururiza ibinyobwa bisindisha bashaka parking nini kuburyo parking yakwishurwa ariko entrance yo ntabwo yoshurwa uzanye imodoka rero akishura kuburyo aho niho abashinzwe park bungukira nabo bazajya bahakorera bazajye bishura frw avuyemo niyo ariha abahakorra isuku nu muriro baba bakoresheje.ibintu byose kugirango bibe byiza nuko bigomba kugira management nziza.

10
Mugyema Landuard 2019-10-22 16:44:42

Jyewe, nk’umuntu ukunda ibidukikije, nejejwe cyane n’uyu mushinga wa Pariki ya Nyandungu. Jye najyaga nywumva nkumva ari nk’inzozi, ariko muri iyi minsi najyaga nyura hafi yaho nkabona abantu bari mu bikorwa ntasobanukiwe nkumva binteye amatsiko. Amafoto mbonye hano ankururiye amatsiko yo kubona uko hazaba hasa harangiye neza. Uzaba ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeza kwigezaho. Courage, REMA, cyane cyane Umugwaneza Janet. Nimukomeze guhindura u Rwanda intangarugero kuri byinshi!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza